RFL
Kigali

Dr Asiimwe yahanuye abakobwa binanura bikabije bashaka kuba aba 'Miss'

Yanditswe na: Editor
Taliki:18/02/2020 16:09
0


Ikibazo cy’abana b’abangavu n’ababyeyi bagaragaza kugira amaraso make kirahangayikishije kuko ari imwe mu mpamvu zikurura igwingira ry’abana bagisamwa, akaba asanga bidakwiye ko abana b’abangavu binanura ngo bakunde babe ba ‘Miss’.



Umuhuzabikorwa wa gahunda y’Igihugu ishinzwe gukurikirana imikurire y’abana bato (NECDP) Dr Anita Asiimwe aratangaza ibi mu gihe byagaragaye ko gutwita ku mugore ufite amaraso make bishobora gutuma umwana uri mu nda agwingira, bityo gahunda y’iminsi 1000 ntigire umumaro na muto ku mwana bigatuma umwana akurana ubugwingire bwaratangiriye mu nda.

Yagize ati: “Uyu munsi Leta ihangayikishijwe n’abana b’abangavu bagaragaza kugira amaraso make, ni mu gihe ari bo babyeyi b’ejo bazatwita kandi bazabyarira igihugu n’imiryango.”

Avuga ko abana bageze mu gihe cy’ubwangavu bakunze kwiyima ibiryo bashaka kwirinda umubyibuho ngo babe abakobwa b’urubavu ruto, abenshi baharanira kuzavamo aba Miss aho asanga babikora nabi bikarangira bagize ikibazo cy’amaraso make kandi ari bo bategerejweho kuba ababyeyi b’ejo.

Dr Asiimwe avuga ko ibi kwinanura kw’abangavu biri mu bituma bagira amaraso make kongeraho ko buri mwaka abakobwa bari muri iki kigero kimwe n’abagore muri rusange batakaza amaraso binyuze mu mihango y’abakobwa, bityo amaraso akagenda akaba make kurushaho.

Umuhuzabikorwa wa NECDP avuga ko iki kibazo kitabanje gukemurwa mu bana b’abangavu cyazakomeza kikagera no mu babyeyi kuko ari bo bavamo ababyeyi benshi, ngo icyo gihe igwingira ryazaba nk’uruhererekane mu gihugu.

Yanavuze ku babyeyi bagaragaza amaraso make mu gihe batwite, na byo akaba ari imwe mu mpamvu zo kubyara abana bagwingiye kuko baba batakuze neza mu nda.

Ati: “Dufite n’ababyeyi batwite bafite ikibazo cy’amaraso make mu mubiri, ibyo biterwa no kutiyitaho k’umubyeyi mu gihe atwite, cyangwa kubura amikoro ahagije ngo abone ibimutunga bihagije n’ibitunga umwana uri mu nda.”

Dr Asiimwe avuga kandi ko kugira amaraso make kwa bamwe mu bagore hari ubwo biba byaturutse mu gihe cy’ubwangavu, aho aba yarahuye na cya kibazo cyo kwinanura, yagera mu gihe cyo gutwita bigasanga nta maraso ahagije afite;

Yatwita noneho akagabanuka kurushaho bitewe n’ikibazo cyo guhurwa bamwe mu babyeyi bagira, gutoranya ibyo barya rimwe na rimwe bitagira n’intungamubiri zihagije, ngo ibyo byose bigatuma umwana abaho nabi mu nda ya nyina ari nabwo atangira kugwingira akiri mu nda yazanavuka agakomeza akagwingira.

Yasabye ababyeyi muri rusange gufasha abana bakiri bato bakabasobanurira ingaruka mbi zo kwinanura no kwibuza kurya ngo batabyibuha, kuko hari uburyo bwo gukumira umubyibuho ariko utiyimye ibiryo ugakomeza ukagira umubiri mwiza kandi ufite amaraso ahagije n’intungamubiri zihagije, ndetse utanabyibushye birenze urugero.


Umuhuzabikorwa wa gahunda y’Igihugu ishinzwe gukurikirana imikurire y’abana bato (NECDP) Dr Anita Asiimwe

Bamwe mu bana b’abakobwa baganiriye n’Imvaho Nshya kuri icyo kibazo cyo kwinanura gikunze kugaragara kuri benshi muri iki gihe bavuga ko bamwe babikora batazi ko bifite ingaruka, bakibuza kurya, bakiyicisha inzara, ngo hari n’ubwo bagera igihe cyo kujya bitura hasi ku bw’intege nke.

Ineza Audreille ni umukobwa w’imyaka 18, avuga ko abakobwa benshi birinda kubyibuha ngo bakomeze babe bato bityo bambare baberwe, ariko ngo hari ababikora nabi bikabagiraho ingaruka.

Ati: “Ni byo hari abakobwa bibuza kurya ngo batabyibuha, hari ababikora nabi bakiyima rwose ndetse bikanabagiraho ingaruka. Ariko hari n’abandi babikora neza ntibabyibuhe bikabije kandi bagakomeza kugira ubuzima bwiza.’

Isheja Ange Ines na we ni umwangavu, avuga ko kubyibuha muri iki gihe ari ikibazo, akaba ari na yo mpamvu abakobwa benshi batabikunda, bagahitamo kwinanura no kwibuza kurya kugira ngo bagumane umubyimba wabo.

Ati: “Ni byo kubyibuha ntibigezweho, ikigezweho ni ukugira umubiri muto, ariko nanone ntibikwiye ko umuntu yinanura kugera aho abura amaraso kuko byaba ari ukwiyica.”

Kimwe na mugenzi we, Isheja avuga ko umukobwa muto agaragara neza, nta kimubangamira mu gihe ari mu mirimo isanzwe imubeshaho, arambara akaberwa n’ibindi nk’ibyo.

Aba bakobwa bombi bahuriza ku kijyanye nuko ari byiza kwinanura kuko hari ababa bakeneye kuzitabira amarushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda, ngo kandi hari ibiro batagomba kurenza, bigatuma abakobwa bamwe babigira intego bakinanura bikabije.

Gusa bemeza ko batari bazi ko byagira ingaruka ku buzima bwabo n’ubw’imyororokere, ngo ubwo babimenye bagiye kwitwararika birinda umubyibuho ukabije ariko kandi birinda kunanuka birenze urugero ku buryo byabagiraho ingaruka.

Abajyanama mu bijyanye n’imirire bo bavuga ko atari byiza gufata ‘rejime’ (indyo itegetswe ugirwamo inama na muganga) utazi uko uhagaze mu ntungamubiri zinyuranye ufite mu mubiri.

Bavuga ko umuntu akwiye kubanza kujya kwa muganga akipimisha mu rwego rwo kureba ibinure afite mu mubiri, isukari, vitamini zinyuranye afite n’ingano yazo, bityo ngo ikirengeje urugero akaba ari cyo abaganga bamutegeka kugabanya kandi na byo akabikora yisunze inama z’abajyanama mu by’imirire.

Src: Imvaho Nshya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND