RFL
Kigali

Derby 10 zikomeye mu mupira w’amaguru ku Isi

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:21/02/2020 7:59
0


Umupira w’amaguru ni kimwe mu bintu bihuriza hamwe abantu baturutse imihanda yose y’ isi baje gushyigikira amakipe bakunda. Uko ruhago yagiye itera imbere ni ko n’amakipe yagiye atera imbere, ibi byatumye habaho guhangana hagati y’amakipe ava mu mujyi umwe cyangwa mu gihugu kimwe.



Iri hangana rikomeye ry’amakipe (Derby) ryatumwe havuka inzigo ku buryo umuntu wakiniye ikipe imwe aba adashobora gukinira indi, ku buryo n’ababigerageje babaye ibicibwa mu makipe baturutsemo. 

Uyu munsi tugiye kubabwira Derby 10 (imikino y'ishiraniro) za mbere zikomeye ku isi muri ruhago. Kuva Rio de Janeiro muri Brasil kugera Buenos Aires muri Argentines, ukava i Belgarde ukagera i Stanbul ukavayo ukikoza Athene mu Bugiriki ukambuka za Esipagne utibagiwe no mu Bwongereza.

10. Umukino uhuza Milan AC na Inter de Milan yo mu Butariyani uzwi nka “Derby della Madonnina”

Umukino wa Milan Ac na Inter de Milan uzwi nka Derby Della Madonina ni wo uza ku mwanya wa cumi. Guhangana kw'aya makipe kwatangiye mu mwaka w’1899 ubwo abimukira b’Abongereza bashingaga ikipe ya Milan AC bakanategeka ko igomba gukinwamo n’Abongereza gusa. Ibi ntibyaje kwishimirwa na bamwe mu bafana b’iyi kipe bahisemo kwishingira ikipe yabo bayita Internazional. Madonina ubusanzwe akaba ari ishusho ya Bikiramariya ibarizwa mu mujyi wa Milan.

 

9. Umukino uhuza Ajax de Amsterdam na Feyenoord de Rotterdam yo mu Buholandi uzwi nka Derby “De Klassieker”

Ku mwanya wa cyenda tuhasanga umukino uhuza amakipe abiri yo mu Buholandi ariyo Ajax de Amsterdam na Feyenoord de Rotterdam. Ihangana ry'aya makipe ryatangiye mu 1997 ubwo abafana ba Feyenoord bakubitaga aba Ajax bamwe bakanapfa mu mukino Ajax yari yakiriye. Ibi byaje gutuma amakipe yombi afatirwa ibihano aho mu mikino ibiri ikurukiraho yabahuje, ikipe yasuye itari yemerewe kuzana umufana ku kibuga. 

8. Umukino uhuza Manchester United na Liverpool yo mu Bwongereza uzwi nka “The North West Derby”

The northwest derby cyangwa se England derby ni umukino uhuza ikipe ya Manchester United na Liverpool. Uyu mukino bivugwa ko ari wo ugurisha amatike mbere y’iyindi mu Bwongereza. Umukino uhuza aya makipe abafana bakunze kugirwa inama yo kudafata kuri ka manyinya kugira ngo hataza kuvuka imirwano ku kibuga. Akenshi uyu mukino uba saa sita kuko ari bwo Abongereza benshi baba bari imbere y'insakazamashusho zabo.

7. Umukino uhuza Cracovia na Wisla Krakow yo muri Pologne uzwi nka “The Holy War”

Ku mwanya wa karindwi hagaragara derby yiswe intambara ntagatifu (Holy war derby). Umukino uhuza amakipe yo mu gihugu cya Pologne, ariyo Cracovia na Wisla Krakow. Mu mujyi wa Cracow byonyine kwambara imyenda y'indi kipe mu gace katabarizwamo abafana bayo cyangwa kuvuga ko uyikunda mu ruhame rwiganjemo abo muhanganye, biba bihagije ngo wisangire Imana hakiri kare.

Ikitazibagiranwa muri uyu mukino ni aho mu mwaka w’1990 mu mukino wahuzaga aya makipe, Police ya Pologne yashatse kwiyama abafana ba Cracovia bashakaga guteza akavuyo ku kibuga aba ariko ntibayumva ni ko kuyadukira maze abafana ba Wisla nabo babiyungaho bose badukira Police nayo amaguru iyabangira ingata irahunga, gusa bamwe mu bafana ntibayivirira ni ko kwinjira muri Amabasade y’aba soviet bajya gushakamo aba police bari bihishemo. 

Hagati ya 2004 na 2006 mu mikino yahuje aya makipe abafana umunani baguye mu mvururu zabaye kuri stade. Ibi byatumye umujyi wa Krakow utazirwa akazina k’umujyi w’ibyuma. “City of Knives”. 

 6.Umukino uhuza Fenerbache na Galatasaray yo muri Turukiya uzwi nka “The Istanbul Derby”

Uyu ni umukino uhuza amakipe abiri yo muri Turukiya, Fenerbache na Galatasaray. Ihangana ry'aya makipe ryakomejwe n'uko abafana ba Fenerbache ari abakozi naho abafana ba Galatasaray bo bakaba ari abaherwe. Fenerbahce na Galatasaray ni amakipe aba mu mujyi umwe wa Istanbull. 

