Mu ijoro ryo kuri uyu wa kane ku mugabane w’iburayi hakinwaga imikino ibanza ya 1/16 muri Europa League, ikaba yasize Arsenal yiyongereye amahirwe yo gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho nyuma yo gutsindira Olympiacos mu Bugereki igitego 1-0, mu gihe Manchester United izategereza umukino uzabera Old Trafford nyuma yo kunganyiriza mu Bubiligi.
Ni
umukino wabereye kuri Karaiskaki Stadium iherereye i Piraeus mu Bugereki, imbere y’abafana ibihumbi
32,115, Arsenal ifite intego yo kwegukana igikombe cya Europa League uyu mwaka
ntiyoroheye ikipe ya Olympiacos de Piraeus, kuko yayitsinze igitego 1-0
cyatsinzwe na Alexandre Lacazette ku munota wa 81’.
Amakipe
yombi nta gihambaye yagaragaje mu minota 45’ y’igice cya mbere, dore ko n’uburyo
bumwe na bumwe Impande zombi zabonye zitabubyaje umusaruro, bityo bajya mu
karuhuko buri kipe isabwa gukora ibishoboka igatungura indi mu gice cya kabiri.
Olympiacos
yatangiye igice cya kabiri yihagararaho mu bwugarizi bwayo, ariko nta mbaraga
yagaragazaga mu gusatira ku buryo yabona uburyo bugana mu izamu.
Bernd
Leno yatabaye kenshi ikipe ya Arsenal yakoze amakosa menshi mu gice cya kabiri,
byayiviragamo imipira y’imiterekano yashoboraga kuyiteza ibibazo.
Ku
munota wa 81, Arsenal yabonye igitego cyatsinzwe na Alexander Lacazette ku
mupira wari uhinduwe na Bukayo Saka ukomeje gutaha imitima y’abafana ba
Arsenal.
Gutsinda
uyu mukino ubanza, byongereye Arsenal amahirwe yo gukomeza muri 1/8 mbere
y’umukino wo kwishyura uzabera Emirates Stadium tariki ya 27 Gashyantare.
Mu
yindi mikino yabaye, Manchester United na yo yo mu Bwongereza, yari yakiriwe na
Club Brugge yo mu Bubiligi, amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Club
Brugge yafunguye amazamu ku munota wa 15 ku gitego cyatsinzwe na Emmanuel Dennis
,Anthony Martial yishyuriye Manchester United habura iminota 10 ngo igice cya
mbere ku makosa ya ba myugariro ba Club Brugge.
Wolves
yatsinze Espagnol Barcelone ibitego 4-0, Getafe itsinda Ajax 2-0 mu gihe
Ludogorets Razgard yatsinzwe na Inter Milan ibitego 2-0 naho AS Roma itsinda
Gent 1-0.
Matteo Guendouzi yari ameze neza ku mukino wa Olympiacos
Kapiteni wa Arsenal Aubameyang yakinnye umukino mwiza
Lacazette yatsinze igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino
Lacazette yishimira igitego yatsinze
Arsenal yiyongereye amahirwe yo gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho
TANGA IGITECYEREZO