RFL
Kigali

Pricilia Carla Yules yambitswe ikamba rya Miss Indonesia 2020-AMAFOTO

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:21/02/2020 7:57
0


Mu ijoro ry’uyu wa kane tariki 20 Gashyantare 2020 umukobwa witwa Pricilia Carla Yules w’imyaka 23 y’amavuko yambitse ikamba rya Nyampinga mushya wa Indonesia ahigitse 33 bari bahatanye bageranye mu cyiciro cya nyuma.



Ni mu birori byabereye muri stade ya MCN Jakarta byitabirwa na Toni Ann Singh, umunya-Jamaicakazi ufite ikamba rya Nyampinga w’Isi [Miss world 2019].

Miss Priscilla yagaragiwe na Christella Fenisianti wo mu gace ka Bangka Belitung wabaye igisonga cya mbere na Nadia Riwu Kaho ukomoka muri Nusa Tenggara wabaye igisonga cya kabiri.

Audrey Formoza yambitswe ikamba ry’umukobwa wabaniye neza abandi naho Maulidia Arifia yambikwa ikamba ry’umukobwa wishimiwe cyane.

Yambitswe ikamba asimbura Princess Megonondo, Nyampinga wa Indonesia 2019.

Umukobwa utwaye ikamba rya Miss Indonesia abona amahirwe yo guhagarira igihugu cye mu irushanwa rya Miss World. Ni irushanwa Indonesia itaregukana ikamba na rimwe gusa ihora iri mu bihugu bihabwa amahirwe. 

Mu 2018 mu gace k'irushanwa rya Miss World kitwa Head to Head, Indonesia yari iri kumwe n'u Rwanda mu itsinda rya 9.

Urubuga rwa Real Misosology rushyira irushanwa rya Miss Indonesia ku mwanya wa 47 mu marushanwa y'ubwiza akomeye ku Isi.

Abakobwa 34 bari bahataniye ikamba rya Nyampinga wa Indonesia 2020

Tony Anny-Singh Nyampinga w'Isi 2019 yitabiriye ibirori byo guhitamo Miss Indonesia

Ibisonga bibiri bya Nyampinga wa Indonesia 2020

Priscilla yambitswe ikamba rya Miss Indonesia 2020

AMAFOTO: KUMPARAN.COM





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND