RFL
Kigali

Miss Rwanda ni we uhembwa umushahara munini muri EAC

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:19/02/2020 15:56
2


Amarushanwa y'ubwiza ku Isi afatwa nk'urubuga ruhindura ubuzima mu nzira y’iterambere no kwaguka mu ntekerezo. Birumvikana neza mu Rwanda kuko mu bihe bitandukanye abakobwa batwaye amakamba muri Miss Rwanda ubuzima bwarahindutse.



Si benshi mu Rwanda bahembwa 800,000 Frw buri kwezi bafite n’imodoka. Ibyo n’iby’ingezi ku mukobwa wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda     

Mu mavugurura mashya ajyanye n'ibihembo abategura Miss Rwanda batangiye guhemba n'ibisonga bya Nyampinga. Mu 2017 igisonga cya mbere cyahembwe 500,000 Frw naho kuva 2018 kugeza 2020 n’igisonga cya kabiri cyiyongereye ku rutonde rw’abatahana ikamba bagatahana na sheki.

Reka turebera hamwe uko ba Nyampinga bo mu bihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba bahembwa:

1.Miss Uganda

Niharamuka hatowe Miss Uganda 2020 azaba abaye uwa 54 mu mateka y’iryo rushanwa. Iri ni rimwe mu marushanwa y'ubwiza amaze igihe ku Isi no muri Africa by'umwihariko.

Kimwe no mu Rwanda umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Uganda ahita abona amahirwe yo guhagarira icyo gihugu muri Miss World, irushanwa Uganda ikunze kwitwaramo neza kuko nko mu 2018, Quiin Abenakyo yaje muri batanu ba mbere anegukana ikamba rya Miss World Africa 2018 naho Olivier Nakande wahagaririye Uganda mu irushanwa rya Miss World 2019 yaje muri 40 ba mbere b'irushanwa.

Nta gihembo cya mafaranga Miss wa Uganda ahabwa cyereka iyo hari ikigo cyemeye k'umukoresha mu iyamamaza bikorwa byacyo kandi si ibintu bihoraho, cyakora ahabwa imodoka nshya imufasha mu gusohoza inshingano ze.

Mu bindi bihembo umukobwa utwaye ikamba rya Uganda ahabwa harimo kwishyurirwa itike y'indenge na hoteli n'ibindi byose akenera mu biruhuko akorera mu mujyi ikomeye yo ku Isi aho bakunze kujya ni Washington DC muri New York

2.Miss Burundi


Irushamwa rya Miss Burundi ni rimwe mu marushanwa atari ku rwego rwo hejuru muri Africa n'ibihembo byaryo ni uko.

Nta rushanwa mpuzamahanga rizwi umukobwa wegukanye Miss Burundi yitabira.

Miss Burundi iyo akimara guhabwa ikamba agenerwa imodoka yo mu bwoko bwa Vitz itari nshyashya, kandi inkuru nk’izo itangazamakuru rizisamira hejuru.

Mubindi Miss Burundi ahebwa harimo itike y'indege y'uruzindiko cyakora rukorewe muri bimwe mu bihugu bigize Africa y'uburasizuba.

Bitegura gutora Miss Burundi 2019 n’ubwo iki gikorwa kitabaye Umuyobozi wa Miss Burundi Event, Gaëlle Mugisha yahaye INYARWANDA, ubutumwa bugaragaza ko Nyampinga w’u Burundi 2019 azahembwa imodoka ya Miliyoni 12 Fbu agatemberezwa i Dubai n’ibisonga bye.

Yavuze ko Nyampinga w’u Burundi azahembwa imodoka ya Miliyoni 12.000.000Fbu. Mu gihe cy’amezi 12 agahembwa Miliyoni 3.600.00 bivuze ko buri kwezi azajya ahembwa 300.000 Fbu- Ntaratorwa.

2.Miss Kenya:

Iri naryo ni rimwe mu marushanwa akomeye yo muri aka karere k’Africa u Rwanda ruherereyemo cyakora ibihembo byaryo nibikanganye cyane.

Miss Kenya ahabwa igihembo gihwanye n’amadorali 1 000 uyashyize mu manyarwanda ni 952,800 Frw.

Miss Kenya nta mushahara w'ukwezi ahabwa nta modoka atahana, ahubwo igisa nk'igitangaje mu bihembo harimo kudoderwa ikanzu n'umwe mu banyamideli uba watoranyijwe.

Umukobwa wese wageze mu cyiciro cya nyuma mu irushanwa rya Miss Kenya arahembwa. Byibura buri mukobwa atahana amadolari y'Amerika 250 mu manyarwanda ni 2 0, 000frw.

4.Miss Tanzania.

Kimwe na Kenya no muri Tanzania Nyampinga waho nta mushahara w'ukwezi agira ahubwo akimara gutorwa ahita ahabwa Miliyoni 10 z’amashilling ya Tanzania ahwanye na 4,119,000 Frw.

Kimwe na Miss Kenya Kandi ariko nanone bitandukanye na Miss Rwanda, umukobwa wese ugeze mu cyiciro cya nyuma mu irushanwa rya Miss Tanzania arahembwa.

Buri mukobwa acyura 200, 000 by’amashilingi ya Tanzania ni ukuvuga 82,000 Frw. Hari n'igihe igisonga cya mbere n'icya kabiri bahembwa intebe zo gutegura muri salon yo mu nzu.

Amarushanwa yose yavuzwe muri iyi nkuru ahuriye ku ngingo y’uko ategerwa n'abantu cyangwa ibigo by'igenga akaba nta ruhare Leta z'ibihugu zibigiramo mu buryo bw’amafaranga n'ibihembo bitandukanye bityo ingano y'ibihembo yose yabonwa mu mboni z’abaterankunga n’abafatanyabikorwa.

Ibihembo muri Miss Rwanda bigenda bigera kuri benshi mu bakobwa baba bahatana.

Uyu mwaka igisonga cya mbere ni cya 2 bazahembwa, hiyongereho miss ukunzwe (Miss Popularity) na Miss uzi kwifotoza (Miss Photogenic) , cyakora ntibiragera aho buri mukobwa wageze mu cyiciro cya nyuma ahembwa.

Inshuro imwe ni mu 2017 aho abakobwa bose bageze mu cyiciro cya nyuma bemerewe kwiga ku buntu muri Kaminuza ya Mahatma Ghandi gusa bataratangira bose iyi kaminuza yahise ifunga kubera ko ireme ry'Uburezi yatanganga ritari ku rwego inzego zireberera uburezi mu Rwanda zifuza.


Nimwiza Meghan Miss Rwanda 2019 witegura gutanga ikamba ahembwa ibihumbi 800 frw- Ibihumbi 150 Frw afata buri kwezi n'ibihumbi 650 Frw yizigamira- Ni nako bizagenda kuri Nyampinga wa Viziyo (Miss Rwanda 2020)/Ifoto: Afrifame






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mamy4 years ago
    None mumuzigamira atabibasabye, cg ni uko bari bakibwa bavuze ko muyitwarira, Rwandaaa weeee!
  • vany4 years ago
    hhhh,ni ubudasa





Inyarwanda BACKGROUND