RFL
Kigali

Bianchi yanenze bikomeye abagereranya Messi na Maradona avuga ko ari nko kugereranya Picasso na Mozart - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:25/02/2020 12:29
0


Umutaliyani wakiniye akanatoza ikip[e ya Napoli yo mu Butaliyani, Ottavio Bianchi, yanenze bikomeye cyane abakunda kugereranya ibikomerezwa bibiri mu mupira w’amaguru bikomoka muri Argentine, Lionel Messi na Diego Maradona kuko bibeshya ku buhanga bwa buri umwe mu gihe cye kandi ibihe bakinnyemo bitandukanye.



Bianchi wabaye umukinnyi ukomeye muri Napoli ubwo yakinaga mu kibuga hagati, yavuze ko kugereranya Messi na Maradona ari nko kugereranya abanyamuziki bakomeye cyane babayeho mu bihe bitandukanye Picasso na Mozart.

Messi na bagenzi be bakinana muri FC Barcelone barabarizwa mu mujyi wa Naples, aho mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri baza kwesurana n’ikipe ya Napoli mu irushanwa rya UEFA Champions League. Muri uyu mujyi abantu bose babayeho mu myaka yatambutse ndetse n’abavutse nyuma bazi izina Diego Maradona ndetse banamufata nk’intwari.

Abantu benshi bakunda kugereranya ibi byamamare muri ruhago bikomoka muri Argentine, bibaza umuhanga kurusha undi hagati yabo, gusa ariko Bianchi yavuze ko kubagereranya ari ukwibeshya cyane kuko bakinnye mu bihe bitandukanye kandi buri wese yabaye umuhanga mu gihe cye.

Yagize ati”Nakinanye na Omari Sivori, yari umunya-Argentine mwiza wakinaga aca ku ruhande rw’ibumoso, natoje Diego Maradona nakwifuje no gukorana na Messi”.

“Nagerageje kumukurikirana aho nabaga ndi hose kubera ko nkunda abakinnyi bafite uburyo bw’imikinire nka buriya, abakinnyi bafite impano y’umupira w’amaguru mu maraso”.

“Ntaho bitaniye no kugereranya abahanzi Henri Matisse, Paul Gauguin, Pablo Picasso, Beethoven, Mozart ndetse n’abandi, buri wese yarakunzwe mu gihe cye kandi yakoze byiza cyane.

“Bose ni beza ariko mbona kubagereranya ugirango ubatondeke ngo umuhanga ni nde kurusha undi, ni ukwibeshya cyane, ntabwo wagereranya abasiga amarangi bo mu myaka itandukanye, oya buri wese yakoze amateka kandi twese twubaha tunazirikana”.

Ibi Bianchi yabivuze nyuma yo kubona ko uyu muco utari mwiza wo kugereranya ibintu cyangwa abantu babiri batandukanye yatangiye no kugera mu bakinnyi ubwabo, kuko Gerard Pique, Lorenzo Insigne n’abandi batangiye ku garagaza aho babogamiye ku buhanga bwa Maradona na Messi.


Maradona ni umwe mu bakinnyi bafite amateka akomeye ku isi mu mupira w'amaguru


Maradona yahesheje ibikombe bitandukanye Argentine



Messi ni umwe mu bakinnyi ufatwa nka nimero ya mbere ku isi mu mupira w'amaguru w'iki gihe



Messi ni kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Argentine


Abantu benshi bakunda kugereranya aba bakinnyi


Messi na Maradona

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND