RFL
Kigali

Uburanga bw'abakobwa 15 bahatanira kuvamo Miss Burundi 2020-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/03/2020 18:23
10


Abakobwa b’indobanure 15 bari guhatanira ikamba rya Miss Burundi 2020 riherekejwe n’igihembo gikuru cy’imodoka ya Miliyoni 12.000.000Fbu.



Nyampinga w’u Burundi 2020 azamenyekana muri uku kwezi kwa Werurwe 2020. Abakobwa batangiye kwiyandikisha guhera kuwa 01 Ugushyingo 2019 batoranywamo 15 b’ubwiza, ubwenge n’umuco.

Byari biteganyijwe ko umukobwa wegukana ikamba amenyekana kuwa 21 Ukuboza 2019 birahinduka. Miss Burundi azava mu bakobwa batanu bazagera mu cyiciro cya nyuma bazanatorwamo ibisonga, Miss Populaire na Miss Heritage.

Nyampinga w’u Burundi mu gihe cy’amezi 12 azahembwa Miliyoni 3.600.00 bivuze ko buri kwezi azajya ahembwa 300.000 Fbu. Azishyurirwa amafaranga y’urugendo rw’icyumweu kimwe i Dubaï n’ibindi azakenera.

Igisonga cya Mbere [1ère dauphine]: Azishyurirwa amafaranga y’ishuri mu gihe cy’umwaka umwe 2020-2021 angana na 3.000.000Fbu. Azishyurirwa kandi amafaranga y’urugendo rw’icyumweru kimwe muri Dubai n’ibindi azakenera.

Mu gihe cy’amezi 12 azahembwa 3.600.000 Fbu bivuze ko mu gihe cy’ukwezi kumwe azajya ahembwa 300.000 Fbu.

Igisonga cya kabiri [Élue 2ème dauphine] azishyurirwa amafaranga y’ishuri mu gihe cy’umwaka umwe 2020-2021: 3.000.000fbu. Nawe azishyurirwa buri kimwe cyose mu rugendo rw’icyumweru kimwe azakorera i Dubai.

Mu gihe cy’amezi 12 azahembwa 2.400.00 Fbu bivuze ko ku kwezi kumwe azajya ahembwa 200.000 Fbu.

Nyampinga ukunzwe [Miss Populaire] mu gihe cy’umwaka umwe azashyirirwa amafaranga y’ishuri angana na 2.000.000fbu. Azishyurirwa kandi buri kimwe cyose azakenera mu rugendo rw’icyumweru azakorera mu Mujyi wa Caire [Misiri].

Ku kwezi kumwe azajya ahembwa 100.000 Fbu bivuze ko mu mwaka umwe azahembwa 1.200.000 Fbu.

Nyampinga w’Umuco [Miss Héritage] azashyurirwa amafaranga y’ishuri umwaka umwe 2020-2021 angana 2.000.000 Fbu. Mu gihe cy’amezi 12 azahembwa umushahara ungana na 1.200.000 bivuze ko mu kwezi kumwe azahembwa 100.000Fbu.

Aba bakobwa bose bazajya bakatwa 20% ku mafaranga binjije yose agendanye no gukoresha ibirango bya Miss Burundi Event.

1.Monia Ndihokubwayo

2.Ruzunga Nice Marie


3. Iteka Badisclene Radiane

4.Nzambimana Elsa

5. Manamfise Simplice

6.Nishimwe Nice

7.Kaneza Amandine

8.Irandagiye Aletta

9.Hwege M.Ange

10. Ikoriciza Laura Bercy

11. Hicuburundi Digne

12. Lysa Marly Hezagira

13. Akimana Laurielle

14. Lyse Nancy Irakenuye

15.Harmonie







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndayishimiiye4 years ago
    Radiane Badasclene Iteka ikamba rya miss Burundi 2020 nirwiwe,je vote pour elle
  • Niyonkuru Eddy4 years ago
    Miss Burundi abibereye ni Iteka Badiscelle Radiane,1ere dauphine Monia Ndihokubwayo,2eme dauphine Lyse Nancy Irakenuye,miss populaire Kaneza amandine,et en fin miss heritage Harmonie
  • Nihorimbere Vincent4 years ago
    Radiane niw Miss sinkekeranya kdi turamwizeye. Du point de vue intellectectuel que social
  • Niyifasha Gaspard4 years ago
    Nipfuza KO yaba Miss muburundi Iteka Radiane
  • Irakoze Asia4 years ago
    Iteka Badiscell Radiane iryokamba ararikwiye pe
  • Masengo Gerard4 years ago
    Turakuna umu miss wacu Iteka Badisclene Radiane nimwiza,aritonda,ntakumira yumviriza bose kandi afis imigambi myiza irashe turipfuzako yutobera umu miss Burundi
  • Nibaruta Steve4 years ago
    Muri abo bose ndipfuza ko Iteka Badisclene Radiane atahukana iyo kamba kuko arakwije ibisabwa: ubuntu, ubwenge, ubwiza, .... Murakoze
  • Christie4 years ago
    Iteka radiane badiscelle
  • Nininahazwe Yvonne4 years ago
    Badiselle Radiane Iteka niwe azatsinda
  • Hn4 years ago
    ITEKA Badiscelle Radiane niwe dushaka...





Inyarwanda BACKGROUND