RFL
Kigali

Ndi mu kazi! Tonzi yasohoye indirimbo nshya yibutsa abantu ko 'Hejuru ya byose' hari Imana-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/02/2020 19:37
0


Uwitonze Clementine {Tonzi} uri gukorana imbaraga nyinshi muri iki gihe, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Hejuru ya byose' yasohokanye n'amashusho yayo yafashwe ndetse atunganywa na Producer Eliel Sando nyiri Eliel films.



Iyi ndirimbo nshya ya Tonzi ije ikorera mu ngata izindi aherutse gushyira hanze zirimo 'Uragorora' imaze amezi 3 igeze hanze, 'Dereva' imaze amezi 5 igeze hanze, n'izindi zahembuye ndetse zigihembura imitima ya benshi. Muri iyi ndirimbo ye nshya yise 'Hejuru ya byose' aririmbamo ko 'Hari Imana iri hejuru ya byose abantu batekereza ndetse ko n'ibyo bibwira ko bashoboye kugeraho, babigezeho bashobojwe n'Imana Umuremyi wa byose'.


Tonzi yibukije abantu ko 'Hejuru ya byose hari Imana'

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Tonzi yadutangarije ko yanditse iyi ndirimbo ye nshya agendeye ku byo abona mu buzima bwa buri munsi. Yavuze ko hari igihe ubona inkuru itandukanye n'iyo watekerezaga, cyangwa se ugahura n'ikintu mu buzima utatekerezaga. Yavuze ko hari igihe umuntu ajya kwa muganga kubyara, yagerayo akabyara umwana upfuye, inkuru nziza yari yiteze mu buzima bwe ntabe ari yo imubaho, ahari kuba ibyishimo hakaba amarira. 

Tonzi yakomoje ku rupfu rw'umukinnyi w'icyamamare ku Isi mu mukino wa Basketball, Kobe Bryant witabye Imana mu buryo butunguranye, agahitanwa n'impanuka y'indege ye bwite mu gihe yari avuye mu rugo iwe ari amahoro. Yavuze ko hari byinshi biba ku bantu batari babyiteze nyamara bikaba bidatunguye Imana. Yanavuze ko hari byinshi byiza umuntu ageraho atari imbaraga ze ahubwo ari Imana yamushoboje. Yasabye abantu bose kuzirikana ko hejuru ya byose hari Imana, abasaba kuyubaha no kuyumvira.


Tonzi ari gukorana imbaraga nyinshi mu muziki

Ku bijyanye n'impamvu ari gukora cyane muri iyi minsi mu muziki we dore ko nta mezi atatu ashobora gushira adashyize hanze igihangano gishya kandi cyuje ubutumwa, ukongeraho ko mu bigaragara aba yakoresheje umwanya munini ategura icyo gihangano, utibagiwe n'imbaraga z'amafaranga ziba zongereye ireme ry'ibihangano bye, Tonzi yavuze ko ari mu kazi k'Uwiteka bityo ngo nta mwanya we ugomba gupfa ubusa ataburiye abantu. Ati "Ndi mu kazi k'Imana."

Tonzi yiyemeje gukoresha imbaraga ze zose mu kwamamaza Yesu

Mu bitekerezo bamwe banyujije kuri Youtube bavuga kuri iyi ndirimbo, batangaje ko yabubatse mu buryo bukomeye. Assiel Mugabe Umwalimu muri Kaminuza ya IPRC Kicukiro yanditse ati "Beautiful song! Everything is amazing (lyrics, vocals, music, appropriate images). God bless you." Ugenekereje mu Kinyarwanda, yavuze ko indirimbo ari nziza cyane yaba amagambo yabo, amajwi, amashusho, umuziki n'ibindi.

Umuhanzikazi Natukunda Apophia uzwi nka Apophia Posh yavuze ko iyi ndirimbo ari yo imubereye nziza mu ndirimbo zose amaze kumva. Yavuze ko yamuhembuye cyane mu gitondo acyiyumva. Yanditse ati "This my favorite one dear Tonzi. Ni ukuri hejuru y'ibyo twibwira byose, hari Imana iri hejuru. God bless you , this has preached to me this morning. I love you cyane." Chantal Vumilia yanditse ati "Data wa twese ibahe umugisha kandi abagure kabisa et du courage Tonzi tubifurijje gutera imbere. From Belgique."


Indirimbo nshya ya Tonzi yahembuye benshi 

REBA HANO INDIRIMBO 'HEJURU YA BYOSE' YA TONZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND