RFL
Kigali

Paris Saint Germain igiye gutangiza ishuri ryigisha umupira w’amaguru mu Rwanda – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:2/03/2020 15:40
2


Kuri iki Cyumweru, Youri Djorkaeff wamamaye mu mupira w’amaguru by’umwihariko mu ikipe ya Paris Saint Germain ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, yasuye abana bakina umupira w’amaguru bo mu mujyi wa Kigali. Aha Djorkaeff ni ho yatangarije ko muri Nzeli PSG izatangiza ishuri ryigisha ruhago mu Rwanda rizaba riherereye i Huye.



Djorkaeff wageze mu Rwanda ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, uru ruzinduko rukaba ruri muri gahunda y’ubufatanye u Rwanda ruherutse kugirana n’ikipe ya  PSG yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa, binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, aho abakiniye iyi kipe ndetse n’abayikinira kuri ubu bazajya basura u Rwanda kenshi mu gihe cy’imyaka itatu y’amasezerano bafitanye.

Mu ruzinduko rw’iminsi ine ari kugirira mu Rwanda, Djorkaeff afite ibikorwa byinshi ari gukora, ku cyumweru yahuye n’abakinnyi bakiri bato bakina umupira w’amaguru baba mu mujyi wa Kigali, biteganyijwe ko azahura ndetse akanaganira n’abakunzi b’umupira w’amaguru by’umwihariko abafana ba Paris Saint Germain. Azakomereza kandi mu bice bitandukanye by’igihugu aho azasura ibyiza nyaburanga birutatse, harimo gusura Pariki y’Ibirunga, Pariki y’Akagera n’ahandi hatandukanye.

Ubwo yasuraga abana bakina umupira w’amaguru bo mu mujyi wa Kigali, igikorwa cyabereye kuri Stade Amahoro i Remera, Djorkaeff yatangaje ko ubufatanye hagati y’u Rwanda na PSG bufite inyugu nyinshi ku mpande zombi harimo no guteza imbere umupira w’amaguru w’u Rwanda.

Yagize ati”Ubufatanye hagati y’u Rwanda na PSG bushingiye ku kumenyekanisha u Rwanda, ariko  bufite inyungu nyinshi ku mpande zombi, harimo no guharanira iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ku buryo uzashinga imizi”.

Djorkaeff yahise atangaza ko mu mezi atandatu ari imbere mu karere ka Huye hazafungurwa ishuri rizigisha umupira w’amaguru.

Yagize ati”PSG ni ikipe ikomeye mu mupira w’amaguru yamenyekanisha umupira w’u Rwanda, mu rwego rwo kuzamura umupira w’amaguru muri iki gihugu, PSG ifite gahunda yo gutangiza ishuri ryigisha umupira w’amaguru, rizatangira  muri Nzeri 2020, rikazaba riherereye mu karere ka Huye”.

Youri Djorkaef aje yiyongereye ku bindi bihangange byasuye u Rwanda mu mwaka ushize, akaba ari nawe wa mbere usuye u Rwanda mu mwaka wa 2020. Aje akurikiye Maria Sharapova wamamaye muri Tennis uherutse mu Rwanda mu mpera z’umwaka ushize.

Youri Raffi Djorkaeff w’imyaka 51, yakiniye ikipe y’igihugu y’u Bufaransa atwarana nayo ibikombe bitatu bikomeye birimo igikombe cy’Isi mu 1998, igikombe cy’Uburayi mu 2000 ndetse na, FIFA Confederations Cup mu 2001. Yakiniye kandi amakipe arimo Grenoble, Strasbourg, Monaco, Paris Saint Germain, Inter Milan, Kaiserslauten, Bolton Wanderers, Blackburn Rovers na New York Red Bulls.


Djorkaeff yasuye abana bakina umupira w'amaguru bo muri Kigali


PSG igiye kuzatangiza ishuri ryigisha umupira w'amaguru mu Rwanda


Djorkaeff yakiniye PSG ndetse n'ikipe y'igihugu y'u Bufaransa batwarana igikombe cy'Isi mu 1998


Djorkaef ari mu ruzinduko rw'iminsi ine mu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ngirabakunzi jean claude4 years ago
    Ni byiza cyane bizazamura umupira w'amaguru kugira ireme
  • Ngirabakunzi jean claude4 years ago
    Ni byiza cyane bizazamura umupira w'amaguru kugira ireme





Inyarwanda BACKGROUND