RFL
Kigali

Fedorov ukinira Vino-Astana Motors yegukanye Agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2020 - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:23/02/2020 15:18
0


Kuri iki cyumweru tariki 23 Gashyantare 2020, mu Rwanda hatangiye isiganwa ry’amagare rizenguruka igihugu ‘Tour du Rwanda 2020’, hakinwe agace ka mbere kavaga Kigali-Rwamagana-Kigali ku ntera y’ibirometero 114,4, kegukanwe na Yevgeniy Fedorov ukomoka muri Kazakhstan ukinira ikipe ya Vino-Astana Motors aho yarushije umukurikiye amasegonda 15



Abakinnyi 80 bitabiriye isiganwa ry’uyu mwaka bahagurukiye  kuri Kigali Arena bazamuka kuri KIE- kwa Rwahama - Umushumba Mwiza – Inyange- Masaka Hospital- Kabuga – Rwamagana- Nyagasambu – Kabuga- Centre des jeunes - Riviera - 19 - Inyange - 12 - Kigali Parents – basoreza Kimironko aho aho banyonze intera y’ibirometero 114,4.

Amakipe atatu arimo Benediction Ignite, Team Rwanda na SACA niyo ahagarariye u Rwanda muri iri rushanwa rikomeye ku mugabane wa Afurika, buri kipe ikaba ifite abakinnyi batanu muri iri rushanwa.

Fedorov n’umunyarwanda Uhiriwe Byiza Renus biganje cyane mu nzira bayoboye, ariko Renus aza gutakara hasigaye ibirometero bitanu  ngo aka gace gasozwe, aho Federov yahise amusigaho umunota umwe n’amasegonda 22.

Umunyarwanda Uhiriwe Byiza Renus ukinira Benediction Ignite wigaragaje cyane muri aka gace kambere ni we wegukanye amanota y’utuzamuko tubiri muri aka gace ka mbere ka Tour du Rwanda 2020. Aho yakurikiwe na Fedorov Yevgeniy wa Vino- Astana Motors.

Abandi bakinnyi b’abanyarwanda barimo Areruya na Byukusenge bari mu gikundi cya kabiri baho bagendaga bacungira hafi abakinnyi bari imbere.

Habura ibirometero bitanu ngo aka gace gasozwe Fedorov yasize bagenzi be ashyiramo umunota umwe n’amasegonda 58’ ku gikundi cyari kimukurikiye, ntiyacitse integer kuko yakomeje kubasiga akagera aho asoreza ari uwambere, aho yakoresheje amasaha abiri, iminota 44 n’amasegonda 59(2h44’59”).

Umunya Eritrea Mulueberhan Henok yasoje ku mwanya wa kabiri aho yarushijwe amasegonda 15 n’uwambere, Hailu Biniam ukinira Nippo Delko Marseille asoza ku mwanya wa Gatatu aho yarushijwe amasegonda 18 n’uwambere.

Mu banyarwanda, Byukusenge Patrick ukinira Benediction Ignite niwe wasoje hafi, kuko yasoje ku mwanya wa Gatanu aho yarushijwe amasegonda 21 n’uwambere, Areruya Joseph ukinira Team Rwanda yasoje ku mwanya wa Munani aho yarushijwe amasegonda 26, Mugisha Moise ukinira SACA yasoje ku mwanya wa 13 aho yarushijwe amasegonda 29, Manizabayo Eric ukinira Benediction Ignite yasoje ku mwanya wa 20 aho yarushijwe amasegonda 29, Habimana Jean Eric ukinira SACA yasoje ku mwanya wa 26, aho yarushijwe amasegonda 43.

Agace nk’aka umwaka ushize kari kegukanywe na Fedeli Alessandro (Delko Marseille Provence)

Ni inshuro ya kabiri iri siganwa riri gukinwa riri ku cyiciro cya 2.1 nyuma y’iry’umwaka ushize ryegukanwe n’Umunya-Erythrée Merhawi Kudus wa Astana, ariko akaba atazarikina uyu mwaka.

Tour du Rwanda yatangiye gukinwa mu 1988, yabaye mpuzamahanga kuva mu 2009, aho yashyizwe ku cyiciro cya 2.2 kugeza mu 2018.

Kuri uyu wa Mbere Tour du Rwanda 2020 irakomeza hakinwa agace ka Kabiri, aho abasiganwa bazahaguruka mu mujyi wa Kigali berekeza mu karere ka Huye, aho bazasiganwa ku ntera ingana n’ibirometero 120,5.

Iri siganwa biteganyijwe ko rizasozwa tariki 01 Werurwe 2020, ubwo hazaba hamenyekana uwahize abandi mu duce umunani tuzakinwa, tungana n’ibirometero 889 muri rusange.

AMAFOTO YARANZE AGACE KA MBERE KA TOUR DU RWANDA 2020


Ferodov niwe wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda


  Abanyarwanda bari bahari ku bwinshi

   
















TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND