RFL
Kigali

Senderi Hit yahawe igihembo cy'Indashyikirwa n'Akarere ka Kirehe avukamo-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/02/2020 14:29
1


Umuhanzi Senderi Hit ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko Akarere ka Kirehe avukamo kazirikanye ibikorwa bye by’umuziki kamugenera igihembo cy’Indashyikirwa nk’umuhanzi ufite indirimbo zubakiye kuri gahunda nyinshi za Leta zarenze imbibi zigera no mu baturage bo mu tundi turere.



Senderi Hit yashyikirijwe iki gihembo na ‘certificat’ kuri uyu wa kane tariki 27 Gashyantare 2020 ubwo mu Karere ka Kirehe basozaga imurikabikorwa ry’Abafatanyabikorwa (JADF OPEN DAY) ryari rimaze iminsi itatu. 

Yahawe iki gihembo nk’umuhanzi uhavuka ugerageza gushimisha abaturage bo mu tundi turere muri gahunda z’Iterambere ry’Igihugu, avuga ibyagezweho no kubyongera biciye mu bihangano by’uburere mbonera gihugu.

Akarere ka Kirehe kamushimiye gashingiye ku ndirimbo “Ibidakwiriye nzabivuga”, “Nta mpamvu nimwe yambuza gukorera igihugu”, “Iyo twicaranye tuvuga ibyubaka u Rwanda”, “Abanyarwanda twaribohoye”, “Tuzarinda Igihugu”, na “Twambariye gutsinda”.   

Mu kiganiro na INYARWANDA, Senderi Hit yavuze ko afite ibyishimo bikomeye muri we kandi ko yanyuzwe no kuba ku ivuko rye bazirikana ibikorwa bye bya buri munsi anyuza mu ndirimbo zitandukanye.

Umuyobozi w’Akarere Muzungu Gerard yamusabye gukorana n’urundi rubyiruko kugira ngo Kirehe ihore imbere. Ati “Byari ibyishimo wari umunsi unyibutsa kutajenjeka mu buhanzi nkora.” 

“Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yambwiye ko ngomba gusanga urubyiruko mu Mirenge nkarubwira ibanga ryo kuririmba ku Iterambere ry’Igihugu, kirehe igakomeza kuza ku isonga.”

Senderi yavuze ko agiye kwifashisha ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe ataramire abafana be abagezaho ubutumwa butandukanye burimo ‘Kurengera umwana’, ‘gukumira inda ziterwa abangavu, ‘kwirinda guta ishuri’, ‘isuku’, ‘kugira ubwisungane mu kwivuza n’ibindi.

Senderi yakoreye Akarere ka Kirehe indirimbo nka “Imitako ya Migongo”, indirimbo zo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yitwa “Nyarubuye iwacu hariheza”, “Turiho” yakoranye n’urubyiruko ruvuka i Kirehe ruba mu Mujyi wa Kigali.

Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe, Muzungu Gerard ashyikiriza Senderi Hit 'certificat' y'Indashyikirwa

Senderi Hit avuga ko agiye gukorana n'Akarere ka Kirehe yiyegereze abafana be

Uyu muhanzi afite indirimbo nyinshi zubakiye kuri gahunda nyinshi za Leta

Umuhanzi Senderi Hit aririmbira mu karere ka Kirehe ku ivuko

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "NTA MPAMVU N'IMWE" YA SENDERI HIT

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kaziyake emmanuel4 years ago
    NTaramanaguhiga komeza wese imihigo nokugicumbi iwanyu komeza uhacane umucyo kunda cyane # Hit





Inyarwanda BACKGROUND