RFL
Kigali

Nyuma yo kwambikwa impeta na Paul Michael icyamamare Amanda Bynes yangiwe gukora ubukwe

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:21/02/2020 16:44
0


Nyuma y'uko [Amanda Laura Bynes] Amanda Bynes yambikiwe impeta ihenze na Paul Michael, umuryango we watangaje ko utazemera ubukwe bw'aba bombi.



Nk'uko tubikesha ikinyamakuru TMZ cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Amanda ntazemererwa gushyingirwa na Paul Michael nyuma yo kubyangirwa na nyina umubyara wanze kwemera Paul Michael nk'umukwe we amuziza ubukene. Ubusanzwe umubyeyi wa Amanda ni we mujyanama we.

Nk'uko byatangajwe na zimwe mu nshuti za hafi z'uyu mubyeyi ngo ni uko umukobwa we abona adakwiye gukora ubukwe asa n'aho yihuse ngo na cyane ko umuryango wa Amanda utazi neza umusore bifuza kubana [Paul Michael], ngo ku bw'ibyo ntabwo ubukwe bw'aba bombi buzaba. Impeta yambitswe Amanda yaguzwe akayabo k'amadorali 49 ($49), kuri Amazon.

Nyuma yo kwambikwa iyi mpeta Amanda yasembuwe abwirwa ko impeta yahawe atari zahabu yuzuye, we yemeza ko ntacyo yamutwaye ngo nacyane ko akunda zabahu zituzuye mu buryo bwo kubacecekesha. Paul Michael biravugwa ko yahawe kuba nta kazi afite mugihe mu minsi yashize Amanda yakundanaga n'umusore ukize ushobora no gusimbuzwa Paul. 


Amanda Laura Bynes ni umukinnyi wa filimi wamenyekanye cyane mu biganiro ku mateleviziyo atandukanye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND