RFL
Kigali

Umunya-Ghana Michael Sarpong aragera mu Rwanda kuri uyu wa Kane aje gukinira Rayon Sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:27/02/2020 14:46
1


Ikipe ya Rayon Sports FC yatangaje ko rutahizamu ukomoka muri Ghana, Michael Sarpong, wari warerekeje mu Bushinwa gukinayo, ariko akaza kugaruka bitewe n’icyorezo cya Caronavirus ategerejwe i Kigali kuri uyu wa Kane, aho aba aje gufatanya na bagenzi be mu rugamba barimo rwo kwegukana ibikombe bikinirwa imbere mu gihugu.



Nyuma yuko ibikorwa bya Siporo bihagaritswe mu gihugu cy’ubushinwa kubera icyorezo cya Coronavirus cyibasiye iki gihugu byatumye benshi mu bari batuye muri iki gihugu bagihunga abandi batarandura basubira mu bihugu byabo.

Nyuma y’itangazo rihagarika ibikorwa bya siporo mu bushinwa ryasohowe na Minisiteri ya Siporo muri iki gihugu, byatumye abakinnyi  barimo Jules Ulimwengu na Sarpong Michael bari baragiye mu igeragezwa mu makipe yaho bagaruka.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko uyu musore nta miziro afite imubuza kugaruka kuyikinira.

Mbere yo guhita agaruka mu Rwanda, Sarpong yabanje kunyura muri Ghana, aho avuka abanza kujya kwita kuri Mama we umubyara wari ufite ikibazo cy’uburwayi.

Sarpong akaba agarutse gukinira Rayon Sports mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona y’u Rwanda mu mwaka wayo wa 2019-2020, igeze ku munsi wa 22.

Rayon Sports yemeje igaruka ry’uyu rutahizamu nyuma y’uko kuri uyu wa Gatatu yasinyishije umutoza Casa Mbungo, ku masezerano y’amezi ane ashobora kongerwa.

Mu butumwa Rayon Sports yanyujije kuri Twitter, yagize iti "Rutahizamu wacu ukomoka muri Ghana @msarpong45 yagarutse … Arahagera bitarenze uyu munsi… Mwitegure kumubona atsinda ibitego atozwa na Casa Mbungo Andre...”

Sarpong wagiriye ibihe byiza muri Rayon Sports, ayigarutsemo bitewe n’uko ibikorwa byose by’imikino mu Bushinwa byahagaritswe kubera Coronavirus nshya yibasiye iki gihugu, ndetse ikomeje gukwirakwira hirya no hino mu mahanga.

Mu mwaka ushize w’imikino, yatsinze ibitego 16 muri Shampiyona y’u Rwanda mu gihe igice cy’imikino ibanza ya Shampiyona y’uyu mwaka w’imikino wa 2019/20, cyarangiye afite ibitego bitandatu, akaba ari nabwo yahise yertekeza mu Bushinwa.

Sarpong asanze Rayon Sports ihagaze ku mwanya wa Gatatu muri shampiyona y’u Rwanda aho irushwa na APR FC ya mbere amanota arindwi.


Sarpong yagarutse muri Rayon Sports


Igice kibanza cya shampiyona Sarpong yatsinze ibitego bitandatu



Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • alphonse4 years ago
    twishimiye kugaruka kwa sarpong





Inyarwanda BACKGROUND