Aya makipe afite agashya ko kutaba ku mugabane umwe, aho Fenerbache ibarizwa mu gice cya Asia mu gihe Galatasaray ibarizwa mu gice cy’Uburayi cy’uwo mujyi. Uyu mukino uza ku mwanya wa gatandatu kuri uru rutonde uzwi nka “Istanbull derby” mu gihe uri kuba stade ziba zuzuye imyotsi amafirimbi indirimbo nyinshi amabendera ariho amashusho ateye ubwoba n’ibindi. Ibi abafana ba Galatasaray babyita ikaze ikuzimu.

5. Umukino uhuza Fluminense na Flamengo yo muri Bresil uzwi nka Fla-Flu”


Uyu ni umukino uhuza amakipe abiri yo mu gihugu cya Bresil mu mujyi wa Rio de janeiro ariyo Fluminense na Flamengo
. Ihangana hagati y'aya ma kipe ryatangiye mu myaka irenga ijana ishize ubwo abahoze ari abafana ba Fluminense bayivagamo bakajya kwishingira iyabo bakayita Flamengo. Bivugwa ko ari wo mukino waciye agahigo ko kurebwa na benshi ku isi aho mu mwaka w’1983 warebwe n'abantu 194 603, aho waje kurangira banganyije ubusa ku busa.

4. Umukino uhuza Celtic na Rangers  yo muri Ecosse uzwi nka “The Old Firm”

 

Old Firm ni umukino w’amakipe y’ i Glasgow muri Ecosse uhuza Celtic na Rangers. Ikaba imwe mu ma derby amaze igihe kinini ku isi. Umwihariko wayo ni uko ino derby ibarirwa mu ndorerwamo y’ibintu bitandukanye. Abafana ba Celttic bazwi nk'aba Gatolika bakomoka ku banya Irlande mu gihe aba Rangers ari aba Protesitanti kandi benshi bakaba ari abanya Ecosse ba nyabo. Muri Politiki kandi abafana ba Rangers bemera ubwami cyane mu gihe aba Celtic bemera Repubulika. 

 

3. Umukino uhuza Red Star Belgrade na Partisan Belgrade yo muri Serbia uzwi nka “Eternal derby” 

Ku mwanya wa gatatu tuhasanga derby y’ibihe byose muri Serbia y'amakipe Red Star Belgrade na Partisan Belgrade.

Uyu mukino ushobora kuba ari wo uba urimo amahane menshi kurusha iyindi yose turi bugarukeho, abarinda umutekano bo mu gihugu cya Serbia ngo umutima wabo uradiha cyane iyo uyu mukino wegereje cyane ko ari gake uyu mukino ujya urangira utisasiye umupolisi. 

 2. Umukino uhuza River Plate na Boca Juniors yo muri Argentine uzwi nka “Superclasico”

Ku mwanya wa kabiri tuhasanga derby ihuza amakipe ya River Plate na Boca Juniors amakipe yo mu mujyi wa Buenos Aires mu gihugu cya Argentine iyi ikaba izwi nka Super Classico. Mu mwaka wa 2004 ikinyamakuru cyo mu Bwongereza The Observer, cyashyize ku mwanya wa mbere uyu mukino mu bintu 50 ugomba kureba mu mikino mbere y’uko upfa. 


Kuri Observer ngo umunsi w’uno mukino utuma Old Firm indi Derby ikomeye igaragara nk’umukino wa karere wo mu mashuri abanza. Gusa kimwe mu bitazibagirana muri Super Classico, ni amahano azwi ku izina rya Puerta 12 Tragedia ubwo abafana 71 bapfuye abandi 150 bagakomereka ubwo bahuriraga mu muryango wa 12 wa stade El Monumental mu 1968.

  

1. Umukino uhuza Real de Madrid na FC Barcelona uzwi nka “El Classico”Umukino uhuza amakipe y’ibihangange mu gihugu cya Espagne ndetse no ku isi ari yo Real de Madrid na FC Barcelona ni yo Derby ya mbere ku Isi. Wayita El Classico cyangwa El Espanyola Derby,  gusa menya ko guhangana hagati ya Real Madrid na Barcelona muri rusange gufatwa nk’ugukomeye mu mupira w’amaguru ku isi nzima. Aya makipe yibonamo ibindi birenze umupira w’amaguru.

Nujya i Camp Nou ku kibuga cya Barcelona uzakirwa n’amagambo avuga ati Més que un club bivuga ko birenze kwitwa umupira w’amaguru. Aya magambo akaba ubundi yaravuzwe na Perezida wari umaze gutorwa muri iyi kipe mu 1986 Narcis de Carreras ashaka kugaragaza umumaro iyi kipe ifitiye intara ya Catalougna itarakunze kuvuga rumwe kuva kera n’ubuyobozi bw’i Madrid no ku bw’ingoma y’ umunyagitugu Franco.

Mu gihe Real Madrid ku rundi ruhande yakunze kugaragara nk’ikipe yatoneshejwe i Bwami. El Classico kugeza ubu ni wo mukino w’amakipe y’umupira w’amaguru ukurikiranwa ku mateleviziyo n’abantu benshi ku isi.

Ntibivuze ko izi arizo derby zibaho gusa ahubwo ni uko arizo twabashije kubabwira uyu munsi. Nk'izindi tutavuzeho harimo nka Eternal enemies hagati ya Olympiacos na Panathinaikos, North London Derby hagati ya Tottenham na Arsenal, Cairo Derby hagati ya Al Ahly na Zamalek, Sowetho Derby ikinwa na Kaizer Chief na Orlando Pirates n’izindi. Si ukuzirengagiza nazo ahubwo ni uko akaruta akandi kakamira.

Src:howtheyplay.com, thebigfootball.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND