RFL
Kigali

Ibikubiye mu nama ya mbere yo mu 2020 ya MTN Foundation-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/02/2020 16:49
0


Kuwa kane tariki 20 Gashyantare 2020 ku cyicaro gikuru cya MTN i Nyarutarama habereye inama yahuje abayobozi ba MTN Foundation ishami ryigenga rya MTN Rwanda.



MTN Foundation ni ishami ritera inkunga ibikorwa bitandukanye ariko bigendera mu murongo ubuyobozi bukuru bwa MTN bwatanze ari bwo: Uburezi, kwihangira imirimo mu bagore n’urubyiruko ndetse na gahunda zitandukanye za Leta.

Iri shami ryatangiye ku mugaragaro mu mwaka wa 2010 ubwo iri shami rishorwamo amafaranga angana na 1% mu mafaranga MTN iba yungutse yarangije gutanga imisoro yose buri mwaka. Muri iyo nama hagarutsweho ibyagezweho mu 2019 ndetse barebera hamwe icyerekezo cya 2020.

Umuyobozi Mukuru w’inama nkuru ya MTN Foundation Madamu Zulfat Mukarubega, yashimiye ubuyobozi bukuru bwa MTN ku bwitange bukomeye bakomeje kugaragariza Abanyarwanda mu kwubaka u Rwanda.

Yashimangiye ko gahunda z’uyu mwaka zizibanda ku gushyigikira abihangira imirimo mu bagore, mu rubyiruko ndetse na gahunda za Leta.

Muri uyu muhango umuyobozi mukuru wa MTN Madamu Mitwa Kaemba Ng'ambi yashimiye inama nkuru y’ubuyobozi bwa MTN Foundation ku byo bamaze gukora mu guteza imbere Abanyarwanda babashyigikira muri gahunda zitandukanye aboneraho no kubagezaho iyo nkunga ingana na 1% ku nyungu MTN yabonye mu 2019.

Madamu Chantal Kagame ukuriye ishami rya ‘Corporate affairs na MTN Business’ yagarutse kuri gahunda za MTN ndetse n’iza Leta aho yavuze kuri gahunda z’ikoranabuhanga ndetse na ‘cashiless’ bikaba nabyo bizibandwa mu mishinga izaterwa inkunga na MTN Foundation.

Ati “Ni byiza ko abazashyigikirwa mu mishinga y’abo hazabonekamo ikoranabuhanga duhamya y’uko rigeze kure kandi ryafasha cyane abagore cyangwa se urubyiruko mu gihe batewe inkunga na MTN Foundation.”

Tubibutse ko bimwe mu bikorwa byagiye biterwa inkunga na MTN Foundation birimo kwishyurira amashuri abana 100 babarizwa muri Imbuto Foundation guhera mu 2012 kugeza n’ubu bakaba banishyurira abana 3 bakomeje muri Kaminuza y’u Rwanda.

Bateye inkunga Abanyarwanda babazwe indwara y’ibibari, bubikiye amazu abatishoboye, bubatse ibyumba mpahabwenge mu mashuri yisumbuye byibura rimwe muri buri karere mu Rwanda n’ibindi byinshi.

Abifuza kugeza imishinga yabo kuri MTN Foundation mwanyura kuri WebSite ya MTN kuri www.mtn.co.rw

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda Mitwa Karemba Ng'ambi ashyirikiza MTN Foundation 1% y'inyungu yo mu 2019

Inama yahuje abayobozi ba MTN Foundation ishami ryigenga rya sosiyete y'itumanaho ya MTN Rwanda

AMAFOTO: MTN Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND