RFL
Kigali

Nzahora nifuza gutoza Arsenal kugeza nshizemo umwuka – Thierry Henry - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:25/02/2020 18:04
0


Umufaransa wakiniye ikipe ya Arsenal akanayigiriramo ibihe byiza, Thierry Henry, yatangaje ko afite inzozi zo kuzagaruka ku kibuga cya Emirates aje gutoza ikipe ya Arsenal, nyuma y’ibyavuzwe mu myaka ibiri ishize ko ariwe wagombaga gusimbura Arsene Wenger wasezeye kuri iyi kipe yari amazemo imyaka irenga 20.



Henry ufatwa nk’intwari mu mujyi wa London by’umwihariko ku bafana n’abakunzi ba Arsenal kubera ibihe bidasanzwe yagiriye muri iyi kipe ubwo yayikinagamo, yahishuye ko ahorana intego n’inyota byo kuzatoza Arsenal mu gihe kiri imbere.

Henry yakiniye Arsenal hagati y’umwaka wa 1999-2007, akayifasha kwegukana ibikombe bitandatu bikomeye, birimo ibikombe bibiri bya shampiyona y’u Bwongereza ”Premier League”, mbere y'uko ayigarukamo 2012 nk’intizanyo y’ikipe ya New York Red Bulls.

Henry wegukanye igikombe cy’Isi ari kumwe n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa mu 1998, yakiniye Arsenal imikino 376, atsinda ibitego 228 mu marushanwa yose yakinnye ari muri iyi kipe y’i Londre, akaba ari nawe rutahizamu w’ibihe byose watsindiye Arsenal ibitego byinshi mu mateka, akaba akurikirwa na Ian Wright watsindiye iyi kipe ibitego 185 mu mikino 288.

Nyuma y’isezera rya Arsene Wenger wari umaze igihe kirekire muri iyi kipe, byavuzwe ko Arsenal yahise yihutira kuganira na Thierry Henry wari wungirije Roberto Martinez mu ikipe y’igihugu y’u Bubiligi kugira ngo aze gusimbura uyu mufaransa mwenewabo wari umaze kwegura, ariko birangira atayijemo.

Thierry Henry yagize ati ”Byari bigoye mbere y'uko Wenger asezera, ndetse anasezera byari bigoye kuko ikipe yari mu bihe bitari byiza”.

Henry yahise abona akazi ko gutoza ikipe ya Monaco yo mu Bufaransa ariko ntibyamuhiriye kuko yahamaze amezi atatu gusa ahita yirukanwa nyuma yo gutsinda imikino ine gusa mu mikino 20.

Mu Ugushyingo 2019, Montreal Impact yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahaye amahirwe Henry yo kuyibera umutoza ariko anigarurire icyubahiro yari amaze gutakariza mu gihugu cyamwibarutse mu ikipe ya Monaco.

Kuri ubu Henry n’ikipe ye bari kwitegura umwaka w’imikino muri MLS ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Aganira na Canal Plus, Thierry Henry yahishuye ko ahorana inzozi zo kuzatoza Arsenal kandi ko bitazigera bimuvamo keretse apfuye.

Yagize ati ”Igihe cyose mporana inzozi zo kuzatoza Arsenal, sinirengagije ko zishobora kuba impamo cyangwa ntibikunde. Ariko, yego nzahora ntekereza gutoza Arsenal kugeza nshizemo umwuka”.


Thierry Henry yabaye umukinnyi ukomeye muri Arsenal


Henry ni we ufite agahigo ko gutsindira Arsenal ibitego byinshi


Henry yafashije Arsenal kwegukana ibikombe bitandukanye



Henry ahorana inzozi zo kuzatoza Arsenal


Kuri ubu Thierry atoza ikipe ya Impact Montreal muri MLS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND