RFL
Kigali

Kizito Mihigo yasezeweho bwa nyuma-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/02/2020 17:13
3


Umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo z’Imana n’iz’ubumwe n’ubwiyunge, Kizito Mihigo yasezeweho bwa nyuma ashyingurwa mu irimbi rya Rusororo kuri uyu wa Gatandatu tariki 22/02/2020.



Yasezeweho n’abantu batari bacye baranzwe n’amarira y’agahinda. Umurambo we wavanwe ku Kacyiru mu gitondo cy'uyu wa Gatandatu ujyanwa mu Busanza mu murenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro mu rugo rw’umubyeyi we aho abavandimwe, inshuti n’abandi bamusezeyeho bwa nyuma.

Nta mafoto n’amashusho yari yemewe gufatwa imbere, cyakora hanze hafi n’irembo byari byemewe. Misa yo guherekeza uyu muhanzi yabereye muri Kiliziya ya Mutagatifu Nikola wa Fuluwe i Ndera.

Mu gihe cya Missa, nyina wa Kizito Mihigo yahamagariye abantu kurangwa n’imbabazi mu migirire yabo ya buri munsi.Ati “Umwana wanjye yigishaga imbabazi no kubabarirana. Nanjye nta kindi narenzaho.”

Kizito Mihigo yavukiye i Kibeho mu karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo ku itariki ya 25 Nyakanga 1981. Yari umwana wa gatatu mu bana batandatu ba Augustin Buguzi na Placidie Ilibagiza.

Yahimbye indirimbo zirenga 400 zifashishwa muri Kiliziya Gatolika n’ahandi. Amashuri yisumbuye yize kuri Seminari Nto ya Karubanda mu karere ka Huye. Yarangirije muri Collège St André mu Mujyi wa Kigali.

Kizito Mihigo yize umuziki mu ishuri rya Conservatoire de Paris mu Bufaransa anagira uruhare mu ihangwa ry'indirimbo yubahiriza igihugu ‘Rwanda Nziza’.

Ku wa 13 Gashyantare 2020 Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruzwi nka RIB, rwatangaje ko inzego z'umutekano zarushyikirije Kizito Mihigo wafatiwe mu karere ka Nyaruguru ashaka kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n'amategeko ajya i Burundi.

Tariki 17 Gashyantare 2020 ni bwo hamenyekanye inkuru y'urupfu rwa Kizito Mihigo itangajwe na Polisi y'u Rwanda mu itangazo rigira riti “Mu rukerera rw’uyu wa Mbere tariki 17 Gashyantare 2020, ahagana saa kumi n’imwe, Kizito Mihigo w’imyaka 38 y’amavuko wari ufungiye kuri Sitasiyo ya Polisi i Remera yasanzwe yiyahuye arapfa.” 

Iri tangazo rikomeza rivuga ko “Kizito Mihigo yari amaze iminsi 3 muri kasho ya Polisi aho ubugenzacyaha bwamukurikiranagaho ibyaha birimo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko na ruswa.”

Mu 2015 Kizito Mihigo yakatiwe gufungwa imyaka 10 ahamijwe n’urukiko rukuru ibyaha bibiri ari byo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi harimo n’umukuru w’igihugu n’icyo gucura umugambi w’ubwicanyi.

Tariki 18 Nzeli 2018 ni bwo yasohotse muri Gereza ya Mageragere nyuma y’imbabazi yari amaze guhabwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Inkuru bifitanye isano: Kizito Mihigo 'yiyahuye' akoresheje amashuka

Umuhango wo gusezeraho bwa nyuma Kizito Mihigo wabereye mu Busanza muri Kicukiro

Yasezeweho bwa nyuma n'inshuti, abavandimwe, abamukunze mu bihangano bye n'abandi




Missa yo kumusezeraho yabereye muri Kiliziya y'i Ndera


Nyina wa Kizito Mihigo yasabye abantu kurangwa n'imbabazi mu migirire ya buri munsi

AMAFOTO: Evode Mugunga-InyaRwanda Art Studio






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • solange umuhoza4 years ago
    Imana ikomeze abasigaye ibahe kwihangana
  • Hishamunda adolphe4 years ago
    Imana imwakire mubayo.nyakigendera
  • TUYISENGE eric4 years ago
    TWAMUKUNDAGA NIYIGENDE IMANA IMWAKI MUBAYO





Inyarwanda BACKGROUND