RFL
Kigali

Miss Uganda Oliver Nakakande yaje i Kigali yitabiriye ibirori by'uzavamo Miss Rwanda 2020-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/02/2020 20:01
2


Umukobwa witwa Oliver Nakakande w’imyaka 24 y’amavuko wambitswe ikamba rya Nyampinga wa Uganda 2019 yaje i Kigali aho yitabiriye ibirori byo guhitamo Nyampinga w’u Rwanda 2020.



Oliver Nakakande yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali ku gicamunsi cy’uyu wa 20 Gashyantare 2020 yakirwa na Nyampinga w’u Rwanda 2019 Nimwiza Meghan witegura gutanga ikamba ndetse na Sylivia Sebastian Nyampinga wa Tanzania 2019.

Ibirori byo guhitamo Nyampinga w’u Rwanda 2020 bizaba ku wa Gatandatu tariki 22 Gashyantare 2020 muri Intare Conference Arena i Rusororo guhera saa kumi n’imwe.

Uyu mukobwa w’uburanga Oliver Nakakande uvuka muri Bombo ari gushakisha impamyabumenyi ya kaminuza muri ‘Business Management”.

Yambitswe ikamba asimbura Quiin wabaye Nyampinga wa Uganda 2018 agahagararira igihugu cye muri Miss World 2018, yegukanyemo umwanya wa kabiri anambikwa ikamba rya Miss World Africa.

Ibi birori byo guhitamo Miss Rwanda 2020 bizasusurutswa n'Itorero Inganzo Ngari aho kwinjira mu gihe uguze itike mbere y’uko umunsi nyirizina ugera ari 300, 000 Frw ku meza (Table); 10,000 Frw mu myanya y’icyubahiro (VIP) ndetse na 3,000 Frw mu myanya isanzwe (Regural).

Kugura itike ku munsi w’ibi birori ni 500,000 Frw ku meza (Table); 20,000 Frw mu myanya y’icyubahiro (VIP) na 5,000 Frw mu myanya isanzwe (Regular).

Aya mafaranga anakubiyemo ay’urugendo kuko hari imodoka zizatwara abantu bahagurukiye kuri Stade Amahoro Remera berekeza kuri Intare Conference Arena nyuma y’ibi birori basubizwe aho bahagurukiye.

Abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda batangiye guhabwa amahirwe kuva ku wa kabiri tariki 11 Gashyantare 2020; kuri internet no kuri telefone. Kuri ‘SMS’ wandika umubare w’umukobwa uhatanye ukoreheza kuri 1 525.

Bamaze iminsi mu mwiherero w’ibyumweru bibiri uri kubera kuri La Palisse Nyamata mu Karere ka Bugesera. 

Muri uyu mwiherero basurwa n’abayobozi batandukanye bakaganirizwa ku ngingo zitandukanye, bakora siporo ndetse bagatemberezwa ahantu nyaburanga n’ibindi.

Abakobwa 20 bagiye mu mwiherero wa Miss Rwanda 2020 ni Irasubiza Alliance [No 11], Nishimwe Naomie [No 31], Mutesi Denyse [No 28], Ingabire Gaudence [No 8], Ingabire Rehema [No 10], Musana Teta Hense [No 26], Kirezi Rutaremara Brune [No 17], Mukangwije Rosine [No 21], Ingabire Diane [No 7], Ingabire Jolie Ange [No 9].

Mutegwantebe Chanice [No 27], Kamikazi Rurangirwa Nadege [No 15], Akaliza Hope [No 1], Umuratwa Anitha [No 42], Marebe Benitha [No 18], Teta Ndenga Nicole [No 35], Uwase Aisha [No 51], Nyinawumuntu Rwiririza Delice [No 33], Umutesi Denise [No 43] ndetse na Umwiza Phionah [No 47].

Inkuru bifitanye isano:Nyampinga wa Tanzania yaje i Kigali yitabiriye ibirori bya Miss Rwanda 2020

Oliver Nakakande Nyampinga wa Uganda 2019 [Uri hagati] yaje i Kigali yitabiriye ibirori bya Miss Rwanda 2020

Miss Oliver Nakakande asuhuzanya na Nimwiza Meghan Nyampinga w'u Rwanda 2019

Miss Oliver Nakakande yahise ajya kuri La Palisse Hotel Nyamata ahari abakobwa 20 bahataniye ikamba rya Mis Rwanda 2020

AMAFOTO: Afrifame






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Piter kiiza4 years ago
    Egoko? Ariko buriya abagande bahitamo miss bashingiye kuki? Rwose uyu nyampinga uziko mwiseneza josiane amurusha ubwiza?
  • Bizimana jmv4 years ago
    bashyiki bacu bakomeze gutera intambwe ingana imbere tuba rinyuma.





Inyarwanda BACKGROUND