RFL
Kigali

New Life Bible Church yatumiye abavugabutumwa mpuzamahanga muri 'Refresh Africa' igiye kuba ku nshuro ya 5

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/02/2020 18:34
0


Buri mwaka itorero New Life Bible church ritegura igiterane gikomeye kandi kiri ku rwego Mpuzamahanga cyiswe Refresh Africa Conference. Muri uyu mwaka iki giterane kigiye kuba ku nshuro ya 5.



Refresh  Africa ni igiterane kiba gikubiyemo inyigisho zo guhemburwa kw’umugabane wa Africa ndetse no kuramya Imana kugira ngo habeho ubutumwa bw’impemburo. Nk'uko bisanzwe uyu mwaka wa 2020 iki giterane giteganijwe kubera kuri New Life Bible church guhera tariki ya 8 kugeza ku itariki ya 15 Gashyantare 2020. Insanganyamatsiko y’iki giterane iboneka muri Zaburi 85:6.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa kabiri, Rev Dr Charles Mugisha Umuyobozi Mukuru wa Africa New Life Ministries na New Life Bible Church yavuze ko igiterane cy’uyu mwaka gifite umwihariko w’uko abantu bazahabwa inyigisho z’impemburo hagamijwe kugira umutwaro wo guhembura Africa.

Yavuze ko hazabaho ibihe byihariye byo kuramya Imana byimbitse kandi buri wese agize umutima wo kuyiramya. Yavuze ko abaramyi bazafasha muri iki giterane nabo biteguye kandi bagiye kujya mu mwiherero ari nako barushaho gusenga kugira ngo hazabeho guhembuka byuzuye binyuze mu kuramya Imana.


Rev Dr Charles Mugisha Umuyobozi Mukuru wa New Life Bible church 

Uyu mushumba kandi yavuze ko hatumiwe abakozi b’Imana batandukanye barimo Pastor Lincoln Serwaga ukorera ivugabutumwa mu Bwongereza uyu akaba ari mu bashumba bakomeye ndetse bajyanye ivugabutumwa ku banyafurika bari muri diaspora.

Hari kandi abandi bavugabutumwa barimo Pastor James Kato, Pastor Chris Rue,Pastor Jide Laore,Pastor Ryan Holladay ndetse na Pastor Charles Mugisha ari nawe uzakira aba bakozi b’Imana. Kwinjira muri iki giterane bizaba ari ubuntu ku bantu bose.

Refresh Africa Conference ni igiterane kimaze imyaka itanu kiba nk'uko bitangazwa n’ubuyobozi bukaba buvuga ko cyahembuye imitimba ya benshi muri iyo myaka yose yewe ngo hari n’ubuhamya butandukanye bugaragaza ko hari n’abakize indwara nk'uko benshi babyitangiramo ubuhamya.


Umuhanzikazi Diana Kamugisha ni umwe mu itsinda riri gutegura iki giterane 

Hari abanyamakuru b'ibitangazamakuru bitandukanye 


Igiterane Refresh Africa kigiye kuba ku nshuro ya 5







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND