RFL
Kigali

Umuraperi Shizzo agiye gusohora Album ya kane yatumye ajya muri The Mane

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/02/2020 20:16
0


Umuraperi Hakizimana Agappe [Shizzo] ubarizwa muri Leta ya Indiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ageze kure urugendo rwo gusohora Album ya kane yise “My Trap Life”.



Shizzo asanzwe afite Album eshatu harimo “Intashyo”, ‘Run diaspora’ ndetse na “The Home Coming”. Iyi Album nshya yitegura gushyira ku isoko iriho indirimbo 10 harimo izo yakoranye n’abahanzi batandukanye b’Abanyarwanda.

Iriho indirimbo nka “My Life”, “Product” yakoranye na Bull Dogg, “Do or Die” yahuriyemo na Young Grace, “Summer Time” yakoranye na Bexxx, “A Town Link Up” yakoranye na Kenny Sol, “Nyereka” na B-Threy n’izindi.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Shizzo yavuze ko iyi Album ya kane ari kimwe mu byamusunikiye kwinjira mu nzu ifasha abahanzi mu bya muzika yitwa The Mane bitewe n'uko hari ubufatanye by’umwaka umwe na Bad Rama [Umuyobozi wa The Mane].

Ati “Ni Album ifite umwihariko nkoreye muri The Mane. Ni umwe mu mishinga cyangwa se imwe mu mpamvu nyamukuru zatumye njya muri The Mane ni ukugira ngo iyi Album ibashe kujya hanze.”

Iyi Album irajya ku isoko taliki 13 Werurwe 2020. Iriho indirimbo zivuga ku buzima bwa Shizzo n’injyana ya Trap, aho avuga ku cyizere cy’ubuzima bwe, ibyo anyuramo n’ibindi.

Avuga ko yitiriye iyi Album ‘Trap’ ahanini bitewe n’uko indirimbo nyinshi ziriho ziri muri iyi njyana igezweho. Avuga ko afite icyizere cy’uko abafana be bazazikunda ashingiye ku kuba yarakoranye n’abahanzi bakomeye.

Ati “Abafana bazabonamo ubushobozi bwanjye muri muzika igezweho (Trap), aho nayihuje n’ubuzima bwanjye bwa buri munsi.”

Album eshatu ze ziboneka ku mbuga zicucurizwaho umuziki nka iTunes, Tidal, Apple Music, Spotify n’izindi. Indirimbo nka ‘Gatsiri’, ‘Agatoki ku kandi’ yakoranye na Queen Cha ntiziri kuri iyi Album nshya bitewe n’uko zitari mu njyana ya Trap.

Indirimbo nyinshi ziri kuri iyi Album zakozwe ubwo uyu muhanzi aheruka i Kigali mu ntangiriro za 2020. Iyi Album kandi yakozwe n’aba-Producer batandukanye barimo Holy Beat, Dr Nganji, Davydenko na Niz B.

Umuraperi Shizzo agiye gushyira ku isoko Album ya kane

Uyu muraperi asanzwe afite Album eshatu yashyize ku mbuga zicururizwaho umuziki

SHIZZO AHERUTSE GUSOHORA INDIRIMBO 'MR GATSIRI' YAKORANYE NA CALVIN MBANDA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND