RFL
Kigali

Alpha Rwirangira wateguje Album ya ‘Gospel’ yasohoye indirimbo ahumuriza umukobwa watakarije icyizere gukundwa-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/02/2020 11:02
0


Umuririmbyi w’umunyarwanda ukorera muzika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Alpha Rwirangira, yasohoye indirimbo nshya yise “Promise” ateguza Album nshya yatangiye gukubiraho indirimbo zisingiza Imana.



Mu kiganiro na INYARWANDA, Alpha Rwirangira yavuze ko yandika iyi ndirimbo yatekereje ku mukobwa watakarije icyizere kongera gukundwa aririmba yishyize mu mwanya w’umusore umusaba amahirwe yo kunyura umutima we.

Yagize ati “Nayanditse mvuga ku mukobwa watakaje ibyiringiro mu rukundo bitewe no guhemukirwa kwagiye kumubaho n’abo bakundanye. Nayanditse musaba kuma icyizere cyangwa se undi musore wese uje amusanga kumuha amahirwe.”

“Ndirimba musaba urwo rukundo asigaranye. Nkamubwira ko azongera guseka, azanezerwa. Mu ndirimbo hari aho musaba icyizere kugira ngo mbashe kumukunda, yongere aseka, yizere mu rukundo. Yongere yumve ko bishoboka gukunda no gukundwa.”

Rwirangira yakomeje avuga ko amaze iminsi anatunganya zimwe mu ndirimbo azashyira kuri Album izaba ‘ivuga ku bwami’. Yavuze ko iyi Album izaba iriho n’indirimbo z’ubuzima busanzwe ariko zibanda ku kubaka umuryango mugari.

Uyu muhanzi avuga ko nyuma y’iyi ndirimbo ‘Promise’ asohora indirimbo izaba iri kuri Album ateganya kumurika muri uyu mwaka. Anavuga ko muri uyu mwaka afite byinshi ategurira abafana be akabararikira gukomeza gukurikirana ibikorwa bye.

Alpha Rwirangira ni umuhanzi mpuzamahanga w’umunyarwanda wakunzwe mu ndirimbo nka 'Songa mbele', “Birakaze” yakoranye na Kidum, ‘Merci’, ‘Katarina’ n’izindi. 

Mu 2009 yegukanye irushanwa Tusker Project Fame ndetse mu myaka ishize yasoje amasomo muri Music and Business muri kaminuza ya Campbellsville muri Amerika.

Ni umwe mu bahanzi b’abahanga u Rwanda rufite wagiye ashyira hanze ibihangano bigakundwa mu buryo bukomeye.

Alpha Rwirangira wasohoye indirimbo "Promise" yanateguje Album y'indirimbo zihimbaza Imana

Alpha avuga ko nyuma y'indirimbo 'Promise' asohora indirimbo iri kuri Album ya Gospel

Rwirangira yari aherutse gusohora indirimbo yise "Anatenda" imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 200

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "PROMISE" YA ALPHA RWIRANGIRA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND