RFL
Kigali

Prosper Nkomezi yashyize hanze indirimbo nshya 'Amaraso yawe' iri kuri album ya 2 ari gutunganya-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/02/2020 20:50
0


Umuramyi Prosper Nkomezi watangiranye imbaraga nyinshi umwaka wa 2020, kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Amaraso yawe' asezeranya abakunzi be ko n'izindi nyinshi ziri mu nzira kuko muri iyi minsi ahugiye mu kuzitunganya.



Uyu muhanzi w'umunyempano mu myandikire no mu miririmbire, mu minsi micye ishize yanditse amateka i Huye muri Kaminuza y'u Rwanda mu gitaramo cya Israel Mbonyi aho yagaragarijwe ko indirimbo ye 'Urarinzwe' yakoze akazi gakomeye mu mitima ya benshi. Iyi ndirimbo yarayiririmbye bwa mbere, yongera kuyisubiramo inshuro ebyiri abisabwe n'abari muri iki gitaramo. Pastor Gaudin wari MC na Israel Mbonyi nyir'igitaramo nabo bamusabye ko ayisubiramo.


Prosper Nkomezi yanze kwicisha irungu abakunzi be dore ari gukora cyane ibihangamo binyuranye yizeye ko bizahembura benshi. Yabwiye inyarwanda.com ko iyi ndirimbo nshya yashyize hanze ari iya gatatu kuri album ye ya kabiri. "Iyi ni indirimbo ya 3 isohotse kuri album yanjye ya kabiri  ndimo gutunganya muri iyi minsi  indirimbo nayise “Amaraso yawe”.

Yavuze ko yayanditse avuga ku rukundo rw'Imana n'imbabazi zayo. Yavuze ko hari izindi nyinshi akiri gutunganya. Ati "Nayanditse mvuga ku rukundo  rw’Imana n'imbabazi zayo Yesu yadukunze kuva kera yemera guhinduka icyaha kandi atarigeze akimenya. Ni yo message ikubiyemo urebye. Hari izindi nyinshi nkirimo gutunganya kuri iyi album kandi ndemezanya n'umutima ko zizahesha umugisha abazazumva."

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO NSHYA "AMARASO YA YESU" YA PROSPER NKOMEZI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND