RFL
Kigali

Umunye-Congo Bantunani yamurikiye i Kigali Album enye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/02/2020 16:41
0


Umuhanzi wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) Bantunani watangiye muzika mu 2006 yamurikiye itangazamakuru Album enye mu zirenga icumi amaze gukora mu gihe amaze mu muziki wubakiye ku njyana ya Rhumba.



Kuwa kane we n’umukunzi we bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru cyabereye kuri Onomo Hotel banosha uko bamenyanye n’uko banzuye kugenderera u Rwanda bamenyekanisha umutungo mu by’ubwenge w’abo. 

Bantunani uzwi nka ‘Afro Funk Man’ nyinshi mu ndirimbo yaririmbye yazifashishijemo umukunzi we w’umuzungu. Anivugira ko hari zimwe mu ndirimbo yagiye ahimba biturutse ku marangamutima yabaga yagiriye umugore we, gusa yahariye abakunzi be.

Uyu muhanzi yabaye mu Bufaransa kuva afite imyaka ine y’amavuko inganzo imukirigita imwerekeza gukora injyana ya Rhumba yo mu gihugu cy’amavuko, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) aho afatwa nk’umwami. 

Yigeze kuririmbira mu nzu y’imyidagaduro ifatwa nka ‘Convention Center yo muri Congo’ Fally Ipupa aratungurwa. Indirimbo ze zifite uburyohe kuko akora injyana ya Rhumba yavanzemo indi njyana bimuha umwimerere we.

Bantunani yavuze ko yishimiye kumurikira i Kigali Album ze kandi ko azagaruka kuhakorera igitaramo kuko abanye-Congo babanye neza n’u Rwanda.  

Ati “Ni ibyishimo bikomeye kuri njye kuba namurikiye itangazamakuru izi Album. Biragoye kwiyumvisha ko mu gihe cy’imyaka micye maze mu muzika naba maze gukora Album icumi.”

Amurika izi Album uyu muhanzi yanyuzagamo akaririmba zimwe mu ndirimbo ze ndetse izindi akazigaragaza ku mashusho.

Kalonda Jean Pierre watumiye Bantunani kumurikira Album ze i Kigali, yavuze ko bitamugoye kuko asanzwe aziranyi n’uyu muhanzi kandi ko yabikoze mu rwego rwo kugira ngo abahanzi nyarwanda n’abanyarwanda bamumenye birushijeho.

Ati: “Kuza muri Kigali kwa Bantunani ni nka rwa rugendo rwo muri Yerusalemu Yesu yabwiye abigishwa be ngo bahatangirire, ku bw’ibyo abahanzi b’Abanyamahanga nabo bakagombye kujya baza inaha akaba ariho batangirira..." 

Uyu mugabo yavuze ko hari gahunda y’uko Bantunani azahura n’abahanzi nyarwanda barimo Bill Ruzima, Mani Martin n’abandi.

Kalonda avuga Bantunani yakoreye muri studio zikomeye ku buryo afitanye umubano mwiza n’abantu bakomeye mu muziki yahuza n’abahanzi nyarwanda.

Album imwe y’uyu muhanzi ihagaze hafi 5 000 Frw. Bantunani yaje i Kigali nyuma y’uko amuritse izi Album muri Maroc aho anateganya kugera no mu bindi bihugu.

Album yamurikiye i Kigali harimo Moonkizjazz ifite indirimbo 16, Musicalist, Accoustic Lounge na Rumba Lounge.

Umuhanzi Bantunani uri mu bakomeye muri RDC yamurikiye i Kigali Album

Christine Dufrenois [ubanza ibumoso] yaherekeje umukunzi we Bantunani kumurika Album enye i Kigali

Kalonda Jean Pierre watumiye i Kigali Bantunani yavuze ko yifuza kumuhuza n'abahanzi nyarwanda

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SHAMELESS' YA BANTUNANI

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND