RFL
Kigali

Rosine Bazongere yasobanuye icyatumye yirukanwa muri filime Papa Sava

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/02/2020 20:15
8


Umukinnyi wa filime akaba n’umuhanzikazi Rosine Bazongere yatangaje ko yirukanwe mu bakinnnyi ba filime y’uruhererekane yitwa Papa Sava inyuzwa kuri shene ya Youtube.



Mu kiganiro na INYARWANDA, Bazongere yavuze we n’abandi bakinnyi b’iyi filime bari bamaze igihe bahuje ikibazo cyo kuba bakina nta masezerano y’akazi (kontaro) bafite bahora babunza imitima y’uko isaha n’isaha bakirukanwa.

Yavuze ko yari amaze igihe atagaragara muri filime ndetse atazi neza niba yemerewe no gukina mu zindi filime. Ngo nta gihe yari azi agomba gukina muri iyi filime (ikibazo asangiye na bagenzi be) ‘uretse kubona gusa baguhamagaye’.

Avuga ko yateye intambwe ya mbere yandika muri ‘group’ ya WhatsApp ahuriyemo n’abakinnyi bose ndetse n’umuyobozi w’iyi filime Niyitegeka Gratien [Papa Sava] abaza ibijyanye na kontaro.

Yabajije ibijyanye n’amasezerano kugira ngo hatazagira umurongo arenga. Bazongere avuga ko aho gusubizwa na Niyitegeka Gratien yasubijwe n’umwe mu bakinnyi b’iyi filime agira ati “Twebwe ko tutagutumye ni nde ukubwiye ngo ubaze ibijyanye n’amasezerano.”

Ngo uyu mukinnyi yamubwiye ko akwiye kubaza ikibazo ku giti cye aho kubariza bose nk’aho hari uwamutumye. Avuga ko uyu mukinnyi wamusubije 'we akina buri gihe' mu gihe we yahoraga mu gihirahiro yibaza niba yemerewe gukina mu duce twose.

Ati “Nabazaga kugira ngo duhabwe amasezerano tumeye imikoranire yacu na Papa Sava ndetse niba twemerewe kuba twakora no mu yindi mishinga…

“Ntabwo nizeye niba ndi umukinnyi wa Papa Sava. Sinjye mukinnyi w’imena, ntabwo kandi nemerewe kuba najya mu zindi ‘serie’ zo kuri Youtube wenda ngo mbe naba umukinnyi w’imena.”

Yavuze ko abakinnyi bose b’iyi filime bagiye mu kiganiro kuri Radio Rwanda gisoje akurwa muri group. Ibi byabanjirijwe n’uko Niyitegeka Gratien yari yavuze ko ‘hari abakinnyi tugiye gukuramo cyangwa se bazabanze bisubireho’.'

Rosine Bazongere yavuze ko yirukanwe muri filime Papa Sava nyuma y'uko abajije ibijyanye na kontaro

Bazongere yavuze ko yahise akurwa muri iyi group yibaza icyo yakoze cyatumye yirukanwa ndetse ngo afite uburenganzira bwo kubibaza. Ati “Yahisemo kunkura mu kazi. Nafashe umwanya wo gusobanurira abakinnyi n’abandi kuko n’ubundi bari bamaze igihe bambaza impamvu naboneka muri Papa Sava.”

Uyu mukobwa yavuze ko nta kintu yishyuza Papa Sava kuko nta masezerano bari bafitanye. Yavuze ko mu gihe yari amaze ari umukinnyi muri iyi filime yabashije kubona umubare w’abafana bamukunze. Papa Sava nta kintu aratangaza ku kwirukanwa kwa Bazongere.

Bazongere yakinaga muri iyi filime yitwa ‘Purukeriya’.

Filime y’uruhererekane yitwa Papa Sava yageze kuri Shene ya Youtube, ku wa 21 Nyakanga 2018. Agace ka mbere k’iyi filime gasohoka, Niyitegeka wari umaze igihe ayirarikira abakunzi be, yaravuze ati “Twe ntabyo gutinda”.

Agace ka mbere k’iyi filime karebwe n’abantu barenga ibihumbi 280 [Iyi mibare yafashwe ubwo twandikaga iyi nkuru]. Ibitekerezo bya benshi bagaragaje kwishimira iyi filime bayiha ikaze mu ruhando rwa filime zindi zinyuzwa kuri Youtube.

Mu gihe gito Niyitegeka yitiriwe iyi filime [Bamwita Papa Sava]. Iyi filime ifite abakinnyi b’Imena bakunzwe mu buryo bukomeye nka ‘Mama Sava’, ‘Digidigi’, ‘Ndimbati’ wigaragaje cyane mu 2019 n’abandi.

‘Papa Sava’ iri mbere muri filime zo mu Rwanda zirebwa cyane ku rubuga rwa Youtube ndetse umubare munini ntucikwa na buri gace gasohoka.

Uduce tw’iyi filime tugizwe n’iminota iri hagati ya 10 na 25'. Iyi filime iri mu bwoko bw’umukino ugamije kugaragaza ikibazo kiriho ugasesengura, ukigisha ugatanga n’umuti.

REBA HANO AGACE BAZONGERE AGARAGARAMO MURI PAPA SAVA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyitegeka Gratien4 years ago
    Mwaramutse,nagirango ngire icyo mvugakuri ibi umukinnyi wacu Purukeriya yavuze hato bititwa ukuri gusesuye n'ubwo bitari ngombwa kuko byari ibyo mu itsinda,ariko abafana n'inshuti bakwiye kuba mu gihirahiro: 1. Mushimiyeko yavuzeko njye nka nyiri Papa Sava nta kibazo dufitanye,ntacyo ibyo namugombaga narabimuhaye kandi ku gihe. 2.Kuba yagirana ikibazo n'umwe cg babiri muri bagenzi be,bibaho,ariko we nk'umukinnyi kandi w'umuhanzi by'akarusho byakabaye byiza abyitwayemo gihanga akoroherana.Kubikemura mu buryo butari bwiza bubuzemo ikinyabupfura numva atariyo nzira nyayo cyane ko about nano baba baraje NK'UKO yaje. 3. Ibya contract ndumva bitari ikibazo kuko icyo wumvikanye n'umuntu kandi kiri rusange kuri team kiba gisobanutse,kdi n'ibindi byari byaganiriweho neza. 4. Kuba hari abazihabwa nabatazihabwa,bitewe n'imikorere n'imikoranire,n'ubushobozi,ntabwo byaba ikibazo ngo ujye gutegeka umukoresha wawe ngo urayimpa byanze bikunze. 5. Kuba hari abakinnyi 6 bitabiriye ikiganiro kuri Radio ntabemo ntabwo yabiziza producer cg undi WO mu itsinda,yabibaza abatanze ubwo butumire kandi arabazi neza!Ntibyagakwiye no kumubabaza kuko hari abandi bakinnyi 6,7 batagiyeyo kandi ibiganiro ndumva bitarangiye. 6. Kugirwa inama yo gukina hake ukahubaka kurushaho,bikagufasha kubahiriza gahunda ngo hato bitakwituraho byose ukabeshya bamwe cg ukica gahunda,nabyo si ikosa,kdi ntibisobanuye kukubuza kujyayo kuko izo webseries uzigaragaramo kandi ni wowe WO gihitamo. 7. UGIRA UMUGIRA INAMA ABA AGIRA IMANA,PURUKERIYA NTITWAMWIRUKANYE,TWARAMUHAGARITSE,TUMUSABA KWISUZUMA,AKIGENZURA KU DUKOSA TUJYANYE N'IMIBANIRE N'ABANDI MU ITSINDA,AKAREBA ICYUHO YABA AFITE MU KUBAHIRIZA GAHUNDA,...UBUNDI AKAGARUKA KUKO NTA GIKOMEYE DUPFA NAWE NK'UKO ABYIVUGIRA,YEWE TUNAVUGAKO IBYO ARI IBYACU MU ITSINDA NK'UKO UMURYANGO UBIGENZA. TWATUNGUWE NO GUSANGA RERO YIYIRUKANYE MU ITANGAZAMAKURU! TWANAMUTUMYEHO YE,ARIKO N'UBUBUNDI NYINE NI KWAKUNDI.UBU SE GUKOSORA UMUNTU NI IKOSA. BURI GIHE NTUZIFUZE KUREMA ABANZI MU BARI INSHUTI ZAWE,AHUBWO UZAHARANIRE KO N'UWARI UMWANZI YAZA AGUSANGA.KUBAHO NI UKUBANA,UGIYE NEZA ABATSINZE IGITEGO KINDI. Murakoze.
  • Iradukunda anastase4 years ago
    Uyumukobwa yakinaganeza cyane ahantu yakinnye nkahakunda nihariya yiba Mbarikaga kuridigidigi ngo amurongore kubera baribamaze kumwicira ubukwe
  • Che4 years ago
    Bibaye aribyo yaba ari imyitwarire mibi yo kwamaganwa aho umukoresha akoresha abakozi nta masezerano ku nyungu ze!
  • Ferdinand Masabo4 years ago
    NJYE NOSABA PAPA SAVA GUCA INKONI IZAMBA AKAGARURA UWO MUKINYI MUBANDI BAKAMUHANA BARIKUMWE AHO KUMWIGIZAYO IKINDI BIBAYE NANGOMBWA BAKAGIRA AMASEZERANO YAKAZI NIBYINGENZI MURAKOZE
  • Ganza4 years ago
    Gratian rwose ibintu usobanuye ni sentiments gusa!! Nawe babigukoze uko nkuzi ntiwaceceka! Bamwe guhabwa contract abandi ntibazihabwe ngo ntakibazo biteyeye?! Hagati y'umukozi n'umukoresha ntakindi kihaba uretse contract igaragaza inshingano za buri ruhande. Kandi ibi bisobanura uduha niwe uba warabihaye akabyemera cyangwa akabyanga.ikigaragara cyo team yawe uyiyoboye nabi, ushobora no kuyicimo ibice. Ntimukitwaze ibura ry' akazi ngo mwice amategeko agenga umurimo mu Rwanda.
  • Aline 4 years ago
    Numva ikibi ari ugukora ntiwishyurwe. Aho niho byaba ikibazo. Niba yarakoze akishyurwa ikindi ashaka niki mwa bantu mwe. Ikindi njye mbona nuko Papa sava itarakomera kugeza ku rwego rwo kuba yatanga akazi gahoraho ka kontaro...hubwo uwo mwanya we uwawunyihera sha ngo nkwereke ubwo amaze kurengwa.
  • Nathan Rwamugabo4 years ago
    Ntago bakora ntakontara ahubwo natwe twabasha mudutesitinge
  • rukundo Pati pazzo 1 year ago
    mukomerezsho





Inyarwanda BACKGROUND