RFL
Kigali

Inama ngarukamwaka “F8” ya Facebook ihuza inzobere yaberaga i California ntikibaye kubera Coronavirus

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:29/02/2020 11:06
0


F8 ni inama ngarukamwaka itegurwa n’ikigo cya Facebook igahuza inzobere ziganjemo abanyabumenyi buhambaye kuri mudasobwa (Developers). Iy'uyu mwaka ntikibaye nk'ibisanzwe aho bahuriga muri San Francisco muri California ahubwo izabera kuri murandasi (Live streams, locally hosted events and videos).



Coronavirus ni indwara ikomeje kuba ikibazo ku bikorwa byinshi mu Isi, iyi ndwara iri gufata umurego ndetse benshi ahantu batari kuyishirira amakenga ni uko yahereye mu bihugu by’ibikomererezwa. Magingo aya ikigo cya Facebook cyamaze gutangaza ko inama yacyo ngarukamwaka F8 yari itegangijwe kuzaba kuwa 5 na 6 Gicurasi 2020 muri California i San Francisco itakibaye kubera iki cyorezo ko ahubwo izakorwa mu buryo bwiganjemo ubwifashishije murandasi (live streams, locally hosted events and videos).Nyiri Facebook "Mark Zuckerberg" mu nama ya 2019

Konstantinos Papamiltiadis ushinzwe gutegura iyi nama yatangaje ko mu rwego rwo kwirinda ibiza bishingiye ku buzima bishobora guterwa no kuba bahuza abantu baturutse mu mpande zitandukanye z’Isi bahisemo guhagarika iyi nama mu buryo bwo kwirinda gukwirakwiza iki cyorezo cya Coronavirus.

Iyi ndwara imaze guhagarika ibikorwa byinshi bishingiye ku ikoranabuhanga aho abantu bagira ubwoba bwo guhura kubera gutinya ko hashobora kuba hazamo umuntu urwaye akaba yakwanduza abandi bahuye bose. 

Indi nama ikomeye yagaritswe kubera Coronavirus hari iyitwa ”Mobile World Congress” yari itegangijwe kuba muri iyi Gashyantare ntiyigeze iba. Ubu Isi yose irajwe ishinga no kurwanya iki cyorezo hakiyongeraho n'icy'udusimba turi kwicisha inzara benshi twitwa Inzige.

SRC: theguardian.com    






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND