RFL
Kigali

Joeboy yageze mu Rwanda yizeza ibyishimo abazitabira Kigali Jazz Junction

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/02/2020 0:03
0


Umunya- Nigeria Joseph Akinfenwa Donus [Joeboy], yasesekaye i Kigali yizeza igitaramo cy’amateka no guhaza ibyishimo abazitabira Kigali Jazz Junction azafatanyamo na Davis D ndetse na Niyo Bosco.



Igitaramo cya Kigali Jazz Junction giteganyijwe kuwa Gatanu tariki 28 Gashyantare 2020, muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) hahoze hitwa Camp Kigali.

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘My Baby’ yageze i Kigali ahagana saa tatu n’igice z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Gashyantare 2020.

Mu kiganiro gito yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko yishimiye kugera I Kigali ndetse yiteguye gushimisha abazitabira igitaramo cya mbere azaba akoreye mu rwa Gasabo.

Yagize ati “Ibyo abantu bakwitega ni ibyishimo, umuziki mwiza n’imbyino nziza cyane.”

Joeboy w'imyaka 22 y’amavuko yavutse yitwa Joseph Akinfenwa Donus akorana n’inzu zireberera inyungu z’abahanzi nka Banku Music.

Uyu musore uherutse gusohora Album ‘Love&Night’ ari mu bahataniye ibihembo bya ‘The Headies Award for Next Rated’. Yakunzwe mu ndirimbo nka ‘Bad Girl’ yasohoye mu 2017, ‘Don’t call me back’, ‘All For you’

Joeboy aherutse gusohoka ku rutonde rwa BBC rw’abahanzi bo kwitega mu 2020. Iki kinyamakuru cyavuze ko uyu musore yatangiye guhangwa amaso na benshi abicyesha indirimbo ye yise ‘Baby’ imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 18 ku rubuga rwa Youtube mu gihe cy’amezi icyenda imaze isohotse.

Ni umuhanzi w’umuhanga ufite ijwi ryihariye rimufasha gutanga ubutumwa mu njyana ya Afrobeat na Pop yashyize imbere. Amaze gukorera ibitaramo bikomeye mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika ndetse yanaririmbiye mu Bwongereza.

Joeboy abaye umuhanzi wa mbere utaramiye mu Rwanda mu bitaramo bya Kigali Jazz Junction by'uyu mwaka

Yijeje gutanga ibyishimo mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction

Miss Mutoniwase Anastasie mu bakiriye JoeBoy utegerejwe mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction kuri uyu wa Gatanu

Yageze i Kigali mu ijoro ry'uyu wa Gatatu agirana ikiganiro n'itangazamakuru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND