RFL
Kigali

Ukoresheje Airtel Money uragabanyirizwa ku itike yo kwinjira mu cyo gushimira Cécile Kayirebwa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/02/2020 17:01
0


Abari gutegura igitaramo ‘Ikirenga mu Bahanzi 2020’ cyo gushimira umuhanzi wabaye indashyikirwa mu kwimakaza umuco nyarwanda abinyujije mu ndirimbo, batangaje ko abashaka kugura amatike y’igitaramo bashobora kuyagura mbere y’uko umunsi nyirizina ugera kandi ko n’abahanzi bazabataramira bageze kure imyiteguro.



Uyu mwaka, Cécile Kayirebwa azashimirwa mu gitaramo ‘Ikirenga mu bahanzi 2020’ giteganyijwe kuba tariki ya 8 Werurwe 2020, mu birori bizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) hahoze hitwa Camp Kigali. 

Ku bantu bagura amatike bakoresheje Airtel Money promotion kuko itike igura ibihumbi 20 Frw igura ibihumbi 18000Frw mu gihe iy’ibihumbi 10Frw ukoresheje Airtel money ayigura 9000Frw, naho ugura iya 5000Frw ayigura ibihumbi 4000 igihe akoresheje Aitel gusa.

Aya matike kandi ari kuboneka ahantu hatandukanye harimo ahakorera Serivise za Airtel muri Kigali nka Remera ku kicaro gikuru cya Airtel, Nyabugogo na Nyamirambo. 

Uzagura tike ku munsi w’igitaramo kwinjira mu myanya y’icyubahiro ni ukwishyura tike ya 25000Frw (VVIP), mu gihe ahasanzwe azaba ari 15000Frw (VIP) ndetse na 10000Frw ahasigaye hose.

Aya matike kandi araboneka muri Camillia ku Gisimenti, UTC, CHIC na KBC, Simba Supermarket, Aya matike kandi ushobora kuyasanga muri T2000 ahakorera Monaco, i Nyarutarama kuri Tenis Club, Simba yo mu Mujyi na Blues Coffee ndetse no muri gare yo mu Mujyi. 

Ni ku nshuro ya mbere hagiye gutangwa ishimwe ku muhanzi watoranyijwe nk’Ikirenga mu Bahanzi abikesha mu kwimakaza no guteza imbere ‘umuco nyarwanda abinyujije mu buhanzi.

Muri iki gitaramo kizitabirwa n’abahanzi barimo Muyango Yohani, Mariya Yohani, Mani Martin, Sentore Jules, Karasira Clarisse, Mushabizi n’Ababeramuco n’Itorero Ibihame by’Imana.  

Mecky Kayiranga Umuhuzabikorwa w’umushinga “Indongozi mu bahanzi” ari na wo nyir’igikorwa, akaba anashinzwemo itangazamakuru n’itumanaho, yavuze ko kuri ubu imyiteguro isa n’iri kurangira.

Yavuze kandi ko abahanzi bari kugenda bakora ibiganiro hirya no hino banasaba abantu kuzitabira iki gitaramo ku bwinshi. 

Kayiranga avuga ko kandi uretse kuba Kayirebwa yarateguriwe ishimwe ariko n’umuntu ku giti cye wumva ashaka kumushimira yategura icye gihembo akazahabwa umwanya ku munsi nyirizina akakimushyikiriza.


Igitaramo 'Ikirenga mu bahanzi' kizaba kuwa 08 Werurwe 2020 ari nabwo hazaba hizihizwa umunsi w'Abagore

Cecile Kayirebwa agiye gushimirwa mu gitaramo 'Ikirenga mu bahanzi 2020'





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND