RFL
Kigali

“Ntitwamwirukanye yariyirukanye, twanamutumyeho ye” Papa Sava yavuze kuri Purukeriya ashinja ikinyabupfura gicye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/02/2020 15:25
2


Hashize iminsi micye Rosine Bazongere atangaje ko yirukanwe mu bakinnnyi ba filime y’uruhererekane yitwa Papa Sava inyuzwa kuri shene ya Youtube, gusa kuri ubu amakuru mashya ahari atangazwa n’umuyobozi w’iyi filime ni uko atirukanwe ahubwo ari we wiyirukanye.



Papa Sava ni filime y’uruhererekane yatangijwe na Niyitegeka Gratien benshi bazi nka Seburikoko. Iyi filime iri mu zikunzwe cyane mu Rwanda, yageze kuri Youtube bwa mbere, kuwa 21 Nyakanga 2018. Irimo abakinnyi b’imena nka; ‘Papa Sava’, ‘Mama Sava’, ‘Digidigi’, ‘Ndimbati’ wigaragaje cyane mu 2019 n’abandi. Bazongere Rosine yakinaga muri iyi filime yitwa ‘Purukeriya’. 


Bazongere Rosine yatangaje ko yirukanwe kandi abeshya

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA mu minsi ishize mu nkuru yanditswe na Janvier Iyamuremye, Bazongere Rosine yavuze ko we n’abandi bakinnyi b’iyi filime bari bamaze igihe bahuje ikibazo cyo kuba bakina nta masezerano y’akazi (kontaro) bafite bahora babunza imitima y’uko isaha n’isaha bakirukanwa. Yatangaje ko yirukanwe muri iyi filime kubera ikibazo yari abajije cya kontaro, gusa ngo nta kintu na kimwe yishyuza Papa Sava.

Papa Sava yanyomoje Rosine amushinja ikinyabupfura gicye


Mu butumwa yatanze ku nkuru InyaRwanda.com duherutse gukora ya Rosine, Papa Sava yavuze ko nta muntu wigeze wirukana Purukeriya ari we Rosine ahubwo ko ari we wiyirukanye. Yavuze ko banamutumyeho ngo bacoce ikibazo bafitanye undi abyima amatwi. Papa Sava yavuze ko atangaje ukuri kuri iki kibazo mu rwego rwo gukura mu gihirahiro inshuti n'abafana b’iyi filime.

Niyitegeka yanditse ati “Purukeriya ntitwamwirukanye, twaramuhagaritse, tumusaba kwisuzuma, akigenzura ku dukosa tujyanye n'imibanire n'abandi mu itsinda, akareba icyuho yaba afite mu kubahiriza gahunda,...ubundi akagaruka kuko nta gikomeye dupfa nawe nk'uko abyivugira, yewe tunavuga ko ibyo ari ibyacu mu itsinda nk'uko umuryango ubigenza. Twatunguwe no gusanga rero yiyirukanye mu itangazamakuru! Twanamutumyeho ye.”

Avuga ko umwanzuro Purukeriya (Rosine) yafashe wo kwiyirukana habuzemo ikinyabupfura. Ati “Kuba yagirana ikibazo n'umwe cyangwa babiri muri bagenzi be, bibaho, ariko we nk'umukinnyi kandi w'umuhanzi by'akarusho byakabaye byiza abyitwayemo gihanga akoroherana.Ku bikemura mu buryo butari bwiza bubuzemo ikinyabupfura numva atari yo nzira nyayo,..”.

Niyitegeka Gratien (Papa Sava) yabwiye InyaRwanda.com igitekerezo cyanyujijwe ku nkuru ya Rosine ivuga ko yirukanwe muri Papa Sava, ari we wacyanditse, abikora mu kugaragaza ukuri kwe ku byatangajwe n’uyu mukinnyi wabeshye ko yirukanwe. Yavuze ko Rosine yasabwe no ‘kwikosora, akagaruka kuko byari na internal ahubwo bikarangira agiye kwiyirukana kuri social media’. Ati “Yariyirukanye pe!”


Rosine yahagaritswe muri Papa Sava ahitamo kwiyirukana

Twabajije Niyitegeka Gratien niba Rosine Bazongere (Purukeriya) byashoboka ko agaruka gukina muri filime ya Papa Sava bakamwemerera na cyane ko avuga ko nta muntu wamwirukanye, adusubiza muri aya magambo “Byashoboka se yirukanwe na nde? Ko yasabwaga gukosora utwo dukosa hari ikindi?.” Yumvikanisha ko Rosine akiri muri Papa Sava ahubwo icyo asabwa ari ubikosora amakosa ye. Papa Sava arishimira ko Rosine ubwe yihamiriza nta cyo yishyuza Papa Sava.

Dore ibaruwa ndende Niyitegeka Gratien yanditse agaragaza ukuri kwe ku kibazo Rosine afitanye na Papa Sava

"Mwaramutse, nagira ngo ngire icyo mvuga kuri ibi umukinnyi wacu Purukeriya yavuze hato bititwa ukuri gusesuye n'ubwo bitari ngombwa kuko byari ibyo mu itsinda,ariko abafana n'inshuti bakwiye kuva mu gihirahiro:

1. Mushimiye ko yavuzeko njye nka nyiri Papa Sava nta kibazo dufitanye, ntacyo ibyo namugombaga narabimuhaye kandi ku gihe.

2.Kuba yagirana ikibazo n'umwe cyangwa babiri muri bagenzi be, bibaho, ariko we nk'umukinnyi kandi w'umuhanzi by'akarusho byakabaye byiza abyitwayemo gihanga akoroherana.Ku bikemura mu buryo butari bwiza bubuzemo ikinyabupfura numva atari yo nzira nyayo cyane ko abo nabo baba baraje nk'uko yaje.

3. Ibya contract ndumva bitari ikibazo kuko icyo wumvikanye n'umuntu kandi kiri rusange kuri team kiba gisobanutse, kandi n'ibindi byari byaganiriweho neza.

4. Kuba hari abazihabwa n’abatazihabwa, bitewe n'imikorere n'imikoranire, n'ubushobozi, ntabwo byaba ikibazo ngo ujye gutegeka umukoresha wawe ngo urayimpa byanze bikunze.

5. Kuba hari abakinnyi 6 bitabiriye ikiganiro kuri Radio ntabemo ntabwo yabiziza producer cyangwa undi wo mu itsinda, yabibaza abatanze ubwo butumire kandi arabazi neza. Ntibyagakwiye no kumubabaza kuko hari abandi bakinnyi 6,7 batagiyeyo kandi ibiganiro ndumva bitarangiye.

6. Kugirwa inama yo gukina hake ukahubaka kurushaho, bikagufasha kubahiriza gahunda ngo hato bitakwituraho byose ukabeshya bamwe cyangwa ukica gahunda, nabyo si ikosa,kandi ntibisobanuye kukubuza kujyayo kuko izo webseries uzigaragaramo kandi ni wowe wo guhitamo.

7. Ugira umugira inama aba agira Imana. Purukeriya ntitwamwirukanye, twaramuhagaritse, tumusaba kwisuzuma, akigenzura ku dukosa tujyanye n'imibanire n'abandi mu itsinda, akareba icyuho yaba afite mu kubahiriza gahunda,...ubundi akagaruka kuko nta gikomeye dupfa nawe nk'uko abyivugira, yewe tunavuga ko ibyo ari ibyacu mu itsinda nk'uko umuryango ubigenza.

Twatunguwe no gusanga rero yiyirukanye mu itangazamakuru! Twanamutumyeho ye, ariko n'ububundi nyine ni kwa kundi.ubu se gukosora umuntu ni ikosa? Buri gihe ntuzifuze kurema abanzi mu bari inshuti zawe, ahubwo uzaharanire ko n'uwari umwanzi yaza agusanga.kubaho ni ukubana, ugiye neza aba atsinze igitego kindi. Murakoze."


Papa Sava yabwiye Rosine ko kubaho ari ukubana kandi ko ugiye neza aba atsinze igitego

Mu nkuru yacu iheruka, Rosine yabwiye Inyarwanda.com ko yari amaze igihe atagaragara muri filime ndetse atazi neza niba yemerewe no gukina mu zindi filime. Ngo nta gihe yari azi agomba gukina muri iyi filime (ikibazo asangiye na bagenzi be) ‘uretse kubona gusa baguhamagaye’.

Avuga ko yateye intambwe ya mbere yandika muri ‘group’ ya WhatsApp ahuriyemo n’abakinnyi bose ndetse n’umuyobozi w’iyi filime Niyitegeka Gratien [Papa Sava] abaza ibijyanye na kontaro.Yabajije ibijyanye n’amasezerano kugira ngo hatazagira umurongo arenga.

Avuga ko aho gusubizwa na Niyitegeka Gratien yasubijwe n’umwe mu bakinnyi b’iyi filime agira ati “Twebwe ko tutagutumye ni nde ukubwiye ngo ubaze ibijyanye n’amasezerano.” Ngo uyu mukinnyi yamubwiye ko akwiye kubaza ikibazo ku giti cye aho kubariza bose nk’aho hari uwamutumye. Avuga ko uyu mukinnyi wamusubije 'we akina buri gihe' mu gihe we yahoraga mu gihirahiro yibaza niba yemerewe gukina mu duce twose.

Ati “Nabazaga kugira ngo duhabwe amasezerano tumenye imikoranire yacu na Papa Sava ndetse niba twemerewe kuba twakora no mu yindi mishinga…Ntabwo nizeye niba ndi umukinnyi wa Papa Sava. Sinjye mukinnyi w’imena, ntabwo kandi nemerewe kuba najya mu zindi ‘serie’ zo kuri Youtube wenda ngo mbe naba umukinnyi w’imena.”

Yavuze ko abakinnyi bose b’iyi filime bagiye mu kiganiro kuri Radio Rwanda gisoje akurwa muri group. Ibi byabanjirijwe n’uko Niyitegeka Gratien yari yatanze itangazo rigira riti “Hari abakinnyi tugiye gukuramo cyangwa se bazabanze bisubireho’.'

Bazongere yavuze ko yahise akurwa muri iyi group yibaza icyo yakoze cyatumye yirukanwa ndetse ngo afite uburenganzira bwo kubibaza. Ati “Yahisemo kunkura mu kazi. Nafashe umwanya wo gusobanurira abakinnyi n’abandi kuko n’ubundi bari bamaze igihe bambaza impamvu ntaboneka muri Papa Sava.”

Yavuze ko nta kintu yishyuza Papa Sava kuko nta masezerano bari bafitanye. Yavuze ko mu gihe yari amaze ari umukinnyi muri iyi filime yabashije kubona umubare w’abafana bamukunze. Rosine ni umwe mu bakinnyi baryoshya iyi filime ndetse kugenda kwe kwababaje benshi.


Purukeriya ni umwe mu bakinnyi bakunzwe muri Papa Sava

Mu butumwa bwanyujijwe kuri Youtube ku InyaRwanda Tv, hari uwavuze ati “Papa Sava azakugarure waryoshyaga Papa Sava Rosine iyononeho uhuye na dingidigi biba uburyohe.” Marshal Moses yagize ati “Yoooo ndababaye kutakubona kuri Papa Sava kabisa ndumva kukwirukana si cyo gisubizo ahubwo ubwumvikane ni cyo cyingenzi.” Undi ati “Ubwo wasuzuguye Ndimbati ntiwasaba imbabazi.”

Hari abandi bifuza ko Rosine yakwiyunga na Papa Sava na cyane ko nta muntu udakosa ariko agasubira muri iyi filime. Emmanuel Aime ati “Oya nimba ukiyumvamo Papa Sava ntuge hanze ngo ubivuge byose ntawe udakosa kandi tubazi kubera mukina hariya please ubegere ubabwize ukuri bazakumva mworoherane mutere imbere, oya mwe gusubiranamo.”

Uwitwa Godwin yanditse ati “Papa Sava ni umuntu w’umugabo araza kubikemura kuko buriya arashishoza kandi areba kure. Ni umunyabwenge ntabwo yafata umwana nk’uyu wishakira ubuzima ngo amukure ku mugati ! Yego nubwo atariho yakinaga honyine ariko Papa Sava (Gratien) ibyo ntiyabyitaho.”

‘Papa Sava’ iri mbere muri filime zo mu Rwanda zirebwa cyane ku rubuga rwa Youtube ndetse umubare munini ntucikwa na buri gace gasohoka. Uduce tw’iyi filime tugizwe n’iminota iri hagati ya 10 na 25'. Iyi filime iri mu bwoko bw’umukino ugamije kugaragaza ikibazo kiriho ugasesengura, ukigisha ugatanga n’umuti.


Papa Sava avuga ko yatunguwe no gusanga Purukeriya yiyirukanye mu itangazamakuru

REBA HANO ROSINE ATANGARIZA INYARWANDA TV KO YIRUKANWE MURI PAPA SAVA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ntirenganya jean damour4 years ago
    ndumva ibintu nkibyo bibaho muri cenema gusa ndumva byararenze imbibi kabisa murakoze
  • Oscar 4 years ago
    papa Sava rosine niyihangane nakazi ke uzanumire nanjye nze nyine dutekereze akazi mbere ya kontaro bana





Inyarwanda BACKGROUND