RFL
Kigali

Cristiano Ronaldo yagaragaye ku mukino wa El Classico yishimira igitego cya Vinicius Jr – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:2/03/2020 12:43
0


Rutahizamu w’umunya-Portugal ukinira ikipe ya Juventus de Turin yo mu Butaliyani, Cristiano Ronaldo Aveilo, mu ijoro ryo kuri iki cyumweru yagaragaye mu mujyi wa Madrid ku kibuga Santiago Bernabeu yubakiyeho amateka akomeye cyane, aho yari yaje gushyigikira Real Madrid muri El Classico, akaba yagaragaye yishimira cyane igitego cya mbere cya Real.



Cristiano wavuye muri Real Madrid mu mwaka wa 2018 akerekeza muri Juventus yo mu Butaliyani, yari yagarutse mu mujyi wa Madrid aho yita mu rugo, mu muryango we i Santiago Bernabeu gushyigikira ikipe imuhora ku mutima ya Real Madridmu mukino wa El Classico warangiye yandagaje FC Barcelone ku ntsinzi y’ibitego 2-0.

Hari hashize hafi imyaka ibiri Cristiano aticara ku kibuga Santiago Bernabeu ngo asangire ibyishimo n’abafana ba Real Madrid nyuma yuko yerekeje muri Juventus, akagaruka mu mujyi wa Madrid gukina imikino ya UEFA Champions League ubwo Juventus yakinaga na Atletico Madrid.

Cristiano wari wagarutse mu rugo gushyigikira abo bahoze bakinana yafotowe yishimira cyane igitego cya mbere cya Real Madrid cyatsinzwe na Vinicius Jr.

Mu mafoto yacicikanye ku rubuga rwa Twitter, yagaragaje Cristiano akomera amashyi Vinicius Jr watsinze igitego cya mbere cya Real Madrid agahita yigana imwe muri Celebration zikunda gukorwa na Cristiano Ronaldo iyo amaze gutsinda igitego.

Nibwo bwa mbere Cristiano Ronaldo aje gushyigikira iyi kipe yahoze akinira kuva yayivamo mu mpeshyi y’umwaka wa 2018.

Nyuma y’imyaka icyenda yamaze akinira iyi kipe yo mu bwami bwa Espagne, Ronaldo yayifashije kugera kuri byinshi birimo ibikombe 15 yatwaranye nayo, harimo ibikombe bine bya UEFA Champions League.


Abafana ba Real Madrid bari bakumbuye intwari yabo Cristiano Ronaldo


Cristiano yicaye mu myanya y'icyubahiro ku kibuga Santiago Bernabeu yihera ijishi El Classico



Vinicius yishimiye igitego yatsinze mu buryo Cristiano akunda kwishimamo



Cristiano yishimira igitego cya Vinicius Jr






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND