RFL
Kigali

Sobanukirwa umuti wa stress y’akarande

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:22/02/2020 10:32
0


Ujya wumva ngo umuntu afite stress, unaniwe ngo afite stress, uwo ibintu byanze ngo afite stress, ese stress ivugwa hano ni iki? Ese ni indwara? Ese ishobora kuzanira umuntu akaga?



Stress ni ibyiyumviro umubiri ugira iyo habayeho impinduka umuntu adafitiye ubushobozi bwo kwakira, iyo umubiri uhangana n’impinduka amarangamutima, intekerezo ndetse n’imiterere kamere y’umubiri bishobora kugaragaza izo mpinduka bitewe n’uko abantu twibera mu isi y’impinduka, umuntu wese ashobora kugira stress.

Biba ikibazo iyo umuntu agize stress y’akarande, aho usanga umuntu ahora ananiwe mu bwonko, ajagaraye, adatuje, yazinze umunya n’ibindi, ubusanzwe impinduka zitewe na stress zidufasha kwirwanaho iyo iyo stress ari iy’umwanya muto, icyakora iyo impinduka zibaye akarande zangiza byinshi mu mikorere y’umubiri n’iy’ubwonko.

Impamvu zitera stress

Gukora utaruhuka, gutakaza akazi, ibibazo by’urushako, guhugirana, kujya kuba aho mudahuje imico, kubura amahirwe wari wizeye, kudasinzira, n’ibindi gusa biba indwara iyo izo mpinduka zibaye akarande.

Ese ni iki cyakubwira ko ufite stress y’akarande?

Umutwe udakira, kubura ibitotsi, kubabara mu gatuza, imikorere mibi y’urwungano rushinzwe imyororokere n’ibindi. Burya stress y’akarande ni impamvu ya 6 itera imfu nyinshi ku isi hari n’abo itera kunywa ibiyobyabwenge.

Iyo umuntu afite stress y’akarande hari ingingo z’umubiri zigira ibibazo, ubwonko n’umutima biri mu bya mbere byangirika, umutima uratera cyane ingirangingo z’ubwonko zigatakaza ubushobozi umuntu agacanganyukirwa, uruhu narwo rwangizwa na stress y’akarande harimo kuzana ibiheri ndetse rugasa nabi.

Iyo umuntu ahora afite stress kandi itumanaho hagati y’igogora n’ubwonko rigenda nabo ku buryo umuntu agubwa nabi munda stress kandi igabanya ubusabane hagati y’abashakanye

Dore icyo wakora uramutse wiyumviseho ibimenyetso bya stress y’akarande

-Kuryama ni wo muti wa mbere kuko biba byoroshye ko usinzira ukaruhuka neza

-Gusabana n’abandi hatabayeho kwigunga birafasha cyane kuko bituma wibagirwa za mpinduka zituruka kuri stress

-Imirire iboneye nayo ni ingenzi cyane

-Imyitozo ngororamubiri nayo ifasha cyane kurwanya stress y’akarande

-Gufata akanya gato ugakora ibikunezeza, kumwenyura n’ibindi byose bizagufasha kurwanya stress y’akarande






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND