RFL
Kigali

Danny Vumbi yasohoye indirimbo ‘Yibare’, ishushanya urukumbuzi umuntu agirira inshuti ye magara-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/02/2020 11:50
1


Umuhanzi Semivumbi Daniel wiyise Danny Vumbi yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Yibare’ iri kuri Album ya Gatatu yise 'Inkuru nziza' agiye gusohora.



‘Yibare’ ibaye indirimbo ya kabiri Danny Vumbi asohoye kuva yashyira umukono ku masezerano n’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika yitwa Kikac Music yasanzemo Mico the Best.

Muri iyi ndirimbo nshya yaririmbye ku muntu uba ukumbuye inshuti ye magara agahora yandika iminsi isigaye kugira ngo babonane. Aramuhumuriza akamubwira ko uko iminsi ishira ari nako isatira kubonana n’inshuti ye.

Ati “Ni indirimbo yo guhumuriza umuntu uba wabuze inshuti ye magara. Bya bintu byo kuburanaho igihe gito…Namwumvishaga ko igihe kidakwiye kumukanga kubera ko niba ari iminsi 100 iyo bwije nyine haba hasigaye 99 birumvikana nyine ko igihe kiba kigenda kiba gito.”

Danny Vumbi avuga ko nyinshi mu ndirimbo z’urukundo yandika azigurisha ariko ko bigeze ku ndirimbo ‘Yibare’ yumvise nawe yayiririmba.

Ati “Nyinshi mu ndirimbo z’urukundo nkoze ndazigurisha. Ariko iyi ng’iyi numvise nayiririmba. Numvise nyine ijyanye nanjye. Numvise yambera.”

Danny Vumbi mu mashusho y’iyi ndirimbo yifashishijemo abakinnyi ba filime Mutoni Assia ndetse Nick Dimpoz usanzwe ari n’umuhanzi. Danny Vumbi ati “

Uyu muhanzi anavuga ko iyi ndirimbo ‘Yibare’ iri kuri Album yise ‘Inkuru nziza’ aho yatangiye kurangiza zimwe mu ndirimbo zizaba ziyigize. Yavuze ko iyi Album izaba iriho indirimbo 12 kandi ko mu minsi iri imbere ijya ku isoko 'kuko igeze ku musozo'.

Iyi ndirimbo ibaye iya Gatandatu uyu muhanzi asohoye mu ndirimbo ziri kuri Album "Inkuru nziza". Mu buryo bw'amajwi yakozwe na Producer Made Beats. Ni mu gihe amashusho yafashwe anatunganwa na Fayzo Pro.

Danny Vumbi yasohoye amashusho y'indirimbo yifashishijemo Nick Dimpoz na Mutoni Assia

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "YIBARE" YA DANNY VUMBI

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyigena eric4 years ago
    indirimbo nyarwanda turazikunda!





Inyarwanda BACKGROUND