RFL
Kigali

Itsinda ryitwa The Boy & Mulla ryahishuye uko Bushali na bagenzi be babibye indirimbo Nituebue-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:19/02/2020 14:01
0


Iri tsinda riherutse gukorera indirimbo muri Wasafi, ryahishuye uko Bushali na bagenzi be bahuriye muri Green Ferry babibye indirimbo "Nituebue’’ ubwo yari ikiri gukorwa muri studio.



N’itsinda rigizwe n’abasore babiri, The Boy ndetse na Mulla Paper. Bafite indirimbo 7 zifite amashusho zirimo nk’iyitwa Gerayo, Gute gute n’izindi nyinshi batarakorera amashusho. Aba basore bamaze mu ruhando rwa muzika nyarwanda imyaka 2 bavuga ko bahujwe no kuba bose ari abahanzi kandi bakunda umuziki.

Aba bahanzi mu kiganiro bagiranye na INYARWANDA bagarutse ku ndirimbo 'Nituebue' ya Bushali, Slum Drip na B-Threy imaze iminsi iharawe n’urubyiruko bavuga ko bayibibye ubwo bari bari kuyikorera mu nzu ifasha aba bahanzi izwi nka Green Ferry Music label nk'uko Mulla Paper yabisobanuye.

Yagize ati’’Iryo joro twari dufite gahunda yo gukora iyo ndirimbo ‘’Nituebue’’ tujyayo tugiye kuyikora yari iyacu na hano mu mujyi bose barabizi’’.We na mugenzi we bakomeje bavuga ko n’ubwo batari baziranye bageze muri studio bagahuza urugwiro bagasangira inzoga ndetse ngo ba Bushali bakunze iyo ndirimbo. Nyuma yo gusinda ngo batangiye kubiyenzaho bababaza ngo ni abahe, cyokora ngo bose bari basinze hanyuma batangira kubakubita.

Mulla Paper yatweretse inkovu y‘igikomere yahavanye iri ku kaboko ke k’iburyo avuga ko nyuma batunguwe no kumva indirimbo yabo iri hanze. Ati” Nyuma twaje gusubirayo baratubwira ngo imashini barayiforumase, nyuma yaho tuza kumva yageze hanze’’.

Mugenzi we The Boy yakomeje bavuga ko bitabaciye intege ahubwo ko bakomeje bagakora n’izindi ndirimbo nyinshi. Nubwo batibuka neza itariki bavuze ko bakubiswe ari kuwa Gatanu n’abahanzi batandukanye bo muri Green Ferry barimo  B-Threy wumvikana muri iyi ndirimbo ariko utakibarizwa muri Green Ferry n’abandi.

Twifuje kumenya niba ibi bavuga ari ukuri  duhamagara Nganji usanzwe ari umuvugizi wa Green Ferry ku murongo wa telefone, araseka cyane avuga ko abo bahanzi atanabazi. Ati”Hhhhh, ariko se izo nkuru ziva he baje mu wuhe mwaka ngo tubimenye nta nabo nzi’’.

Yakomeje avuga ko ibyo bavuze ari ibinyoma ahubwo bari gukina ikinamico. Yavuze ko unababajije igihe yakorewe batakimenya, usibye kubivuga mu magambo nta gihamya na kimwe bagaragaza kerekana ko iyo ndirimbo yari iyabo. Nituebue iri mu zahaye ubwamamare Bushali na bagenzi be ihesha ikuzo n’icyubahiro Green Ferry muri rusange.

Mu buryo bw’amajwi yakozwe muri Gicurasi 2018, amashusho yayo ashyirwa kuri Youtube tariki 2 Ugushyingo 2018, ubu ikaba imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 455. Tariki 08 Gashyantare 2019 iri tsinda ryakoreye indirimbo mu buryo bw’amajwi muri Wasafi Record, inzu ifasha abahanzi ya Diamond.

Mulla Peper, yabwiye INYARWANDA ko gukorera uyu munshinga muri Wasafi babifashijwemo na Perezida wa Koperative y’abacuruza telefone ahazwi nko ku Iposita witwa Issa. Yagize ati”N’ubufasha bw’uwari Perezida w'abacuruza telefone hano, twamukoreye indirimbo ya koperative tumusaba ko nyuma yaho yazadufasha mu bikorwa byacu bya muzika adufasha kujya kuyikora”. Yakomeje avuga ko indirimbo ya Koperative bakoze bayise “KIMI DUTERIMBERE” ya koperative KIMI, bakaba bamushimiye uruhare yagize mu kubateza imbere.

 REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NABO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND