RFL
Kigali

Ibitwenge kuri benshi ku munsi wa mbere wa Google Translate mu Kinyarwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:29/02/2020 1:01
0


Nta masaha 48 yari yashira urubuga rwa Google rutangaje ko muri porogamu yarwo ya Google translate ikoresha ubwenge bw’ubukorano buzwi nka artificial intelligence bongeyemo indimi nyinshi zigera kuri 5 harimo n’Ikinyarwanda.



Abanyarwanda bazwiho kwakira ibintu vuba kandi neza. Kuri Google Translate mu Kinyarwanda, ntibatanzwe dore ko bahise bitabira gukoresha ubu buryo ku bwinshi. Mu masaha macye ibi bitangajwe hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, hatangiye kugenda hacaracara utuntu dusa n'udusekeje aho ababibonye bagiye bagwa mu kantu bitewe n'ibyo babonaga. 

Urugero ni nk'uwanditse ngo 'Slay Queens' ashaka kumenya uko Google translate ibisobanura mu Kinyarwanda. Google Translate ntiyamutengushye kuko yamubwiye ko bisobanura ngo 'Mwice abamikazi'. Undi yanditsemo ati "Ndashaka inusu y'akabenzi" nuko Google Translate ibishyize mu cyongereza imubwira ko bisobanuye ngo "I'm looking for a girlfriend" (Ndashaka inshuti y'umukobwa).

Google translate ni serivisi ya kompanyi ya Google igamije gufasha abantu gukura ibintu mu rurimi rumwe bakabishyira mu rundi kugira ngo barusheho kubyumva no kubisobanukirwa neza. Iyi porogaramu ikaba ikoresha indimi zirenga ijana harimo n’ururimi rw'Ikinyrwanda ruhuza abanyarwanda.

Iyi porogramu ya Google translate yashinzwe mu 2006 n’umugabo w’umudage witwa Franz Josef Och impuguke akaba n'umuhanga ukomeye mu bya mudasobwa ubu akaba asigaye akora kuri Facebook.

INYARWANDA tugiye kubagezaho bimwe mu byiriwe bizenguruka ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe mu bakoresha iyi porogaramu bahawe ibisubizo by'ukuri, abandi bagahabwa ibisubizo biri kure y'ukuri kandi bisekeje.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND