Jehovaniss choir ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Paroise ya Kacyiru, umudugudu wa Kinamba, kuri ubu iri mu myiteguro y’igiterane gikomeye cy’ivugabutumwa cyitwa “Abiringiye Uwiteka Live Concert”.
Ni igiterane cyatumiwemo Korali Siloam ya Kumukenke
izwi cyane mu ndirimbo zihembura imitima ya benshi n’abavugabutumwa bakunzwe
cyane muri iki gihugu barimo Ev.J.Paul, Ev. MAFUBO Esther ndetse na Ev. Minega
n’izindi korali zo ku mudugudu wa Kinamba.
Muri iki giterane kandi Korali Jehovaniss
izaboneraho umwanya wo kumurika umuzingo wayo wa mbere w’amashusho ari nawo
witiriwe iki giterane
Umuyobozi wa Korali Jehovaniss, Madamu UWIMANA
Mediatrice avuga ko icyo biteze muri iki giterane ari uguhembura imitima ya
benshi ati” Twiteze kuzakoreshwa n’Imana ku buryo tuzagerageza guhembura
imitima y’abaje. Icyaduha Imana ikazaguha iminyago muri iki giterane.”
Biteganijwe ko iki giterane kizaba tariki 6 kugeza
tariki 8 Werurwe 2020 kuri ADEPR Kinamba. Kwinjira bizaba ari ubuntu ku bantu bose.
TANGA IGITECYEREZO