RFL
Kigali

EL Classico: Real Madrid yigaranzuye FC Barcelone yisubiza umwanya wa mbere - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:2/03/2020 9:48
0


Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, ku kibuga Santiago Bernabeu habereye ibirori by’umukino ukurikirwa n’amamiliyoni y’abantu ku Isi, wagaragayemo ishyaka ryinshi no kwitanga gukomeye, Real Madrid yongera kwibutsa FC Barcelone ko umwami ari umwe mu mupira w’amaguru wa Espagne, nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-0, inisubiza umwanya w’icyubahiro.



Wari umukino w’umunsi wa 26 muri shampiyona ya Espagne izwi nka La Liga, amakipe yombi yakinaga umukino wa 244 mu mateka yayo, n'ubwo wabereye ku kibuga Santiago Bernabeu muri Espagne, wakurikiwe n’abantu barenga Miliyoni 500 bari mu bice bitandukanye by’Isi.

Nyuma yo kwitwara nabi mu mukino ubanza wa 1/16 cya UEFA Champions League mu rugo, igatsindirwa na Manchester City ibitego 2-0, Real Madrid yinjiye muri uyu mukino  yariye karungu ikina umukino mwiza cyane kurusha iyindi yakinnye muri uyu mwaka binayifasha gutsinda Barcelona, ibitego 2-0 byose byinjiye mu gice cya kabiri cy’umukino.

Mu gice cya mbere cy’umukino ikipe ya FC Barcelone yari hejuru cyane by’umwihariko guhererekanya umupira mu kibuga ndetse no kurema uburyo buvamo ibitego, binyuze ku bakinnyi barimo Antoine Griezmann, Arthur na Lionel Messi banahushije uburyo bwabazwe ariko amahirwe ntabasekere, iminota 45 y’igice cya mbere irangira nta kipe irebye mu izamu ry’indi.

Igice cya kabiri cyatandukanye cyane n’igice cya mbere, kubera ko Real Madrid nayo yacuritse ikibuga igabaho igitero FC Barcelone, yakinnye umukino mwiza wo guhererekanya bafunga inzira zose FC Barcelone yari gukoresha inyuramo, babuza Lionel Messi gutambuka bituma adakora ku mupira ubundi abasore bakiri bato ba Real Madrid bogoga ikibuga banagitegeka ibyo bashaka.

Nyuma y’umwanya munini Real Madrid isirisimba imbere y’izamu rya FC Barcelona, yafunguye amazamu ku munota wa 71 ku gitego cyatsinzwe na Vinicius Jr ku mupira mwiza yahawe na Kroos, yinjira mu rubuga rw’amahina ateye umupira Pique awuyobya ugana mu izamu.

Vinicius Jr w’imyaka 19 n’iminsi mike yaciye agahigo ko kuba umukinnyi ukiri muto utsinze igitego muri El Clasico kari kamaze imyaka myinshi gafitwe na Messi.

Ku munota wa 74 Messi yaciye mu rihumye ba myugariro ba Real Madrid yinjira mu rubuga rw’amahina agiye gutsinda igitego Marcelo wari wamukurikiye amukuraho umupira mu buryo butangaje.

Barcelona yabonye uburyo bwiza bwo kwishyura igitego kuri coup franc yari iteretse mu ntambwe nke uvuye ku izamu rya Courtois ariko Pique ateye umutwe ujya hanze.

Nyuma yo kongeraho iminota itatu kugira ngo umukino urangire, Zinedine Zidane utoza Real Madrid yinjije mu kibuga Mariano Diaz asimbura Karim Benzema.

Mariano Diaz yatunguranye ku mupira wa mbere yakozeho, acenga Samuel Umtiti arirukanka aramusiga asigarana n’umunyezamu Ter Stegen bonyine ahita amuroba atsinda igitego cya kabiri cya Real Madrid, iminota y’umukino 90 ihita inarangira.

Real Madrid yaherukaga gutsinda FC Barcelona mu mwaka wa 2017, imyaka yari ishize ari ibiri itayikuraho amanota atatu mbumbe. Gutsinda uyu mukino byatumye Real Madrid yisubiza umwanya wa mbere iyobora La Liga n’amanota 56 kuri 55 ya Barcelona iri ku mwanya wa Kabiri.


Vinicius Jr atsinda igitego cya mbere cya Real Madrid




Abakinnyi ba Real Madrid bishimira intsinzi babonye kuri mukeba


Benzema yitwaye neza kuri uyu mukino


Mariano Diaz atsinda igitego cya kabiri


Messi uri mu bihe bibi ntiyahiriwe n'uyu mukino


Real Madrid yisubije umwanya wa mbere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND