RFL
Kigali

SKOL yafashije The Ben gutaramira i Musanze nyuma y'imyaka 10, atanga ikote n’ingofero-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/02/2020 11:52
0


Binyuze muri Skol Brewery Ltd, uruganda rwenga rukanatunganya ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye, umuhanzi Mugisha Benjamin [The Ben] ukorera muzika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yataramiye mu karere ka Musanze nyuma y’imyaka 10.



The Ben yatumiwe nk’umuhanzi w’Imena mu bitaramo bitatu byateguwe na SKOL. Igitaramo cya mbere yagikoze kuwa 23 Gashyantare 2020 ku Kimironko; ikindi cyabaye kuri uyu wa kane tariki 27 Gashyantare 2020 mu karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

Imbere y’abari bitabiriye iki gitaramo nyuma y’isiganwa ry’amagare, The Ben yavuze ko imyaka 10 yuzuye adataramira abanya-Musanze. Avuga ko ari ibyishimo bikomeye kuri we kuba SKOL yamufashije kugera ku bafana be bamukunze igihe kinini.

Uyu muhanzi yagaragaje kunyurwa ataramira i Musanze biba agahebuzo ubwo yahuzaga imbaraga n’umuraperi Bull Dogg umaze imyaka irenga icumi yubakiye ku njyana ya Hip Hop yamuhesheje ikuzo.

Bull Dogg yasanze The Ben ku rubyiniro baririmba indirimbo bise “Impfubyi”. Uyu muraperi aherutse gutangaza ko we na The Ben bari mu mushinga w’indi ndirimbo.

The Ben yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe kuva atangiye urugendo rw’umuziki ageze ku ndirimbo “Habibi” imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 4, umusore  w’i Musanze aramutungura.

Uyu musore yazamutse ku rubyiniro aririmba neza indirimbo ‘Habibi’ The Ben biramurenga akuramo ikote n’ingofero yari yambaye arabimwambika.

Muri iki gitaramo The Ben yaririmbye indirimbo nka “Soma Skol” yakoreye uruganda rwa SKOL, ‘Zoubeda’ yamwaguriye igikundiro, ‘Thank you’, ‘Habibi’ n’izindi nyinshi.

Skol ni umuterankunga Mukuru wa Tour du Rwanda. Tuyishime Kharim ushinzwe itangazamakuru muri SKOL, yabwiye INYARWANDA, ko Tour du Rwanda ari igikorwa kinini ku ruganda rwa Skol kandi ko baba bafitemo ibikorwa byinshi byose biri mu murongo wo kwegera abakiriya babo.

Ati “Tour du Rwanda nk’ibisanzwe SKOL ni igikorwa kinini kuri twebwe. Ni igikorwa tuba dufitemo ibikorwa bitandukanye. Skol n’amagare ni ibintu bigendana cyane. Nitwe baterankunga bakuru, bivuze y’uko tugomba kuba bakuru mu irushanwa nk’iri.”

Yakomeje ati “…Twazanye ibinyobwa byacu ahantu hose tugeze muri buri karere muri buri Ntara umuntu uhari abona ibinyobwa bwacu kandi akabibona ku giciro cyiza ndetse tugerageza no kuzana imyidagaduro.”

Yavuze ko bahisemo kwifashisha The Ben muri ibi bitaramo byo gususurutsa abakiriya babo kuko ari umuhanzi ukunzwe kandi Abanyarwanda bari biteguye kubona.

Ati “…Ni ikintu cyiza cyane. Kuri twebwe byongera kutwereka ko hari byinshi tugomba gukora kugira ngo dufashe abakunzi ba Skol gukomeza kubona ibyishimo.”

Ku munsi w’ejo kuwa kane tariki 27 Gashyantare 2020 hakinwe agace ka gatanu ka Tour du Rwanda 2020 aho abasiganwa bahagurutse mu karere ka Rubavu basoreza mu karere ka Musanze ku ntera y’ibirometero 84,7.

Restrepo Jhonatan ni we wegukanye aka gace yuma yo gutanga bagenzi be 20 banganyije ibihe bakoresheje gukandagiza ipine mu murongo.

The Ben ari imbere mu bahanzi b’abanyarwanda baba mu muhanga bafite igikundiro kidasanzwe. Ari kuririmbira abanywanyi ba Tour Du Rwanda nyuma y’uko aririmbye mu gitaramo cya East African Party cyabaye kuwa 01 Mutarama 2020.

Ni umuhanzi w’umuhanga waguye umubano akorana n’abahanzi b’abanyamahanga bakomeye. Aherutse gusohora indirimbo “Can’t Get Enough” ya Otile Brown wo muri Kenya, “Ndaje”, “Vazi” n’izindi.

Uyu muhanzi aherutse gusinya amasezerano y'imikoranire na Onomo Hotel aho bamwemereye kumushyigikira mu kazi ke nawe akamenyekanisha ibikorwa byabo.

Ibyishimo kuri The Ben wataramiye i Musanze nyuma y'imyaka 10

Ab'i Musanze bari babucyereye baje kwihera ijisho The Ben ukorera muzika muri Amerika

The Ben na Bull Dogg- Inshuti z'igihe kirekire zaguye umubano mu ndirimbo n'ibindi bikorwa

SKOL ni umuterankunga Mukuru wa Tour du Rwanda iri kuba ku nshuro ya 12 kuva ibaye mpuzamahanga

The Ben i Musanze yahakoreye amateka anaririmba indirimbo "Soma Skol" y'uruganda rwa SKOL

Umufana w'i Musanze yakoze ku kweto rwa The Ben atahana urwibutso

The Ben yikuye ikote n'ingofero abyambika uwo musore wambaye umupira w'ubururu ufite indangururamajwi wamunyuze aririmba indirimbo "Habibi"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND