RFL
Kigali

France: Laetitia Dukunde Mulumba yakoze mu nganzo asaba abantu kwiga kubara iminsi yabo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/02/2020 17:04
0


Umuhanzikazi nyarwanda uba mu Bufaransa, Laetitia Dukunde Mulumba yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Iherezo' irimo ubutumwa busaba abantu kubara iminsi yabo kugira ngo bazagire iherezo ryiza bazagororerwe n'Umwami Imana.



Aganira na INYARWANDA, uyu muhanzikazi yavuze ko yanditse iyi ndirimbo 'Iherezo' nyuma yo kwitegereza abantu benshi yabonagaho imbaraga n'ubutwari agasanga barambitse hasi agakiza, bikamutera ubwoba. Yavuze ko akunda guhorana impungenge zo gutsindwa mu by'iyi nzira y'agakiza bitewe n'ibyo yabonye ku bantu yabonagaho gushinga imizi mu gakiza ariko nyuma bakaza gusubira inyuma. Aha ni ho ahera asaba Imana kumwigisha kubara iminsi ye.

Ati "Nari ndi mu bihe byiza ariko nkunda guhorana impungenge zo gutsindwa mu by'iyi nzira y'agakiza kuko hari ukuntu nitegereza abantu nabonagaho imbaraga n'ubutwari nkasanga harimo abarambitse iby'agakizaa bikantera ubwoba nkibaza njye ni nde ? Ese nanjye bimbayeho, hakiyongeraho ko nasomye iryo jambo. Iri jambo jambo ngo utwigishe kubara iminsi yacu ni ijambo riboneka muri Bibiliya muri Zaburi ya 90:12."

Yakomeje agira ati "Nararisomye riramfasha  ndigumisha mu mutima umunsi narimo nandika iyi song numva naryo ringarutsemo kandi numva birajyanye. Impamvu yo kubara iminsi yacu bivuga ngo twe kubaho nk'abapfapfa na Yesu yasize avuze ngo muhore mwiteguye amatabaza yanyu ahore yaka kuko mutazi umunsi n'igihe umukwe azazira. Nibwira ko ibyo tubyibuka gake gashoboka kubera ibinaniza abagenzi."


Laetitia Dukunde Mulumba yavuze ko yifuza kuzagira iherezo ryiza kugira ngo atazaba yararuhiye ubusa akurikira Yesu. Ati "Nifuza iherezo ryiza ntazaba nararuhiye ubusa ubwo niyemezaga gukurikira Yesu." Twamubajije niba Imana itanga iherezo cyangwa ari abantu baharanira kuzagira iherezo ryiza, adusubiza atya "Iki kibazo kirakomeye. Sinzi niba ibitanga (Imana) kuko byose ibifitiye ububasha ariko uko biri kose izamfashe  izarimpe pe."

Ku bijyanye n'icyo abantu bakora kugira ngo bazagire iherezo ryiza, yagize ati "Ni uguhora twibuka impamvu twatangiye urugendo tugakomeza inzira imwe gusa yo kwera imbuto z'abihannye kuba mu buzima butegereje Umwami Yesu." Iyi ndirimbo mu buryo bw'amajwi yakozwe na producer Bill Gates Mulumba nyiri Gates Sound Studio ikorera mu Bufaransa.

Laetitia Dukunde yihaye intego yo gukora cyane mu 2020


UMVA HANO 'IHEREZO' INDIRIMBO NSHYA YA LAETITIA DUKUNZE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND