RFL
Kigali

Maria Sharapova uheruka gusura u Rwanda yasezeye burundu ku mukino wa Tennis – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:27/02/2020 16:15
0


Umurusiyakazi uherutse gusuira u Rwanda Maria Sharapova wigeze kuba nimero ya 1 ku isi muri Tennis akaba afite ibikombe byinshi bya ‘ Grand Slam’, ku myaka 32 yasezeye burundu kuri uyu mukino kubera ikibazo cy’imvune y’urutugu itamwemereye gukomeza gukina.



Kuri uyu wa Gatatu abinyujije mu gitangazamakuru cyandika cyitwa Vanity Fair, Maria Sharapova yatangaje ubutumwa bukubiyemo guhagarika gukina uyu mukino ndetse anagira inama bagenzi be basigaye mu kibuga.

Yagize ati “Nsezeye ku mukino wa Tennis gusa nkuko nubaka ahazaza hanjye, ndashaka ko mutekereza gukora ibyiza mudashidikanya kubabavuga kuko byo ntiwabyirinda. Muzatsindwa inshuro nyinshi isi ibahanze amaso. muzabyakire. Muziyizere ndabasezeranya ko muzagera ku itsinzi."

"Nzakumbura ikipe yanjye abatoza banjye. Nzakumbura ibi bihe hamwe na Papa wanjye twakundaga gukina, akankora mu biganza anshishikarika kwitanga uko nshoboye."

Bigaragara ko Sharapova yari atangiye gusubira hasi kubera ko atakoraga imyitozo uko bikwiye kubera imvune, kuko imikino ine yose aheruka gukina yayitsinzwe.

Uyu mugore wamamaye cyane mu mukino wa Tennis yatwaye igikombe cya ’Grand Slam’ inshuro eshanu akaba kandi yarigeze kuza ku mwanya wa mbere ku isi mu mukino wa Tennis mu bari n’abategarugori mu mwaka wa 2005.

Sharapova ni umwe mu bakinnyi bacye b’abagore bujuje imikino 800 mu mukino wa Tennis ku Isi.

Sharapova asezeye kuri uyu mukino nyuma yuko mu mpera z’umwaka ushize, mu Ugushyingo 2019, yari mu Rwanda n’umukunzi we ubwo bari mu kiruhuko, bakaba barasubiye iwabo banezerewe cyane kubera ibyiza nyaburanga n’urugwiro basanze mu banyarwanda.


Sharapova ufite ibikombe bitanu bikomeye  mu mukino wa Tennis ku isi yasezeye


Sharapova ni umwe mu bakinnyi bafite amateka akomeye muri uyu mukino


Sharapova yari umwe mu bakinnyi bakunzwe ku isi muri uyu mukino




Sharapova yegukanye ibihembo bitandukanye



Mu Ugushyingo Sharapova yasuye ingagi zo mu birunga





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND