Nyuma y’amezi 4 Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryarahagaritse Gicumbi FC kwakirira imikino ya shampiyona ku kibuga cyayo kubera kitari cyujuje ibisabwa, kuri uyu wa Gatatu iyi kipe yakomorewe kongera gukinira kuri iki kibuga nkuko bigaragara mu ibaruwa bandikiwe na FERWAFA.
Gicumbi
FC yari imaze iminsi yakirira imikino ku Mumena mu mujyi wa Kigali, yahawe
uburenganzira bwo kongera gukoresha ikibuga cyayo imenyereye ndetse kiyifasha
kugora amakipe yayisuye.
Kuri
uyu wa Gatatu tariki 19 Gashyantare 2020 nibwo FERWAFA yandikiye Gicumbi FC
iyimenyesha ko yemerewe kongera kwakirira kuri Stade yayo nyuma y’uko isanwe,
n’ikibuga kikavugururwa.
Ku
munsi wa 22 wa Shampiyona nibwo Gicumbi FC izatangira kwakirira kuri Stade yayo
nshya, aho izaba yakiriye Sunrise FC tariki ya 7 Werurwe 2020.
Kugeza
ku munsi wa 20 Shampiyona, Gicumbi FC iri ku mwanya wa nyuma wa 16 n’amanota
16, aho byitezwe ko nitangira kwakirira kuri iki kibuga cyayo izikura kuri uyu
mwanya ushobora gutuma imanuka mu cyiciro cya kabiri mu gihe itagira icyo
ihindura.
Gicumbi FC yemerewe gukinira ku kibuga cyayo gishya
Ikibuga cya Gicumbi FC cyaravuguruwe gisubirwamo kiba ikibuga cyiza
TANGA IGITECYEREZO