RFL
Kigali

Polisi yataye muri yombi Uwitwa IRAKOZE Emmanuel wanize umu Agent wa MTN naho mugenzi we araraswa

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:27/02/2020 20:44
1


Police yatangaje ko ku bufatanye na RIB bataye muri yombi uwitwa Irakoze Emmanuel naho mugenzi we Irumva Elias yarashwe arapfa.




Aba bombi bakekwaho gukubita no kwambura umugore witwa Tuyisenge Jeannette, i Remera ku wa 23 Gashyantare, 2020.

Ni nyuma yo kubona amashusho yafashwe na camera aho aba bagizi ba nabi bahohotera uyu mu agent wa MTN umwe aramuniga undi amukubita ingumi nyinshi munda ndetse amwambura amafaranga bamusiga ari intere

Nyuma yo gufata aba bagizi ba nabi nibwo Polisi y’u Rwanda yashyize itangazo ku rubuga rwa twitter yabo rigira riti” Mwiriwe turabamenyesha ko ku bufatanye na RIB twataye muri yombi Irakoze Emmanuel naho mugenzi we witwa Irumva Elias yarashwe arapfa ubwo yarwanyaga inzego z’umutekano igihe yafatwaga"

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kanyangira j courde4 years ago
    birakwiye abo bagizi banabi bajye bafatirwa imywanzuro ibakwiriye





Inyarwanda BACKGROUND