RFL
Kigali

Shampiyona y’u Rwanda yongeye gusubukura hakinwa umunsi wa 21, abakinnyi 12 harimo 4 ba Gicumbi FC ntibemerewe gukina

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:3/03/2020 15:15
0


Kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Werurwe 2020, shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda irasubukura hakinwa umunsi wa 21, nyuma yo guhagarara igihe gito kubera imikino ya gicuti ikipe y’igihugu Amavubi yakinaga, Abakinnyi 12 barimo bane ba Gicumbi FC babanza mu kibuga ntibemerewe gukina kubera ibibazo by’amakarita.



Ni imikino ibimburirwa n’uwa Kiyovu Sport yakira Gasogi United kuri Stade ya Mumena saa Cyenda zuzuye kuri uyu wa Kabiri, aho Kiyovu Sport iza gukina idafite Habamahoro Vincent ariko ikaza kuba yagaruye Mbogo Ally mu bwugarizi, mu gihe Gasogi United ikina idafite Yamini ufite amakarita menshi.

Ikipe ya Gicumbi FC irasura Espoir FC kuri uyu wa kabiri tariki ya 03/03/2020 ku kibuga cy’i Rusizi idafite abakinnyi bane babanza mu kibuga. Abo bakinnyi ni Alain Bruno Bati, Muhumure Omar , Nsengayire Shadad na Rwigema Yves. Mu gihe Espoir FC ikina idafite myugariro wayo Wilonja Jaques .

APR FC izakira Police FC ku wa Gatatu idafite myugariro wayo ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo, Ombolenga Fitina.

Rayon Sports izakina na Etincelles idafite Omar Sidibe, rutahizamu Drissa Dagnogo ndetse na Sarpong ntaratangira imyitozo. Rayon Sports na Etincelles zizakina zifite abatoza bashya bazaba batoza umukino wabo wa mbere mu makipe mashya.

Gahunda y’imikino y’umunsi wa 21 wa shampiyona

Kuwa Kabiri , tariki ya 03 Werurwe 2020

SC Kiyovu vs Gasogi FC (Mumena Stadium, 15:00)

Espoir FC vs Gicumbi FC (Rusizi Stadium, 15:00)

AS Kigali vs AS Muhanga (Kigali Stadium, 15:00)

Mukura VS&L vs Heroes FC (Huye Stadium, 15:00)

Kuwa gatatu tariki 04 Werurwe 2020

APR FC vs Police FC (Kigali Stadium, 15:00)

Sunrise FC vs Musanze FC (Nyagatare Stadium, 15:00)

Etincelles FC vs Rayon Sports FC (Umuganda Stadium, 15:00)

Bugesera FC vs Marines (Bugesera Stadium, 15:00)

Urutonde rw’abakinnyi 12 batazakina umunsi wa 21 wa Shampiyona

1.Ombolenga Fitina (APR FC)

2.Alain Bruno Bati (Gicumbi FC)

3.Muhumure Omar (Gicumbi FC)

4.Nsengayire Shadad (Gicumbi FC)

5.Rwigema Yves (Gicumbi FC)

6.Yamin Salumu (Gasogi United)

7.Habamahoro Vincent (SC Kiyovu)

8.Nshimiyimana Abdou (Étincelles FC)

9.Wilonja Jacques (Espoir FC)

10.Rurangwa Mossi (As Kigali)

11.Olih Jacques (Mukura VS&L)

12.Ndayishimiye Thierry (Marine FC)

Abakinnyi 5 bayoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi

1. Babuwa Samson14 (Sunrise FC)

2. Shaban Hessein 12 (Bugesera FC)

3. Iradukunda Jean Bertrand 11 (Mukura VS&L)

4. Usengimana Dany 10 (APR FC)

5. Dusange Bertin 9 (Gicumbi FC)


Uko gahunda yuyu munsi iteye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND