RFL
Kigali

Yadusuye! Byinshi wibaza kuri Nishimwe Naomie Miss Rwanda 2020-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/02/2020 17:56
2


Mu ijoro rya taliki 22-23 Gashyantare 2020 Nishimwe Naomie yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020. Yahawe ibihembo bitandukanye birimo imodoka nshya ya Suziki Swift ya Miliyoni 18 Frw, Miliyoni 1, 200, 000 Frw y’ikamba rya Miss Photogenic yegukanye n’ibindi.



Miss Nishimwe Naomie yadusuye tugirana ikiganiro kirambuye. Uyu mukobwa yabaye uwa karindwi wambitswe ikamba rya Miss Rwanda mu marushanwa yateguwe na Rwanda Inspiration Back Up, aba Nyampinga wa 10 mu mateka y’u Rwanda.

Yambitswe ikamba ahigitse abakobwa 19 bari barihataniye agaragirwa na Umwiza Phionah wabaye igisonga cya mbere ndetse na Umutesi Denise wabaye igisonga cya kabiri. Bombi bahembwe 1,2000,000 Frw.

Miss Nishimwe wujuje imyaka 21 y’amvuko yavutse tariki 05 Mutarama 1999, avuka mu muryango w’abana batanu, ni uwa gatatu. Avuka kuri nyina witwa Fanny Uwimbabazi na Se witwa Kamali Charles.

Ni umukobwa w'uruti ruto, inzobe icyeye, imisatsi miremire y’umwimerere w'inseko icyeye iherekejwe n'ishinya y’umukara n’amenyo y’urwererane.

Yakuze ari umwana unanutse cyane ku buryo ab'iwabo bamuhatiraga kurya no kuryama saa sita.

We n’umuryango batuye mu Mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Gitega Akagali ka Akabeza. Amashuri y’incuke n’abanza yize mu kigo cya Camp Kigali asoza ayisumbuye kuri Glory secondary school.

Ni umwe mu banyeshuri batsinze ibizamini bya Leta by’umwaka wa 2019 aho yasoje mu ishami ry’Imibare, Ubukungu n’ubumenyi bw’Isi (Maths, Economics & Geography [MEG]).

Yumvaga azaba umunyamideli ukomeye inyota yo kwitabira amarushanwa y’ubwiza, iraganza. Yatangiye guhanga ijisho iby’aya marushanwa ku ngoma ya Miss Kundwa Doriane babisikanye ku kigo cy’amashuri yizeho.          

Kuva yakwinjira mu irushanwa rya Miss Rwanda yakangaranyije imbuga nkoranyambaga. Umunsi wa mbere yaravuzwe cyane bitewe n’uko azwi mu bikorwa byo kwamamariza MTN Rwanda yateye inkunga iri rushanwa.

Byakuruye impaka benshi bavuga ko MTN yazanye ‘Nyampinga wayo’. Yiyamamarije i Kigali ifoto ye ya mbere yasohotse, yasize benshi bamwambitse ikamba.

Imbere y’Akanama Nkemurampaka wabonaga atari mu bahanga mu gusubiza adaciye ku ruhande n’ubwo atari byo bigenderwaho gusa.

Yabonye ‘Pass’ nyuma y’abandi bakobwa 20 bemerewe guhagararira umujyi wa Kigali.

Ari mu bakobwa babiri bagiye mu mwiherero ku itike y’amajwi menshi ku itora ryo kuri Internet no kuri SMS. 

Mu kiganiro na INYARWANDA, Nishimwe Naomie, yatangaje ko ataracyira ko we ari we Nyampinga w’u Rwanda 2020 bitewe n’uko aho ari kunyura muri iyi minsi bari kumubaza niba ari we wahigitse abakobwa 19 b’indobanure mu gihugu hose.

Naomie ati “…Si ndumva neza ko ndi Nyampinga. Ni ibintu byiza ntarabasha kwakira kano kanya. N'ubu ngubu ndacyari kubitekerezaho kuko nshobora no kunyura ahantu bakavuga uri Nyampinga w’u Rwanda? Hari igihe numva ko uriya ntabyo azi ariko akakureba akakubaza eeh uri Nyampinga w’u Rwanda?. Ni ibintu byiza,”

Urugendo rw’uyu mukobwa rwo kwitabira amarushanwa y’ubwiza rwahereye mu mashuri yisumbuye kuri Glory Secondary School yitabira Miss High School yegukana amakamba abiri.

Yambitswe ikamba ry’ umukobwa uberwa n’amafoto [Miss Photogenic] n’ikamba ry’umukobwa wakunzwe mu irushanwa [Miss Popularity].

Yiyamamariza ikamba yari ashyigikiwe n’abanyeshuri, abo mu muryango we n’abandi ‘bambwiraga ngo ntucike intege komeza’.

Amakamba abiri yegukanye yamufunguriye amarembo aramenyekana anakorana n’abantu batandukanye mu bikorwa ‘bibyara inyungu’.

Ati “Nagiye mbona amahirwe atandukanye nko mu kiruhuko nkabona akazi nizera ko byagiye bimfasha cyane.

Asoje amashuri yisumbuye mu 2019 yanzuye kwitabira Miss Rwanda abanje kubibwira ababyeyi be.

Avuga ko bamushyigikiye bitewe n’uko zari inzozi ze yakuranye kandi agakomeza kuvuga ko azazigeraho uko byagenda kose.

Ati “Icya mbere zari inzozi zanjye. Bagombaga kunshyigikira ku nzozi zanjye. Ikindi nabaganirije ku mushinga wanjye kubyo nshaka gukora, byarabyemera. Barambwira ngeyo nakira umugisha wabo.”

Aganiriza ababyeyi be yari afite ubwoba muri we nubwo yari azi neza ko iwabo nta kibazo babifiteho.

Yabibwiye Ise amaze kwiyandikisha mu bakobwa b’ubwiza, ubwenge n’umuco bahataniraga kuvamo Miss Rwanda 2020.

Ati “Namaze kwiyandikisha ‘Online’ mpamagara Papa ndabimubwira nti ‘nariyandikishije’ arambwira ati ‘urumva ushaka kubijyamo cyane’ ndavuga nti ‘cyane’…Mama wanjye [Fanny Uwimbabazi] nawe ndabimubwira turasenga nitabira irushanwa.”

Uyu mukobwa ukurikirwa kuri Instagram n’abarenga ibihumbi 90 avuga ko kimwe mu bintu byamugejeje ku ikamba harimo kwikuramo ubwoba no gushyira ku murongo ibitekerezo bye.

Naomie afite umushinga wo kurwanya agahinda gakabije mu rubyiruko:

Uyu mukobwa afite umushinga wo guhangana n’agahinda gakabije mu rubyiruko. Iyi ndwara avuga ko ifitwe na benshi batabizi ari nayo mpamvu azakorana n’impuguke mu buzima bwo mu mutwe n’abandi kugira ngo abayifite bisanzure bavuge.

Azifashisha itangazamakuru muri uyu mushinga we kandi azashyiraho umurongo wa telefoni aho umuntu ashobora guhamagara agahabwa ubufasha.

NISHIMWE NAOMIE YAMBITSWE IKAMBA RYA MISS RWANDA 2020

">

Yavuze ko yatekereje gukora kuri uyu mushinga nyuma y’uko ‘mbonye ko ari ibintu bihari kandi abantu benshi ntibazi ko ari indwara bumva ko iyo ufite ‘Depression’ uba ufite uburwayi bwo mu mutwe’.

Ati “Nashakaga kwerekana ko bibaho kandi biravugwa bagakira.”

Kimwe mu bintu byatumye yumva ashaka gukora kuri iki kibazo harimo n’abantu batandukanye bagiye bamwandikira bamusaba ubufasha bwo kumuganiriza, bakaruhuka.

Ati “…Nk’umuntu akanyandikira akambwira ati ‘ndashaka ku kubwira ikibazo mfite atari mu nshuti zanjye undi muntu ntazi aho ava akambwira ati ‘ndashaka ku kubwira ikibazo mfite, nyumva nkamwumva."

“Nkavuga amagambo make wenda njyewe ntazi ko ndi kumufasha akambwira ati ‘urakoze uramfashije, nkabona ko ni ibintu bikenewe cyane.”

Ubu agiye gutegura ibikorwa by’ubukangurambaga kuri uyu mushinga mu mashuri yisumbuye ndetse afite bimwe mu bigo by’ubuzima bazakorana kugira ngo ashyire mu bikorwa uyu mushinga.

-Uko itsinda rya ‘Mackenzie’ ahuriyemo n’abavandimwe ryashinzwe:

Igihe kimwe we n’abavandimwe be batekereje gukoresha idirishya ryo mu rugo ryarasagaho ‘izuba ryiza cyane’ mu gufata amashusho n’amafoto bakayasakaza ku mbuga nkoranyambaga.

Amashusho ya mbere basohoye yishimiwe n’abarimo umuhanzi w'umunya-Nigeria Mr Eazi wababwiye ko ‘bakora ibintu byiza’.

Naomie avuga ko ibi byabanjirijwe no gushinga itsinda rihanga imideli ariko baza gusanga nta musaruro bitanga.

Yavuze ko kuva batangiye kwifata aya mashusho abantu batangira kubavugisha babasaba ko babafasha mu bijyanye no kwamamaza ibikorwa bitandukanye.

Gukorana n’iri tsinda ry’abavandimwe be biri mu byatumye anashyigikirwa muri iri rushanwa rya Miss Rwanda 2020.

Yavuze ko kwifata aya mashusho byatumye bamenyekanya ndetse bamwe barabegera babasa ko batangira kujya bakorana mu buryo bwo kubamamariza ndetse ngo bamaze kubisaruramo menshi.

Ati “Twifataga amashusho twumva ari ibintu bisanzwe tugera aho ngaho tubibyaza umusaruro.”

Twatangiye dukora aka-video kamwe karakundwa dukora tubiri turakundwa noneho abantu benshi bakaza badusaba mudufashe mu kwamamaza natwe tubibonamo umusaruro. Turakomeza turakora kandi tuninjiza bikadufasha cyane.”

Nishimwe Naomie yegukanye amakamba abiri. Yambitswe ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto [Miss Photogenic 2020] rifite agaciro ka 1,200,000 Frw anambikwa ikamba riruta ayandi rya Nyampinga w’u Rwanda 2020. 

Yahembwe imodoka nshya ya Suzuki Swift 2019 ifite agaciro ka Miliyoni 18 Frw. Buri kwezi azajya ahembwa ibihumbi 800 Frw. Uyu mukobwa yemerewe serivisi za banki n’ubwishingizi bwo kwivuza mu gihe cy’umwaka umwe ku buntu.

Nyampinga ukunzwe na benshi (Miss Popularity) yabaye Irasubiza Alliance ahembwa na sosiyete y’itumanaho ya MTN 1,500,000FRW, iPhone 8Plus ya 64 GB ndetse anahabwa guhamagara no gukoresha interineti ku buntu mu gihe cy’umwaka umwe.

Yadusuye! Nishimwe Naomie yavuze byinshi ku buzima bwe kugeza yegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2020

Naomie avuga ko umwiherero w'abakobwa 19 wamusigiye urwibutso rudashira

Yavuze ko yakuze yumva afite inyota yo kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda


Mu gihe cy'umwaka umwe, Nishimwe azahembwa Miliyoni 9,600,000 Frw-Yemerewe itike y'indege i Dubai- Yemerewe ubwishingizi bwo kwivuza, serivisi za banki-Gukoresha imisatsi, imyambaro y'ibirori n'ibindi

Mu buzima busanzwe, Nishimwe Naomie akunda kurya ifiriti n'umuceri w'ipilawu-

Akunda imbwa no kuruhuka yumva umuziki- Indirimbo nyinshi yumva ni iza Whitney Houston witabye Imana

KANDA HANO: IBITEKEYE AMATSIKO KURI NISHIMWE NAOMIE MISS RWANDA 2020

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kevine4 years ago
    Uwo mukobwa nimwiza pee!
  • nkubito yvan 4 years ago
    njyewe mbona nakintu miss Rwanda imariye igihugu ndimwe ayo mafaranga nayafashisha abababaye mugihugu





Inyarwanda BACKGROUND