RFL
Kigali

The Ben yemerewe kujya mu bihugu 18 by'Afurika akaba muri Hoteli atishyuzwa

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:22/02/2020 14:05
2


Umuhanzi w'umunyarwanda Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika yasinye amasezerano y'imikoranire na Onomo Hotel aho bamwemereye kumushyigikira mu kazi ke nawe akamenyekanisha ibikorwa byabo.



Aya masezerano yasinywe kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2020 ku cyicaro cy'iyi hoteli kiri mu Mujyi wa Kigali. Umuyobozi wa Onomo Hoteli ishami rya Kigali, Emile yavuze ko aya masezerano bagiranye na The Ben akubiyemo kumufasha mu bikorwa bya bya muzika cyane cyane ku ruhande rwa serivisi za hoteli batanga.

Yagize ati "Ashingiye ku gushyigikira ibikorwa bye bya muzika habo mu Rwanda ndetse n'igihe agiye mu kindi gihugu Onomo ifitemo hoteli. Kumifasha mu bikorwa bitandukanye mu gihe afite igitaramo cyangwa se afite abahanzi bari inaha."

Onomo Hoteli ikorera mu bihugu bitandukanye bigera kuri 18 byo ku mugabane w'Afurika birimo Senegal, Cote d'Ivoire' Gabon, Afurika y'Epfo, Maroc,Mali, Togo, Guinea Conakry, Cameroon, Mozambique, Tanzania,

Ku ruhande rwa The Ben yavuze ko aya masezerano azamufasha kwagura ibikorwa bye bya muzika cyane cyane mu bihugu iyi hoteli ikoreramo

Ati "Tuvuge niba ngiye muri Tanzaniya hariyo Onomo ngiye gukorana n'umuhanzi wabo tuvuge Diamond Platnumz, bamwe mu bantu ngezaho umushinga wanjye nabo barimo bitajyanye gusa n'imibereho yanjye n'ibindi bijyanye n'akazi nk'amafaranga byo biri muri aya masezerano."

The Ben icyo azafasha Onomo ni ukuyamamaza akoresheje imbuga nkoranyambaga ze, akaharuhukira mu gihe cyose ari muri Kigali, ndetse akaba yanahakorera amashusho y'indirimbo ze. Nta gihe runaka bemeranyijwe ko aya masezerano azarangira. Uretse ibyo yemerewe The Ben ngo yahawe amafaranga n'ubwo birinze kuyatangaza.

Mu mwaka wa 2018 nabwo The Ben yari yasinye amasezerano y'imikoranire n'uruganda rw'inzoga rwa Belaire mu rwego rwo kumenyekanisha ibikorwa byabo mu Rwanda.


The Ben yemerewe kujya mu bihugu 18 by'Afrika






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Igirivyiza clovis4 years ago
    Nibyiza cane
  • Twagirayezu Theophane 4 years ago
    The Ben respect ivuye kumutima kbs kuko urarenze p??????!!!





Inyarwanda BACKGROUND