RFL
Kigali

Maradona yongeye gucyurira Messi avuga ko amateka yakoze we atayigezaho - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:1/03/2020 11:20
0


Diego Armando Maradona wamamaye cyane mu mupira w’amaguru ku Isi yongeye kwendereza mwene wabo bakomoka mu gihugu kimwe, Lionel Messi, avuga ko ari umukinnyi mwiza ariko atagera ku byo yagezeho byo kuzamura ikipe yari insina ngufi nka Napoli ikagera ku rwego rutinyitse cyane, kugeza ubwo Isi yose iyimenye.



Maradona akunze kwibasira cyane Lionel Messi, kubera ko benshi bamugereranya nawe ndetse ntihari n'abadatinya kuvuga ko Messi arusha ubuhanga Maradona, bikamubabaza cyane bityo agahora agaragaza impamvu zitandukanye zigaragaza ko Messi ari umukinnyi usanzwe mu ikipe y’Igihugu cyane ko nta kigaragara arayikorera.

Diego Maradona wakiniye ikipe Napoli yo mu Butaliyani imyaka irindwi, yavuze ko kuba yarasanze iyi kipe idakomeye mu Butaliyani akayigira igihangange kugeza ubwo isi yose iyimenye ari amateka akomeye Messi atabasha gukora ari mu ikipe nto.

Yagize ati “Reka tuvugishe ukuri, Messi ntiyagera ku byo nagezeho. Messi ntiyabayeho kimwe nanjye.Yakina neza muri Napoli ariko ntiyabasha kuyigeza kubyo nayigejejeho.”

Akinira Napoli, Maradona yayifashije gutwara ibikombe 3 bikomeye mu Butaiyani ndetse inegukana igikombe cya UEFA Cup, gifatwa mu bikomeye ku mugabane w’i Burayi.

Kuba Messi nta gikombe cy’Isi cyangwa cy’umugabane wa Amerika y’Epfo arahesha ikipe y’igihugu ya Argentine, usanga Maradona wayihesheje ibi bikombe byombi akunze kumwibasira cyane, akavuga ko akorera ikipe akinira cyane ariko yagera mu ikipe y’igihugu ntiyitange uko bikwiye, aya magambo hari benshi bayagenderaho nabo bakabifata uko, bikababaza cyane uyu kapiteni w’ikipe y’igihugu.


Maradona akunda gucyurira Messi ko ibyo yagezeho atabasha kubikora


Maradona yatoje Messi mu ikipe y'igihugu ya Argentina


Maradona afite amateka akomeye mu ikipe y'igihugu ya Argentine


Maradona yegukanye igikombe cy'Isi


Maradona yazamuye Napoli iramenyekana


Messi ntarahesha igikombe gikomeye Argentine







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND