RFL
Kigali

Korali Jehovaniss yo kuri ADEPR Kinamba yateguye igiterane cy’ivugabutumwa cyiswe “Abiringiye Uwiteka Live Concert”

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:28/02/2020 15:43
2


Jehovaniss choir ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Paroise ya Kacyiru, umudugudu wa Kinamba, kuri ubu iri mu myiteguro y’igiterane gikomeye cy’ivugabutumwa cyitwa “Abiringiye Uwiteka Live Concert”.



Ni igiterane cyatumiwemo Korali Siloam ya Kumukenke izwi cyane mu ndirimbo zihembura imitima ya benshi n’abavugabutumwa bakunzwe cyane muri iki gihugu barimo Ev.J.Paul, Ev. MAFUBO Esther ndetse na Ev. Minega n’izindi korali zo ku mudugudu wa Kinamba.

Muri iki giterane kandi Korali Jehovaniss izaboneraho umwanya wo kumurika umuzingo wayo wa mbere w’amashusho ari nawo witiriwe iki giterane

Umuyobozi wa Korali Jehovaniss, Madamu UWIMANA Mediatrice avuga ko icyo biteze muri iki giterane ari uguhembura imitima ya benshi ati” Twiteze kuzakoreshwa n’Imana ku buryo tuzagerageza guhembura imitima y’abaje. Icyaduha Imana ikazaguha iminyago muri iki giterane.”

Biteganijwe ko iki giterane kizaba tariki 6 kugeza tariki 8 Werurwe 2020 kuri ADEPR Kinamba. Kwinjira bizaba ari ubuntu ku bantu bose.









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bje4 years ago
    tuzaba duhari
  • Nshimiyimana babou1 year ago
    Mbega byiza cyane turabashyigikiye





Inyarwanda BACKGROUND