RFL
Kigali

Tour du Rwanda 2020: Umunya-Colombia yegukanye Agace ka 3, Biniam ahita afata umwenda w’umuhondo – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:25/02/2020 15:26
0


Agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2020, kavuye i Huye kagana i Rusizi ku ntera y’ibirometero 142, kasize habonetse undi mukinnyi mushya wambaye umwenda w’umuhondo aho Restropo Valencia w’ikipe ya Androni Giocatolli yageze i Rusizi ari imbere akurikirwa n’umunya-Eritrea Hailu Biniam wa Delko Mrseille wahise anambara umwenda w’umuhondo.



Agace kakinwe kuri uyu wa kabiri ni akagatatu muri Tour du Rwanda 2020, aho abasiganwa bahagurukiye mu karere ka Huye baca mu ishyamba kimeza rya Nyungwe basoreza mu karere ka Rusizi ku ntera y’ibirometero 142.

Iyi ni imwe mu nzira zigoranye muri Tour du Rwanda 2020 kubera imiterere yoyo, iyi ni inzira igizwe n’imisozi ndetse n’ahantu harambitse cyane, utibagiwe n’ishyamba rya Nyungwe rikunda kuzonga benshi.

Ni agace katakinwe n’abakinnyi babiri bakomeye kubera ibibazo by’ubuzima, barimo umunya-Eritrea Eyob Metkel ndetse n’umunya Colombia ukinira ikipe ya Israel Cycling Academy Edwin Avilla.

Nyuma yo gukubana cyane kw’abakinnyi batandukanyebarimo Henok, Biniam Quintero, Julian na Nathnael, bageze ku murongo basorejeho Biniam na Henok bakubana cyane na Valencia ariko Valencia yegukana intsinzi kuri Sprint, nyuma yo gusiga umunya-Eritrea Hailu Biniam  isegonda rimwe.

Ku ntera y’ibirometero 142, Valencia yakoresheje amasaha atatu, iminota 36 n’amasegonda 18 , akurikirwa n’umunya-Eritrea Hailu Biniam warushijwe isegonda rimwe.

Kinfe wegukanye agace ka kabiri ka Kigali-Huye, yasoje ku mwanya wa 11, aho yarushijwe n’uwambere umunota umwe n’amasegonda ane.

Mu gihe Ferodov wari wambaye umwenda w’umuhondo mu duce tubiri twabanje, yasoje ku mwanya wa 26 asigwaho n’uwambere iminota itatu n’amasegonda 58’, ahita yamburwa umwenda w’umuhondo.

Abanyarwanda bagowe cyane n’aka gace kubera ko umunyarwanda wasoje hafi ari Areruya Joseph wasoje ku mwanya wa 13, aho yasizwe n’uwambere umunota umwe n’amasegonda 38.

Ku rutonde rusange, Biniam yahise aba uwa mbere akaba arusha Enok ukomoka muri Eritrea umukurikiye amasegonda atanu.

Umunyarwanda uza hafi ku rutonde rusange ni Areruya Joseph, uri ku mwanya wa 13 akaba arushwa umunota umwe n’amasegonda 38.

Dore uko ibihembo by’agace ka Gatatu ka Huye-Rusizi (142 km) byatanzwe:

1. Stage Winner: Valencia Restrepo (Colombia, Androni)

2.Yellow Jersey: Hailu Biniam Girmay (Erythrea, Nippo Delko Marseille, France)

3.Best Climber: Yemane Dawit (Team Erythrea)

4.Best Sprinter: Yemane Dawit (Team Erythrea)

5.Best Young Rider: Hailu Biniam Girmay (Erythrea, Nippo Delko Marseille- France)

6.Best Combative: Yemane Dawit (Team Erythrea)

7.Best African: Hailu Biniam Girmay ( Erythrea Nippo Delko Marseille- France)

8.Best Rwandan Rider: Areruya Joseph(Team Rwanda)

9.Team of Day: Erythrea National Team

Kuri uyu wa Gatatu Tour du Rwanda 2020, irakomeza hakinwa agace ka Kane ari nako gace kanini muri iri rushanwa ry’uyu mwaka, aho abasiganwa bazahaguruka mu Karere ka Rusizi bagasoreza mu karere ka Rubavu ku ntera y’ibirometero 206,3.


Valencia yasize Enok muri Sprint ahita amutsinda

Biniam yahise yambara umwenda w'umuhondo


Abanyarwanda bakomeje kugorwa cyane n'irushanwa ry'uyu mwaka


Abakinnyi basohoka mu ishyamba rya Nyungwe









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND