RFL
Kigali

Menya inkomoko yo kwisiramuza ndetse n’akamaro kabyo

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:26/02/2020 15:31
11


Kwisiramuza ni igikorwa gikorerwa ku gitsina gabo, aho umuganga ubifitiye ububasha akuraho agahu kaba gatwikiriye igitsina cy’umugabo. Impuguke mu by’ubuzima zigaragaza ko umuntu wakoze iki gikorwa cyo kwisarimuza bimurinda kwandura indwara nyinshi zandurira mu gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.



Ese kwisiramuza byakomotse he?

Inyandiko nyinshi ntizivugaho rumwe inkomoko y’iki gikorwa. Inyandiko zimwe zigaragaza ko kwisiramuza biva mu muco w’abanyegiputa.

Iyo usomye  Bibiliya mu gitabo cy’itangiriro mu gice cya 17 usangamo ko Imana yategetse Abraham kwisiramuza akabikorera n’inzu ye ndetse n'abaja be, Imana imutegeka ko n'abazamukomokaho bazajya bakora icyo gikorwa nk’isezerano n’umurage bagiranye n’Imana. Ku bw'iyi nkuru igaragara muri Bibiliya yera bituma hemezwa ko iki gikorwa gikomoka mu Bayahudi. Buri mwana wese w’umuhungu mu bayahudi agomba gukebwa nyuma y’iminsi umunani avutse.

Gusiramura bijyanye n'idini

Idini rya kiyisilamu ndetse ni irya kiyahudi niyo madini ategeka buri muntu w'igitsina gabo wese gusiramurwa nk'itegeko ry'Imana. Abayahudi bo basiramura ku munsi wa 8 umwana w'umuhungu avutse, mu gihe abayisilamu bategetswe kubikora mbere y'uko umwana w'umuhungu agera gihe cy'ubugimbi.

Ese gusiramura bikorwa gute?

Iki gikorwa gikorwa n’umuganga wabihuguriwe aho atera icyinya mu gitsina cy’ugiye gusiranurwa kugira ngo atagira uburibwe. Nyuma agahu kari inyuma y’igitsina gakurwaho. Ku mwana ukivuka bisaba iminota 10 kugira ngo iki gikorwa kirangire mu gihe bifata iminota irenga 30 k’umuntu mukuru kugira ngo kirangire. Hari n'ubundi buryo bwo kwambika igitsina cy’usiramurwa impeta mu gihe cy’iminsi mike ako gahu kakikuraho.

Ese kwisiramuza bimaze iki?

Nubwo hari abantu bakora iki gikorwa nk’umuhango w'imyizerere yabo, iki gikorwa gifite icyo kivuze mu kwirinda indwara nyinshi nk'uko abahanga mu by’ubuzima babigaragaza. Dore bimwe mu byiza byo kwisiramuza:

Birinda kwandura indwara zandurira mu gitsina zirimo nka SIDA, Mburugu n’Imitezi. Agashami k’umuryango w'abibumbye kita ku buzima kagaragaza ko kwisiramuza bigabanya amahirwe yo kwandura SIDA nibuze ku kigero cya 60%, gusa ntibisobanuye ko kwisiramuza birinda SIDA kuko 40% isigaye ni nyinshi.

Kwisiramuza birinda kanseri ifata mu gitsina cy’umugabo (penile cancer). Iki gikorwa kandi kinarinda kanseri ifata mu kirwa cy’umugore ufite umugabo wisiramuje (cervical cancer). Kwisiramuza birinda udukoko mu gitsina cy’umugabo. 

Umuntu utarisaramuje mu gitsina ke hahoramo ubuhehere bushobora gufasha udukoko (Bacteria) kwiberamo bikaba byateza  indwara zitandukanye. Kwisiramuza byoroshya gukora isuku y’igitsina cy’umugabo.

Ese kwisiramuza hari ingaruka mbi bifite?

Nubwo kwisiramuza ari byiza kandi bifite umumaro hari ingaruka mbi iki gikorwa gishobora gutera: Kwisiramuza bishobora kuzana uburibwe mu gihe uwisiramuza adafatwa n’ikinya.

Bishobora gutuma igitsina cy’umugabo cyangirika. Ibi biterwa nuko kariya gahu bakuraho kaba gasanzwe gafatiye runini igitsina mu kukirinda ko cyangirika. Iyo rero gakuweho biba byoroshye ko igitsina cyangirika!

Nk',uko tubyiboneye kwisiramuza bifatiye runini amagara yacu kuruta ingaruka byateza niyo mpamvu buri mubyeyi ashishikarizwa gusiramuza umwana we w’umuhungu cyane cyane akivuka kuko nibwo bikorwa bitaruhanije. Gusa n’utarabikoze akivuka yabikora ku myaka yose yaba afite dore ko ubu mu Rwanda bikorwa ku bitaro byose. Kwirinda biruta kwivuza!






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hashim4 years ago
    Muri islam gusiramura bitangira kuva kumunsi wambere umwana akivuka kugeza kuminsi nibura 10, naho naho ibyo kurindira ko atangira kugimbuka, ibyo ntakuri kurimo. Kimwe nuko hari abaislam batubahiriza iyo gahunda yo gusiramura abana hakiri kare bakabitinza, knd mukubitinza nanone harimo izindi ngaruka.
  • Benjamin2 years ago
    Umugabo wisiramuje,yabonana n'umugore nyuma y'igihe kingana iki?
  • Kévin nkurunziza1 year ago
    Nibyiza kubishiraho uburyo bimeze
  • Jamari8 months ago
    Umuntu Akira mumisi ingahe
  • Ishimwe8 months ago
    Konatarisiramuza kandi konishaka umugore nabwo tuzajyamana
  • Kwisiramuzanibyiza8 months ago
    Konatarisiramuza kandi konishaka umugore nabwo tuzajyamana
  • Nshimiyimana Eric2 months ago
    Konarisiramuza kuko jyira ubwaba mwapfasha iki?
  • Kinglion mutabazi 1 month ago
    Non kwisiramuza bifit faida nyabaki
  • Anold1 month ago
    Ntago arigitecyereza ahubwo nfite ikibazo!!!! Ese amavangingo yumugore urwaye sida ashobora kukwanduza ? Murakoze
  • Mugisha claude2 weeks ago
    NN utiseramuje ukiri muto ukiseramuza ukuze ntagaruka bitera kuber imitsi iba ikomey kandi ukaba waranasambanye
  • David 3 days ago
    Ndatekerezako buri muntu yakabaye yumvako kwisiramuza Ari ngombwa.





Inyarwanda BACKGROUND