RFL
Kigali

Filime 1000 zandikishijwe kwerekanwa mu iserukiramuco rya Mashariki 2020

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/02/2020 13:20
0


Iserukiramuco rya ‘Mashariki African Film Festival’ rigiye kubera i Kigali mu Rwanda aho kuri iyi nshuro rizibanda ku gushishikariza kubara inkuru zigisha kandi zubaka umuryango uzira umuze.



Ni ku nshuro ya Gatandatu iri serukiramuco rigiye kuba. Kuri iyi nshuro ryubakiye ku nsanganyamatsiko igira iti “Kagire Inkuru” (Tell the Tale). Iri serukiramuco rizaba guhera ku itariki 21 kugera kuwa 27 Werurwe 2020 muri Century Cinema.

Iri serukiramuco rizahuriza i Kigali abakora filime bakomoka mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika no hanze yahoo.

Mashariki African Film Festival ni iserukiramuco ngarukamwaka rigamije kumenyekanisha filime nyafurika ndetse n’izo mu Rwanda no kuzikundisha abanyafurika n’Isi yose muri rusange.

Kugeza ubu filime zigera mu 1000 zamaze kwiyandikisha zisaba kuzitabira iri serukiramuco, nyuma y’itariki 25 Gashyantare ni bwo hazamenyekana filime zabashije kwemererwa kuzitabira Mashariki African Film Festival.

Senga Tresor Umuyobozi Mukuru wa Mashariki Film Festival yabwiye INYARWANDA, ko bateganya guhitamo filime zigera kuri 60 mu zirenga 1000 ziyandikishije. Avuga ko muri uyu mwaka bahaye umwihariko umubare munini wa filime zakozwe n'abanya-Afurika zizerekanwa muri iri serukiramuco.

Filime zizerekanwa muri iri serukiramuco ni izakozwe n’Abanyafurika kandi zivuga inkuru zerekeranye na Afurika, zikaba zarakozwe nibura guhera mu 2018-2019.

Uretse kwerekana filime, hazaba hari gahunda yo gutanga amasomo ajyanye na Sinema, guhemba filime n’abakora filime mu byiciro bitandukanye.

Nyuma yo kwerekanwa filime hazajya habaho umwanya w’ibibazo n’ibisubizo mu gihe uwakoze iyo filime ahari. Hari kandi gahunda yiswe ‘Girls in Cinema’ yo gushishikariza umubare munini w’abakobwa kwitabira kujya muri sinema.

Hateganyijwe kandi gahunda zo kwigisha abakobwa gukora filime bifashishije telefoni zigezweho (smartphones), nka kimwe mu bikoresha bihendutse ugerera nyije n’ibindi bikoresho nkenerwa mu gukora filime.

Iserukiramuco Mashariki African Film Festival rigiye kuba ku nshuro ya 6


Muri uyu mwaka iri serukiramuco ryubakiye ku gushishikariza kubara inkuru zigisha kandi zubaka sosiyete





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND