RFL
Kigali

Idris Sultan yahishuye ko igitutu cy'abanya-Tanzania cyashyize iherezo ku rukundo rwe na Wema Sepetu

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/02/2020 10:31
0


Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime Idris Sultan, yahishuye ko urukundo rwe na Nyampinga wa Tanzania umwaka wa 2007, Wema Sepetu rwinjiriwe n’abanya-Tanzania bituma batandukana.



Uyu munyatanzaniya wegukanye Big Brother Africa ya 9 avuga ko iyi ariyo mpamvu nyamukuru yashyize iherezo ku rukundo rwe na Wema Sepetu.

Ubwo yamurikaga filime ye nshya yise "Nakupenda Kufa", Idris yabwiye Wasafi TV ko mu rukundo rwe na Wema hari urundi ruhande rwa gatatu [Abanya-Tanzania] rwabarushije ingufu.

Yavuze ko bakoze byinshi byiza bagasubizwa na buri wese nkaho ari ibibazo byarebaga igihugu cyose.

Ati “Buri wese yashakaga ko dukora icyo yumva kimunyuze. Abandi bagashaka ko dukora ubukwe, tubyara abana yewe navuga ko byari byinshi ku buryo nisanze nafashe umwanzuro w’uko ntashobora kubyihanganira.”

Uyu musore yavuze ko urukundo rwa mbere rwamusigiye isomo yiyemeza ko atazongera gushyira ku karubanda iby’undi mukobwa bazakundana.

Ati “Ubwo natandukanaga na Wema niyemeje ko undi mukobwa tuzakundana bizaguma hagati yanjye nawe. Si buri wese ugomba kubimenya.”

Yavuze ko muri iki gihe bikimugoye kongera gusubira mu rukundo bitewe n’uko abakobwa bifuza gukundana nawe bashaka ko abashyira ku mbuga nkoranyambaga ze mu gihe we atabikeneye.

Idris avuga ko ageze mu gihe cyo kwiha umutekano mu buzima bwe ‘kuko abanya-Tanzania baravuga cyane kandi bakita cyane ku gutandukana kw’abantu’.

Idris na Wema Sepetu n’ubwo batandukanye bombi bakomeje umubano wihariye kandi hari byinshi mu bikorwa bahuriraho.

Urukundo rwabo rwakajije umurego mu 2016-2017 rimwe na rimwe bagashwana bashinjanya gucana inyuma.

Tariki 25 Mutarama 2016 nibwo Idris yeruye ko ari mu rukundo na Wema Sepetu ndetse ko bitegura kubyarana.

Kuwa 16 Gashyantare 2016 uyu musore uzobereye mu bugeni yatangaje ko inda ya Wema Sepetu yavuyemo. Yavuze ko bombi biteguraga kwibaruka impanga ariko ko bitakunze.

Idris Sultan yavuze ko urukundo rwe na Wema Sepetu rwinjiriwe n'abanya-Tanzania

Sultan yavuze ko yahisemo kutongera gushyira ku karubanda umukobwa bakundana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND