RFL
Kigali

Alpha Brondy yakoze ubukwe n'umunya-Tunisia atarabona gatanya-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/02/2020 10:14
0


Icyamamare cyo muri Cote d'ivoire Alpha Brondy n'umukunzi we Aelysa Darragi bakoze imihango y'ubukwe bwo mu rusengero mu musigiti wa Riviera 2 kuri uyu wa 21 Gashyantare 2020.



Umubano w'iki cyamamare mu njyana ya Raggae Kone seydou uzwi nka Alpha Brondy n'umunya-Tuniziyakazi Aelysa watunguye benshi kuko byari bisanzwe bizwi ko Alpha asanganwe umugore w'umunyakoreyakazi Ran young honge.

Muri Werurwe 2019 ni bwo ifoto yabo yagiye ku mbuga nkoranyambanga bose bambaye imyenda ya gakondo nyuma hanavugwa ko yaba anamutwitiye. Urukundo rw'aba bombi ntirwishimiwe n'abana ba Alpha Brondy. 

Aelysa yakiriye Alpha Brondy mu kiganiro kuri Radio kuva ubwo batangira gucudika. Kuva ubwo yatangiye guhangana n'umugore wa Alpha n'ubwo inzira ya gatanya itari yagatangiye.

Alpha ntakivugana n'abana be kuko aho ari hose nibyo arimo byose aba ari kumwe na Aelysa. Asa nk'uwabaye umujyanama we, ushinzwe itumanaho rye. Umukobwa we yagize ati' 'Ubu dufite n'ubwoba bwe"

Aya magambo yose ntacyo yahinduye ku mubano wa Alpha na Aelysa. Ibirori binogeye ijisho byitabiriwe n'ababyeyi b'imiryango yombi, abategetsi bakomeye n'abashinzwe umuco.


Bakoze ubukwe kuwa 21/02/2020






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND