RFL
Kigali

Sebastian Miss Tanzania na Sherrie Silver baje i Kigali mu birori byo guhitamo Nyampinga w’u Rwanda 2020-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/02/2020 11:04
0


Sylivia Sebastian Nyampinga wa Tanzania 2019 n'umunyarwandakazi w’umubyinnyi kabuhariwe Sherrie Silver baje i Kigali bitabiriye ibirori byo guhitamo Nyampinga w’u Rwanda 2020 bizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Gashyantare 2020.



Bombi bageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali mu gitondo cy’uyu wa Gatatu tariki 19 Gashyantare 2020. Bakiriwe na Nyampinga w’u Rwanda 2019 Nimwiza Meghan witegura gutanga ikamba.

Abategura irushanwa rya Miss Rwanda batangaje ko “Twishimiye kwakira mu Rwanda Nyampinga wa Tanzania 2019 Sylivia Sebastian ndetse n’umubyinnyi mpuzamahanga w’umunyarwandakazi Sherrie Silver aho bazitabira isozwa ry’irushanwa rya Miss Rwanda 2020.” 

Sylivia Sebastian yahagarariye Tanzania mu irushanwa rya Nyampinga w’Isi [Miss World 2019] yahuriyemo na Nimwiza Meghan wahagarariye u Rwanda.

Sherrie Silver w’imyaka 25, ni umunyarwandakazi akaba n’umubyinnyi wabigize umwuga. Yarushijeho guhangwa ijisho n’isi yose biturutse ku kuba ari we watunganyije akanayobora imbyino zo mu ndirimbo iri kubica bigacika ku isi ya Childish Gambino yitwa ‘This Is America'.

Ibi birori bizasusurutswa n'Itorero Inganzo Ngari kwinjira mu gihe uguze itike mbere y’uko umunsi nyirizina ugera ari 300, 000 Frw ku meza (Table); 10,000 Frw mu myanya y’icyubahiro (VIP) ndetse na 3,000 Frw mu myanya isanzwe (Regural).

Kugura itike ku munsi w’ibi birori ni 500,000 Frw ku meza (Table); 20,000 Frw mu myanya y’icyubahiro (VIP) na 5,000 Frw mu myanya isanzwe (Regular).

Aya mafaranga anakubiyemo ay’urugendo kuko hari imodoka zizatwara abantu bahagurukiye kuri Stade Amahoro Remera berekeza kuri Intare Conference Arena nyuma y’ibi birori basubizwe aho bahagurukiye.

Abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda batangiye guhabwa amahirwe kuva ku wa kabiri tariki 11 Gashyantare 2020; kuri internet no kuri telefone. Kuri ‘SMS’ wandika umubare w’umukobwa uhatanye ukoreheza kuri 1 525.

Bamaze iminsi mu mwiherero w’ibyumweru bibiri uri kubera kuri La Palisse Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Muri uyu mwiherero basurwa n’abayobozi batandukanye bakaganirizwa ku ngingo zitandukanye, bakora siporo ndetse bagatemberezwa ahantu nyaburanga n’ibindi.

Abakobwa 20 bagiye mu mwiherero wa Miss Rwanda 2020 ni Irasubiza Alliance [No 11], Nishimwe Naomie [No 31], Mutesi Denyse [No 28], Ingabire Gaudence [No 8], Ingabire Rehema [No 10], Musana Teta Hense [No 26], Kirezi Rutaremara Brune [No 17], Mukangwije Rosine [No 21], Ingabire Diane [No 7], Ingabire Jolie Ange [No 9].

Mutegwantebe Chanice [No 27], Kamikazi Rurangirwa Nadege [No 15], Akaliza Hope [No 1], Umuratwa Anitha [No 42], Marebe Benitha [No 18], Teta Ndenga Nicole [No 35], Uwase Aisha [No 51], Nyinawumuntu Rwiririza Delice [No 33], Umutesi Denise [No 43] ndetse na Umwiza Phionah [No 47].

Nyampinga wa Tanzania 2019 Sylivia Sebastian [Ufite indabo] yakiriwe na Miss Nimwiza Meghan [Miss Rwanda 2019]

Ibyishimo kuri ba Nyampinga b'ibihugu byubakiye ku mubano urambye

Uhereye ibumoso: Miss Sylivia Sebastian, Sherrie Silver na Miss Nimwiza Meghan

Sherrie Silver ni umunyarwandakazi w'umubyinnyi wabigize umwuga umaze kwifashisha mu ndirimbo z'abahanzi bakomeye ku Isi

AMAFOTO: Afrifame






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND