RFL
Kigali

Itsinda Abarashi b’i Rwanda basohoye indirimbo "Rejina" baririmbye mu rurimi shami rw’Ikinyarwanda-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/02/2020 10:34
2


Itsinda Abarashi b’i Rwanda rigizwe na Mupenda Neema Colonel [Cyogere] na Buhungiro Jean Climaque [Cyirima], basohoye amashusho y’indirimbo nshya bise “Rejina” afite iminota ine n’amasegonda 05’.



Niyo ndirimbo ya mbere basohoye kuva batsinda irushanwa ry’umuziki rya ‘Hanga Higa’ ritegurwa na Alain Muku. Cyogere na Cyirima bakomoka mu Karere ka Kireke mu Ntara y’Iburasirazuba bakaba ari bamwe mu bahanzi babarizwa muri Label yitwa The Boss Papa.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo “Rejina” bifashishijemo abakobwa b’ibizungerezi babyina imbyino z’umwihariko wo mu Gisaka ndetse na bamwe mu bakinnyi ba filime nyarwanda bafite amazina akomeye.

Mupenda Neema Colonel [Cyogere] yabwiye INYARWANDA, ko bifashishije ‘Ikirashi’ muri iyi ndirimbo nk’ururimi shami rw’Ikinyarwanda kuko aho bakomoka ari rwo bakoresha cyane mu mivugire yabo ya buri munsi.

Ibi ngo byanatumye bahitamo kwiyita ‘Abarashi’ kugira ngo bisanishe n’agace bakuriyemo. Ati “Abarashi ni Abanyarwanda baba mu Burasirazuba mu karere ka Kirehe bakoresha ururimi rw'Ikirashi. Ni uko natwe ariho dukomoka.”

Muri iyi ndirimbo baririmbye bibanda ku muco wo ha mbere aho umukobwa yajyaga gushyingirwa adashaka gusiga abe bikamutera kurira agahozwa na ba Nyirasenge n'abandi bamwumvisha ko ntacyo bitwaye

Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo aba basore bagira bati “Regina Regina bakubwira ugushyingirwa ukarira kandi na Nyogosenge yari umukobwa ndabwira wowe Regina ihorere Regina ureke kurira.”

Cyirima na Cyogere bagize itsinda Abarashi b'i Rwanda basohoye amashusho y'indirimbo "Rejina"

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'REJINA' Y'ITSINDA 'ABARASHI B'I RWANDA'








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gaspard Bimenyande4 years ago
    Mukomwreze Aho basore bacu turabashyigikiye cyane
  • Niyomugenga fabrice1 year ago
    Mukomerezaho bavandi hano ikirehe turabakunda





Inyarwanda BACKGROUND